× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Banditse amateka biteza umwiryane mu bahanzi ndundi! Ibitaravuzwe ku rugendo rwa Vestine na Dorcas i Burundi

Category: Artists  »  December 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Banditse amateka biteza umwiryane mu bahanzi ndundi! Ibitaravuzwe ku rugendo rwa Vestine na Dorcas i Burundi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/12/2023 i Burundi habaye igitaramo cy’amateka cyari gitegerejwe n’abatuye muri kiriya gihugu dore ko ari ubwa Vestine na Dorcas bahataramiye.

Paradise.rw yakomeje kubagezaho amakuru atandukanye ya kiriya gitaramo, ikaba igiye kubagezaho byinshi bitavuzwe ku rugendo nyirizina ndetse no ku gitaramo.

M. Irene, Vestine ndetse na Dorcss bageze ku kibuga cy’indege guhera saa cyenda z’i Burundi no mu Rwanda, bakiriwe n’itsinda rigari ry’abanyamakuru bari baje kubareba, abanditsi, abakora ku maradiyo ndetse na Televiziyo. Bikaba byagaragaye ko abarundi bifuzaga kubona Vestine na Dorcas bari mu Burundi.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege batemberejwe mu gisagara cya Bujumbura. Irene Murindahabi we yari yafunguye ikurahure akagenda afotora abaturage ndetse na Vestine na Dorcas. Icyo gihe berekezaga kuri Hotel Source du Nil ahagombaga kubera ikiganiro n’itangazamakuru, nyuma bagakora ikindi kiganiro kiri live muri Akeza Net.

Gusa habayeho gukererwa gatoya dore ko saa kumi zuzuye aribwo Press Conference yagombaga gutangira, saa kumi n’imwe bakerekeza muri studio za Akeza.net. Saa 18h00 zibura iminota itatu, nibwo abagize MIE berekeje muri Hotel yitwa La Source du Nil gukora ikiganiro n’itangazamakuru.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Irene Murindahabi yabajijwe impamvu aba baririmbyi be batangiriye ivugabutumwa mpuzamahanga i Burundi nyamara bizwi ko baherutse gutumirwa muri Canada urugendo rugasubikwa.

M Irene usanzwe ari Manager wa Vestine na Dorcas, yavuze ko kuva avuka yakunze umuhanzi w’umurundi witwa Appolinaire ariyo ntandaro. Ikindi akaba yaravuze ko byatewe n’uko i Burundi abanyamakuru baho bakunze gukina indirimbo za Vestine na Dorcas.

Umunyamakuru Furaha wa Paradise.rw i Burundi yamubajije impamvu mu gitaramo cya TFC Vestine na Dorcas bavuye kuri Stage badasoje indirimbo zose bahawe, Irene asubiza ko abateguye igitaramo aribo bishe byose. Yongeyeho ko iki kibazo cyazabazwa abateguye igitaramo cya TFC.

Furaha kandi amubajije uburyo Vestine na Dorcas babashije guhuza gukora ibizami byo mu ishuli ndetse no kwitegura urugendo, Irene yamusubije ko nta kibazo byose byateguwe neza kandi bakaba baratsinze neza mu ishuli bazabona amanota meza.

Nyuma yo gusoza iki kiganiro, Irene n’abaririmbyi be berekeje kuri Akeza.Net aho bakoreye ikiganiro cya Live.

Gusa ikindi kintu cyaranze iyi Press conference byagaragayeko benshi mu bitabiriye iki kiganiro ari abanyamakuru batabarizwa mu gisata cya Gospel.

Ibindi bibazo byagarutsweho ni ukutamenya gutandukanya Vestine na Dorcas. Irene akaba yaragaragaje ko yakunze cyane igihugu cy’u Burundi kubera umutima w’urukundo anatangaza ko bafite gahunda yo kuzenguruka mu bihugu bitandukanye.

Tubibutse ko kiriya gitaramo bitabiriye cyari cyateguwe na Gospel Entertainment Limited ku bufatanye na Radio Buja FM n’abandi bafatanyabikorwa. Abarundi benshi bakaba baragaragarije urugwiro bariya bana.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege, bariya bana bahise bashyirwa mu modoka nziza cyane batemberezwa i Bujumbura berekezwa muri Cartier yitwa Buterere Mirror. Abarundi benshi bari muri kiriya gisagara bakomezaga bavuga bati "Vestine na Dorcas Turabakunda".

Ikintu cyatangaje abantu ni Umupolisikazi umwe mu bafite inyenyeri nyinshi wahagaritse imodoka barimo aravuga ati "Vestine na Dorcas ndashaka kubaramutsa", arabaramutsa arababwira ati: "Ndabakunda, Imana ibahe umugisha".

Tubibutse kandi ko aba baririmbyi batanze ikiganiro kuri radio yitwa Buja FM mu kiganiro cyayobiwe na DJ Israel n’abandi.

Ikindi cyagaragaye ni uko abantu benshi bari bananiwe gutandukanya Vestine na Dorcas. Nk’uko twabibwiwe n’umunyamakuru wa Paradise, mu mihanda bagiye batega bamwe bagashyiraho amafaranga, bamwe bati Vestine ni uyu, Dorcas ni uyu.

Byatumye bamwe baribwa amafaranga yabo abandi bagatakaza amatungo. Ikindi benshi ntibari bazi ko Vestine na Dorcas bavukana.

Ikindi kibazo cyagaragaye ni uko amatike yo kwitabira iki gitaramo yashize hakiri kare by’umwihariko amatike ya 10,000 dore ko yashize imburagihe hakorwa andi.

Byavuzwe ko hagitangazwa ruriya rugendo rwa Vestine na Dorcas, abarundi benshi babanje kwanga kugura amatike batekereza ko Vestine na Dorcas batazaza i Burundi. Bakimara kubabona, baguze amatike karahava.

Indi nkuru yaciye igikuba mu gihugu cy’u Rwanda ni iyavugaga ko Vestine na Dorcas baba bafunzwe nk’uko byabaye kuri Bruce Melodie ndetse hakavugwa ko igitaramo cyaba cyasubitswe.

Amakuru Paradise.rw yamenye binyuze ku munyamakuru wacu Furaha Nahimana avuga ko ari amakuru y’ibihuha yaba yarahimbwe na bamwe mu banyamakuru n’abahanzi b’i Burundi batari bashimishijwe n’uburyo Vestine na Dorcas bahawe agaciro ko mu rwego rwo hejuru bikavugwa ko ku ruhembe rw’imbere ari umuhanzi Alvella Muhimbare.

Alvella ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Burundi akaba anaherutse guhabwa igihembo cy’umuhanzi w’umwaka. Ni kenshi yagiye yumvikana anenga abategura ibitaramo bya Gospel i Burundi.

Uyu muhanzi abashinza gutonesha abaririmbyi baturutse mu bindi bihugu bakabafata neza bakanabaha amafaranga y’umurengera mu gihe avuga ko abenegihugu bo usanga batumirwa ntibabahe amafaranga n’ugerageje kuyasaba akitwa umupagani.

Nyuma y’igitaramo, yanyarukiye kuri konti ye ya Facebook atangaza amagambo yatumye benshi bamwibazaho. Uyu muririmbyi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka Amatsiko, Uruwo kwizerwa n’izindi, benshi batangajwe na Post ye.

Ni Post igira iti: "Bwa bukobwa Vestine na Dorcas mwaraye mubonye Ivyabo", yongeraho n’ibindi. Ubu butumwa bwatumye abakunzi ba Gospel benshi bamwibasira bamushinza umwuka w’ishyari.

Reka tugere ku gitaramo nyir’izina. Ni igitaramo cyatangiye saa kumi zo mu Rwanda. Byari biteganyijwe ko Vestine na Dorcas bagera ahaberaga igitaramo saa kumi n’imwe zo mu Burundi ndetse no mu Rwanda.

Gusa siko byagenze kuko nk’uko umunyamakuru wa Paradise i Burundi yakomezaga gutanga amakuru, yatangaje ko ahagana Saa moya n’iminota 14 ni bwo imodoka yarimo Vestine na Dorcas yasesekaye ahaberaga igitaramo. Irene Murindahabi akaba yari yambaye ikote ry’umukara mu ishati y’umutuku.

Ubwo binjiraga, abitabiriye igitaramo babakirije urufaya rw’amajwi y’ibyishimo n’amashyi. Vestine na Dorcas bararirimbye indirimbo 8 aho babanje kuririmba indirimbo 4 arizo: Si Baali, Arakiza, Adonai ndetse n’Umutaka bajya kwicara. Nyuma yo kugaruka kuri podium baririmbye Nahawe ijambo, Ibuye, Isaha ndetse na "Simpagarara".

Icyagaragaye mu gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi bitabarika, ni uko indirimbo za Vestine na Dorcas zirakunzwe cyane i Burundi. Wasangaga buri ndirimbo baririmbye abarundi bayizi kuko babafashaga kuririmba hakaba n’ubwo amajwi y’abafana aganza ay’abaririmbyi.

Amakuru Paradise.rw ifite ava i Burundi avuga ko Vestine na Dorcas bazagaruka mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri. Andi Makuru tutavuze turacyayakusanyirizwa na Ambassadeur wa Paradise muri kiriya gihugu.

Vestine na Dorcas baciye impaka i Burundi

Igitaramo cya Vestine na Dorcas mu Burundi cyaciye impaka

KURIKIRANA AMBASADER WACU FURAHA MUGSISHA AVUGA KU RUGENDO RWA VESTINE NA DORCAS MU BURUNDI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.