× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Baraka Choir y’i Nyarugenge igeze kure imyireguro y’igitaramo gikomeye yise “Ibisingizo Live Concert”

Category: Choirs  »  15 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Baraka Choir y'i Nyarugenge igeze kure imyireguro y'igitaramo gikomeye yise “Ibisingizo Live Concert”

Baraka Choir ya ADEPR Nyarugenge yateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana mu buryo bwihariye yise “Ibisingizo Live Concert”.

Mu gihe benshi batekereza ku iherezo ry’umwaka nk’igihe cyo gutekereza ku byo bagezeho, abandi bibuka gusubiza amaso inyuma bashima Imana.

Ni muri urwo rwego Baraka Choir ibarizwa mu itorero ADEPR Nyarugenge, yateguye igitaramo gikomeye yise "Ibisingizo Live Concert", kizaba ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, tariki ya 4–5 Ukwakira 2025, guhera Saa Munani z’amanywa (2:00PM).

Iki gitaramo kigamije guhuriza hamwe abantu bose bashishikajwe no kuramya Imana mu ndirimbo, kikazabera aho iyi korali isanzwe ikorera umurimo, ADEPR Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Nubwo igitaramo cyiswe "Ibisingizo", si indirimbo zonyine zizaririmbwa. Abategura iki gitaramo bashyize imbere intego yo kwigisha abantu Ijambo ry’Imana, binyuze mu bavugabutumwa bafite uburambe n’ubuhamya bukomeye mu murimo w’Imana.

Abo bavugabutumwa bazatanga inyigisho barimo: Rev. Pastor Valentin Rurangwa, Pastor Mugabowindekwe, na Rev. Dr. Antoine Rutayisire.

Baraka Choir yateguye igitaramo nk’ikimenyetso cyo guha Imana icyubahiro, ariko si bo bonyine bazaririmba.

Hazabaho ubufatanye bw’amakorali n’amatsinda yo kuramya azaba yaturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, barimo: Iriba Choir – ADEPR Taba (Huye), Besalel Choir – ADEPR Murambi, Gatenga Worship Team – ADEPR Gatenga, The Light Worship Team – CEP ULK, na Baraka Choir – ADEPR Nyarugenge, ari bo bateguye iki gitaramo.

Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ishingiye muri 2 Timoteyo 2:19, havuga ngo: “Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.””

Baraka Choir ntiyabikoze yonyine. Iki gitaramo cyateguwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo: Gospel Today, GOG Tech House, D Light, IMT Company Ltd, Umuhoza TV, Alpha Boutique na Emosky.

Abategura iki gitaramo barasaba abakunzi b’Ijambo ry’Imana n’indirimbo ziramya Imana kuzitabira ari benshi, kuko ni ibihe byahariwe kwegera Imana binyuze mu ndirimbo, mu Ijambo ryayo, no mu gufatanyiriza hamwe nk’umuryango w’abizera.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Uwiteka Azitamurure, turanyotewe cyane !

Rwose ndabona umunsi watinze kugera. Abari hafi n’abari kure, kuri uyu munsi tuzagendererwemo N’Imana maze Aduhembure.

Muhabwe Umugisha bene Data !

Cyanditswe na: Valens   »   Kuwa 01/10/2025 05:53