Isi yose ikomeje gushengurwa n’agahinda k’urupfu rutunguranye rwa Charlie Kirk, umwe mu bantu bamenyekanye cyane muri politiki y’Amerika ndetse no mu butumwa bw’ivugabutumwa.
Kirk, w’imyaka 31, yari azwi nk’umuyobozi w’urubyiruko, umuntu wavuganiraga ukuri kwa gikristo, ndetse akaba n’umufatanyabikorwa wa hafi wa Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Charlie Kirk yari umwe mu bafatanyabikorwa ba hafi ba Donald Trump, afasha cyane mu gushinga no guteza imbere ibikorwa bya politiki byagenewe urubyiruko n’abemera (evangelicals).
Yashinze andi mashami nka Turning Point Faith yari agamije gukangurira abashumba n’amatorero kugira ijwi mu bikorwa bya politiki, aho yabigaragazaga avuga ko iyobokamana rigomba kudatanga ijambo mu buzima busanzwe gusa, ahubwo ko rigomba no kugira uruhare mu guhindura amahame y’igihugu, politiki, n’imibereho y’abantu.
Binyuze muri Turning Point USA, yari azwiho gukangurira urubyiruko kwinjira muri politiki, ariko cyane cyane kubatoza indangagaciro zishingiye ku myemerere ya gikristo. Yakundwaga n’abantu batari bake kubera ubutumwa bwe butomoye, ubwitange, n’uburyo yahagararaga ku byo yizera nta bwoba.
Abamuzi bavuga ko yaberaga benshi urugero, ndetse bamwe bamufataga nk’"intwari y’ukuri", kubera uburyo yahagaze mu bihe bikomeye, agaharanira amahame y’Imana mu muryango mugari wa Amerika.
Ubutumwa butandukanye bwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu baturutse imihanda yose bashimira ubuzima bwa Charlie Kirk. Abagize itsinda 3N1Trilogy kuri Instagram banditse bati:
“Ntitwashobora guhagarika gutekereza ku rupfu rwa Charlie Kirk. Yari umugabo w’ukwemera. Yari afite umwuka w’Imana, agaharanira ukuri.”
Bakomeje bagira bati: “Mu gihe nk’iki, politiki yose ntiba ihagije. Icyo dukeneye ni Yesu, Umukiza womora ibikomere, utanga amahoro.”
Hari n’abandi bemeza ko urupfu rwe rukwiye kubera abantu benshi umwanya wo kwisuzuma no kongera kwegera Imana, kuko nta we uzi igihe cye.
Charlie Kirk yari azwi cyane mu ruhande rw’abashyigikiye Donald Trump, ndetse akenshi yamwitaga inshuti ye y’akadasohoka. Bagiye bagaragaza kenshi ko bafite ishyaka ryo guteza imbere indangagaciro z’Amerika ishingiye ku kwemera, uburenganzira bw’abantu, n’ukuri kwa Bibiliya.
Kirk yasize umugore n’abana, ndetse n’icyuho gikomeye mu mitima y’abo yakoreye ibyiza n’abo yabereye urugero. Abamukundaga basabye isi yose kwibuka umurage we nk’umugabo wahagaze ku Ijambo ry’Imana, n’umuyobozi wahaye urubyiruko ijwi ridasanzwe.
“Turimo gusengera umugore n’abana be. Imana ibahe ihumure n’amahoro ahoraho,” biri mu butumwa bwinshi bwatanzwe n’abari bamuzi bashegeshwe n’urupfu rwe.
Urupfu rwa Charlie Kirk rukomeje gukomeretsa imitima ya benshi: “Yari Umugabo w’Ukwemera kandi waharaniraga impinduramatwara mu rubyiruko”