× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Banza wumve muri wowe ko satani ari umurwanyi ariko atari umuneshi - Prophetess Selena

Category: Ministry  »  October 2022 »  Editor

Banza wumve muri wowe ko satani ari umurwanyi ariko atari umuneshi - Prophetess Selena

"Ibyo bituma Umwami Hezekiya n’umuhanuzi Yesaya basenga batakambira Iyo mu ijuru.
Nuko Uwiteka yohereza Marayika atsemba abagabo bakomeye bose b’intwari,n’abatware n’abagabo bari mu ngerero z’umwami wa Ashuri, maze asubira mu gihugu cye akozwe n’isoni. Nuko ageze mu ngoro y’imana ye abo yibyariye bamwicishirizamo inkota."
(2Ngoma 32 :20-21).

Yesu adutabare kandi atugirire neza, izere Yesu Umwami wacu, imfura yo kuzuka ntajya arebera. Nubona Satani azanye intambara ku buzima bwawe, akakugabaho ibitero by’ingabo z’abadayimoni kandi zikomeye cyane, ndetse ukabona ko nta muntu ufite hafi wo kugutabara, icya mbere ntukuke umutima.

Banza wumve muri wowe ko satani ari umurwanyi ariko atari umuneshi, icya kabiri gira kwizera muri wowe ko Imana yacu ibishoboye kuko si bwo bwa mbere igiye kukurwanirira. Urabyibutse neza n’ahashize yarahabaye. Fata umwanya usenge Imana uyitakambire iragutabara nk’uko yatabaye Yesaya na Hezekiya, ikabatsindira ingabo z’Abasiriya zari zibahagurukiye. Humura Data ari kumwe nawe.

Iri jambo ry’Imana ryateguwe na Prophetess Selena

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Thank you so much for the inspiration

Cyanditswe na: hallelujah   »   Kuwa 10/10/2022 04:46