× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu Perezida Donald Trump atashyize ikiganza cye kuri Bibiliya mu Irahira rye mu 2025

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Impamvu Perezida Donald Trump atashyize ikiganza cye kuri Bibiliya mu Irahira rye mu 2025

Bamwe mu bari bitabiriye umuhango w’irahira ry’umukuru w’igihugu babonye ko Perezida Donald Trump atashyize ikiganza cye kuri Bibiliya ubwo yarahiriraga kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 20 Mutarama 2025. Ibi byateye ibibazo ku birebana n’uruhare rwa Bibiliya mu mihango y’irahira ya Perezida.

Nubwo bisanzwe, ari umuco ko Perezida mushya ashyira ikiganza kuri Bibiliya mu gihe arahira, si itegeko ribigenga. Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ngingo yaryo ya VI, rivuga ko nta kizamini cy’idini kizigera gikoreshwa kugira ngo umuntu yemererwe umwanya wa leta cyangwa ngo abone kugirirwa icyizere ku murimo agiye gukora.

Mu muhango w’irahira wabaye kuwa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025, Madamu wa Perezida, Melania Trump, yari afite Bibiliya ebyiri: imwe yari Bibiliya y’umuryango Trump yahawe na nyina akiri umwana, indi ikaba Bibiliya ya Lincoln, yakoreshejwe mu muhango w’irahira rya Abraham Lincoln mu wa 1861.

Nyamara, ubwo Umucamanza Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Roberts, yasabaga Trump kuzamura ukuboko kwe kw’iburyo maze akavuga amagambo y’irahira, Melania Trump yari agisatira Trump afite izo Bibiliya. Melania yageze hafi ye, Trump amaze kuzamura ukuboko kwe kw’iburyo, ukuboko kw’ibumoso kwe kuguma ku ruhande mu gihe cyose yarahiraga, kandi kwagombaga kuba gukoze kuri Bibiliya.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko Trump ashobora kuba atabonye ibyo bitabo kubera ko umukuru w’urukiko rw’ikirenga, John Roberts, yatangiye umuhango wa kurahira mbere y’uko umuryango wa Trump ugera aho ari. Igihe Melania yari ageze hafi ye, yari azifashe mu ntoki kuko Trump yari amaze gutangira kurahira.

Mu ijambo rye ryo kurahira, Trump yavuze ku kwizera kwe, agira ati: "Imana ni yo yandokoye kugira ngo ngire uruhare mu kongera kugira Amerika igihugu gikomeye (MAGA: Make Amerika Great Again)," avuga ku gushaka kumwivugana kwabaye mu mpeshyi ya 2024.

Visi Perezida JD Vance, na we warahiye kuri uyu munsi, we yashyize ikiganza kuri Bibiliya y’umuryango. Irahira rye ryayobowe n’Umucamanza wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Brett Kavanaugh, umugore we, Usha Vance, ni we wafashe iyo Bibiliya.

Ibi bitandukanye n’umuhango wa mbere w’irahira rya Trump mu wa 2017, ubwo yashyize ikiganza kuri Bibiliya ebyiri: Bibiliya y’umuryango hamwe na Bibiliya ya Lincoln. Bibiliya y’umuryango yahawe Trump mu wa 1955, ubwo yari asoje amasomo ya Sunday School mu Itorero rya First Presbyterian muri Jamaica, Queens, ifite agaciro gakomeye mu buzima bwe bwite.

Nta bwo biramenyekana neza impamvu Trump atashyize ikiganza kuri Bibiliya mu muhango w’irahira wa 2025. Ikigaragara ni uko Trump afite kandi Bibiliya ze bwite z’ubucuruzi yise "God Bless the USA" zigurishwa kuri $59.99 buri imwe.

Kuba kuri iyi nshuro Trump yarahiye adafashe kuri Bibiliya, abasesenguzi bavuga ko bishoboka ko kuri iyi Manda ye ubuyobozi bwe butazashingira cyane ku rwego rw’umuco cyangwa ku nyigisho za gikristo.

Ibitekerezo bye ku buzima bw’imyemerere bishobora kuba bitandukanye na benshi mu Bayahudi cyangwa Abakristo b’ibanze muri Amerika [wibuke ko nawe afite Bibiliy ye], bityo abashobora gusobanura impamvu y’iyi mpinduka bashobora kubona imico y’ubuyobozi bwe idasanzwe ku bijyanye n’umuco w’amadini.

Icyakora, ibi ni ibintu byaba byaratewe n’impamvu zidasobanutse neza cyangwa imbogamizi mu gihe cy’umuhango w’irahira rye, kandi ntaho bihuriye cyane n’uburyo Trump abona imihango ya gikristo mu by’ukuri.

Melania Trump yageze kuri Donald Trump amaze kuzamura ikiganza cy’iburyo, birangira adakoze kuri Bibiliya yari amuzaniye, nubwo impamvu Trump atakozeho itaramenyekana neza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.