× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umugabo ushinjwa kwica pasiteri n’abandi batanu yahakanye icyaha

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umugabo ushinjwa kwica pasiteri n'abandi batanu yahakanye icyaha

Umugabo w’imyaka 24 witwa Daricka M. Moore yagejejwe imbere y’urukiko muri Clay County, Mississippi, Amerika, ahakana ibyaha 11 aregwa bifitanye isano n’ubwicanyi bwabaye.

Yarezwe kwica pasiteri, umwana w’umukobwa w’imyaka 7, n’abandi bantu bane mu bitero byarimo amasasu byabaye mu minsi ishize.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko nibigaragara ko Moore afite ubushobozi bwo mu mutwe bwo kuba yaburanishwa mu buryo busesuye (mentally competent), buzamuha igihano cy’urupfu. Urukiko rwamwimye ingwate, runategeka ko akorerwa isuzuma ry’ubuzima bwo mu mutwe.

Abagenzacyaha bavuga ko Moore yabanje kwica se w’imyaka 67, murumuna we w’imyaka 33 n’umusaza w’imyaka 55 mu rugo rw’umuryango. Bose yabarashe amasasu yo mu mutwe, nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano.

Nyuma yaho, Moore ngo yibye imodoka ajya mu rundi rugo, aho bivugwa ko yagerageje gusambanya ku gahato, akanica umwana w’umukobwa w’imyaka 7 witwa Mikiylia Guines. Abatangabuhamya bavuze ko hari undi mwana yagerageje kurasa ariko ntamukomeretse.

Moore yakomeje ajya ku rundi rugo rwa gatatu, aho abapolisi basanze pasiteri Barry Bradley n’umuvandimwe we Samuel Bradley bapfuye barashwe amasasu. Bombi bari bacumbitse hafi y’itorero Apostolic Church of The Lord Jesus.

Yafashwe nijoro atwaye indi modoka yari yibwe, afite imbunda ebyiri. Inzego z’umutekano zavuze ko nta mpamvu y’ubwicanyi iramenyekana, kandi ko Moore nta mateka y’ibyaha cyangwa ay’indwara zo mu mutwe yari azwiho mbere.

Moore aregwa ibyaha birimo ubwicanyi bukomeye (capital murder), ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere, kugerageza kwica, kugerageza gusambanya ku gahato, ubwambuzi n’ubujura bw’imodoka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.