Nyuma yo kugirwa Umuvugizi Wungirije wa RDF, umuramyi Lt Col Simon Kabera ukunzwe n’abatari bake yahundagajweho imvamutima zigaragaza ukwishimira umwanya ukomeye yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Uyu muramyi uri mu bakunzwe bikomeye ku butaka bw’u Rwanda bitewe n’indirimbo nziza zo kuramya no guhimbaza Imana yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, ubupfura agira, kwicisha bugufi ndetse n’ubunyangamugayo biri mu byamwongereye igikundiro.
Lt Col Simon Kabera asanzwe aba mu muryango wa All Gospel Today tutatinya kuvuga ko uba muri Gospel utawubamo ari nko kuba umutambyi utagera mu ihema ry’ibonaniro.
Dore ibyatangajwe n’ibyamamare mu kwifatanya na Lt Col Simon Kabera wazamuwe mu ntera na Perezida Kagame
Ku ikubitiro, kizigenza, umunyamakuru, umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi w’umuhanga w’indirimbo, Issa Noel Karinijabo yashyize bwa mbere iyi foto y’uyu muramyi ku rubuga rwa All Gospel Today, agira ati "Congraturation Afande", yahise akoma mu mashyi.
Yahise yunganirwa na Bwana Nagiriwubuntu Dione umuyobozi wa Korali Amahoro ya ADEPR Remera aho Simon Kabera asanzwe ateranira, wifashishije itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na RDF, rivuga ko Perezida Kagame yahaye inshingano nshya Lt Col Simon Kabera.
Dione uyobora urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yahise yandika ati "Conglaturations to our own Afande Kabera Simon".
Elsa Cluz, Perezida wa Korali Yesu Araje yo mu Badivantiste b’Umunsi wa Karindwi, yagize ati "Kuva navuka mbonye umuntu bapromotinze nzi….Congz Afande!". Byumvuhore Frederic umuyobozi w’Ikinyamakuru Gospel Time yagize ati "Conglaturation Afande!".
Karasira Steven, umusesenguzi akaba n’umunyamakuru wa Radiyo Umucyo nawe ati "Wow!! God News! Congraturations kuri Afande wacu rwose, Imana ikomeze kumufasha mu nshingano nshya ashyizwe imbere."I
bi byahise bishimangirwa n’abarimo Peter Ntigurirwa Umuyobozi Mukuru wa Isange Corporaton, Ev Hillary Becky, Mama Kenzo (umugore wa nyakwigendera Patrick Kanyamirwa wabashije abahanzi benshi ba Gospel barimo na Lt Col Simon Kabera), n’abandi.
Ev Caleb Uwagaba Umwalimu muri Kaminuza yo muri Pologne, yagize ati "Waaoooo..Congraturations Sir!". Ibi byatumye na Phn Albert Niyonsaba umuramyi wamamaye mu ndirimbo "Isezerano", ananirwa kwiyumanganya ati "Ibi bintu binejeje umutima pe! Imana ni nziza ibihe byose!"
Mupende Gedeon Ndayishimiye T.Man kizigenza wa inyaRwanda.com kuva mu mwaka wa 2014 uzwiho kugaragaza ibyiyumviro bye mu bikorwa yahise ahindura Icon (Profile) ya Group ya ’All Gospel Today’ yahise ayisimbuza ifoto ya Lt Col Simon Kabera.
Mugarura James wa OTv, nawe yahise agarura ifoto ya Afande Simon KABERA mu myenda myiza ya RDF ndetse n’amapeti. Byatumye umunyamakuru Didace Turirimbe wa BTV nawe ahita agaragaza ibyishimo. Ati "
(...)Lt Col. Simon Kabera ni umuramyi utagereranywa pe. Imbaraga z’Imana zimuriho cyane, kandi yasizwe amavuta. Imana kubwayo izabyikorera".
Mu kanya nk’ako Guhumbya, Nelson Mucyo wa Paradise.rw yari asoje inkuru ikubiyemo ishimwe ry’abagize all Gospel Today! Murabizi ko Paradise.rw ihora imbere.
Abandi barimo Pastor M.Gaudin, Kizigenza Clapton Kibonke, bakomeje kugaragaza ibyishimo bifashishije Emoji.
Rurangiranwa mu kumurika Imideri, kwambika abageni, umuhanzikazi, Giraneza Jacky Flower uvukana na Mr Kagame, (Niba utaragura ururabo muri kompanyi ye, ubyandike mu bihombo wagize mu buzima), yagize ati "Conglaturations Simon Kabera".
Dj Spins ufatwa nka Nimero ya mbere mu kuvanga miziki mu mujyi wa Kigali nawe yifatanyije n’uyu muramyi. Umunyamakuru Florent Ndutiye wakoreue Tv10 igihe kinini, nawe ati "Afande, Umuvugizi wungirije wa RDF, tumwifurije imirimo myiza, Imana izabimufashemo".
Minani Patrick ati "Kugira abantu b’abizerwa mu nzego nkuru z’igihugu ni umugisha". Umunyamakuru Gatabazi Fidele wa Radio O, Vedaste, Muhire, Mama Paccy, Kagomakimana, Nshuti Alpha nabo bakomeje kugaragaza ko bishimiye imirimo mishya yahawe uyu mukozi w’Imana.
Abandi bantu kwihangana byananiye ni Daniella umufasha wa James banaririmbanye "Mpa Amavuta", yagize ati "Congraturations Mukozi w’Imana Simon Kabera".
Umunyamakuru wa RTV Juliet uzwiho kudahisha amarangamutima yagize ati "Wowwwwwwww iyi nkuru ni nziza y’umunsi peee…(yakurikijeho udutima twinshi)…Imana yo mwijuru ishimweeeee cyaneeeeee uyu mubyeyi arihariye peeee….(agatima)…Uwiteka akomeze akuzamure rwose ..kandi agukoreshe!!!". Yahise aha Imana icyubahiro.
Umuramyi Gaby Kamanzi usanzwe arangwa n’amahoro n’ibyishimo n’umunezero mu mutima we yifashishije ya Foto nziza ati "Congraturations Sir. Imana ikomeze kuzuza neza inshingano nshya, we love you..(akurikizaho umutima)".
Abarimo Byumvuhore na Jacky Flower bahise basaba Frodouard wa Paradise.rw kwandika inkuru igaragaza imvamutima z’ibyamamare, nanjye nti ’sinabatenguha beza banjye’.
Abandi barimo Manzi Olivier, Cyiza na Mabossi banezerewe cyane. Mabosi yavuze ati "Iyo Imana igutunze inkoni biba Bon".
Mu kanya nk’ako guhumbya, Lt Col Simon Kabera nawe kwiyumanganya byamunaniye yandika ku rubuga rwa All Gospel Today (AGT) ashimira abakomeje kumwifuriza ibyiza ati "Ndabashimye Bavandimwe bene data nkunda. Muri umugisha kuri njye. I love you All".
Ntibyarangiriye aha kuko abandi barimo Pastor Olivier wa Zion Temple Ntarama urimo gutegura igiterane gikomeye ’tugomba kwitabira twatebeje’, yagize ati "Wowwww another Ambassador on that sphere of influence Imana ikwagure igukoreshe ibikomeye kuri uwo musozi.
Tumwifurije Gukomeza gukoresha iby’ubutwari".
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Mbere, tariki ya 28 Mutarama 2019, yayobowe na Perezida Kagame, yagize Simon Kabera wari ufite ipeti rya Major, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda (RMH).
Lt Col Simon Kabera ni umukristo ubarizwa mu itorero rya ADEPR Remera. Ni umuhanzi ufite igikundiro cyinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umwe mu byamamare bizwiho kwicisha bugufi cyane. Yatangiye kuririmba kuva kera akiga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Lt Col Simon Kabera akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo; "Mfashe inanga" yatumbagije zina rye, "Ukwiye amashimwe", "Munsi yawo", "Nshuti nizera", "Turi abana b’Imana", "Soon and very soon", "Data wa twese", "Hejuru y’ubwenge", "Gusenga", "Ku musaraba", "Turi ibikomangoma", n’izindi.
Twifurije Lt Col Simon Kabera Ishya n’Ihirwe mu mirimo mishya yahawe na Perezida Kagame
Nukuri ndanezerewe kubona umuntu ukomeye mubyisi agakomerera no mumana nukuri Imana ishimwe kandi nawe congratulation sir muzegudushyiriraho imwe mundirimbo agaragaramo