× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Barahamagawe! Reverence Worship Team yashimangiye ubutwari bwa Kristo mu ndirimbo "Ni Umwami"

Category: Choirs  »  December 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Barahamagawe! Reverence Worship Team yashimangiye ubutwari bwa Kristo mu ndirimbo "Ni Umwami"

Urukundo rwinshi rwa Kristo rwashibutsemo umuhamagaro, umuhamagaro ududubizamo isoko y’indirimbo nziza cyane.

Imwe muri izo ndirimbo za Reverence Worship Team ni iyitwa "Ni umwami". Iyi ndirimbo ni igihimbano cy’umwuka cyahumetswe mu rwego rwo kwinjiza abantu muri Noheli.

Nibavuga Reverence Worship Team mu buryo bw’umwuka iri ni Itsinda ry’abaramyi. Iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikorera mu itorero rya Methodiste Libre Au Rwanda, Paroisse ya Kicukiro.

Indirimbo yabo nshya bise "Ni Umwami“ ikubiyemo ubutumwa bushimangira ko Yesu ari Umwami kandi abantu bose bakwiriye kumuramya bakamuha icyubahiro.

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe habura iminsi mike ngo abakristo binjire muri Noheli, bizihiza ivuka rya Yesu Kristo. Ikubiyemo ubutumwa bwafasha cyane abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza muri iki gihe aho ishimangira ko “Yesu ari Umwami w’amahoro”.

Umuyobozi wa Reverence Worship Team, Ntawukuriryayo Frederic avuga ko iyi ari indirimbo y’ibihe byose ariko bahisemo kuyishyira hanze muri iki gihe, kugira ngo abaramyi babe bayifashisha cyane cyane muri iki gihe cya “Noheli”.

Iyo indirimbo igiye hanze, iba ari umutungo rusange, amatorero yose n’abandi baramyi baba bashobora kuyikoresha mu materaniro no mu zindi gahunda zo kuramya no guhimbaza Imana. By’umwihariko muri Yesaya 9:5 havuga ko Yesu ari Umwami w’amahoro.

Aganira na Paradise, Ntawukuriryayo Frederic yagize ati: "Ubu nibwo butumwa bw’ingenzi twifuza gutanga muri iki gihe cya Noheli, twiteze ko iyi ndirimbo izafasha amatorero n’abakristo muri rusange guhimbaza bahamya ko Yesu ari Umwami.”

Ni indirimbo yatunganijwe n’abahanga barimo Prosper Munyakuri mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho yayo afatwa anatunganywa na Kizigenza Producer Musinga. Ni indirimbo ya Gatandatu iri tsinda rishyize hanze nyuma y’izindi ndirimbo zirimo Yesu ba muri jye, Muri Kristo Yesu, Inkuru y’agakiza n’izindi.

Izina Reverence bisobanura “Kubaha Imana” rishingiye ku byanditswe biboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Abaheburayo 12:28. Reverence Worship Team ni itsinda ryatangiye mu mwaka wa 2012, rishinzwe n’ubuyobozi bw’itorero hagamijwe kunoza gahunda zo kuramya no guhimbaza Imana mu materaniro. Kuri ubu iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bagera kuri 50.

Mu mwaka wa 2023 iri tsinda ryateguye igitaramo cy’akataraboneka cyatumiwemo Abarimo umuramyi Dominic Ashimwe. Iki gitaramo cyasize Kristo abonye iminyago.

Reverence Worship Team bashyize hanze indirimbo nshya "Ni Umwami"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.