Gukundwa ni umugisha, gukundwakazwa bikaba akarusho, ariko kandi gutoneshwa biterwa n’icyateye ubutoni, ubwo ba Mutoni, Mutesi, Muteteri, Hayesi na Kayitesi muzatubwira imvano y’amazina yanyu.
Twe twazinduwe no kubasangiza abahanzi ba Gospel bakunzwe n’igitsina gore no kubibutsa ko igikundiro atari izaduka. Aba sibo gusa bakunzwe, ahubwo ni abakunzwe mu bakunzwe.
Mu gitabo cy’Itangiriro 39:6 haragira hati "Abitsa Yosefu ibyo atunze byose, mu byo amubikije ntiyagira ikindi agenzura, keretse kwita ku byo yajyaga arya. Yosefu yari mwiza wese, afite mu maso heza."
Naho mu gitabo cya 2 cya Samweli 14:25 hagira hati: "Kandi mu Bisirayeli bose, ntawashimwaga nka Abusalomu ku bw’ubwiza bwe, uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu gihorihori nta nenge yamubonekagaho".
Kandi na none mu gitabo cy’Imigani 19:22 haragira hati "Ineza y’umuntu ni yo imutera gukundwa". Abantu benshi uzasanga bagira bati: "Kanaka ni mwiza, kanaka ndamukunda", n’ukurikirana uzasanga hari impamvu zirenze imwe zimutera igikundiro.
Urugero: Umutima mwiza agira, kubaha buri wese, kugira impano y’akataraboneka no kuba umunyabwenge, gukora akazi neza, gufasha abo bakorana n’uburanga.
No muri Gospel uzasanga hari abahanzi bigaruriye imitima y’abantu. Uzasanga hano hagenderwa ku miririmbire, ijwi ryiza, igihagararo, kubana n’abandi amahoro, kwitwararika muri sosiyete n’ubwiza. Kuba rero umukozi w’Imana yagira igikundiro mu itsinda runaka si nka rya shyano rica Inka umurizo.
Nyuma yo kuraranganya amaso mu bitekerezo byo ku mbuga nkoranyambaga nka Paradise tugiye kubagezaho Top 5 y’abahanzi nyarwanda ba Gospel bakunzwe bikomeye n’igitsinagore. Muri aba bahanzi, babiri gusa nibo batarashaka ariko umwe ni we utarerekana umukunzi kuko mugenzi we w’ingaragu afite ubukwe mu mpera z’uyu mwaka.
Turahera ku mwanya wa 5 tugana ku mwanya wa 1.
5. Chrsyo Ndasingwa; Iri zina ryagarutsweho cyane ubwo uyu munyempano yiteguraga gutaramira muri BK ARENA mu gitaramo cyiswe "Wahozeho Album Launch". Ni igitaramo gikomeye cyabaye ku mugoroba wo kuwa 05 Gicurasi 2024.
Ku ruhimbi, yafashijwe n’abahanzi barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, True Promises, Himbaza Club, Papi Clever na Dorcas, Uwineza Rachel, Asaph Ministries International n’abandi. Impamvu ingana ururo. Kuba uyu musore akundwa n’abiganjemo igitsina gore bifite ishingiro.
Ni umusore utuje, ucisha make, ufite ijwi ryiza, uyobora amarangamutima ye akanicisha bugufi. Hejuru y’ibyo ni umusore utagira ibikabyo.
Iyo unyarukiye kuri YouTube channel ye ifite aba Subscribers basaga 100k, ugatera ijisho ku bitekerezo birenga igihumbi na magana atandatu byatanzwe ku ndirimbo "Wahozeho" benshi mu barambuye ukuboko kwabo ni igitsina gore. Uzasanga ubutumwa bwinshi bushimagiza uyu muramyi.
4.Josh Ishimwe: Ni umwe mu baramyi b’injyana gakondo bakunzwe mu madini atandukanye by’umwihariko muri Kiliziya Gatolika. Uyu muramyi ni umwe mu bahiriwe n’urugendo rw’umuziki yakirwa vuba bitamusabye kwikebagura.
Biratangaje kubona umuririmbyi utaramara imyaka 4 mu muziki kuri ubu ufite indirimbo nka "Reka ndate Imana data" Imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 3.3. Iyo ucishije itoroshi mu bitekerezo bitangwa ku mbuga nkoranyambaga ze, uzasanga ab’igitsina gore badatinya kuvuga ko ari we muhanzi ufite igihagararo cyiza gikurura amarangamutima yabo.
Ni umwe mu bantu bazwiho ubwitonzi n’ubugwaneza, kwiyoroshya mu itangazamakuru ndetse no kugorora uburebure bwe bw’igihagararo igihe ari ku ruhimbi.
3.Bosco Nshuti: Benshi bakunze kuvuga ko ari umwami wa microphone bitewe n’uburyo ayifata neza. Mu kuboko gushyitse, mu gituza cyuzura ishati no mu ijwi ryiza rizira amakaraza, Bosco Nshuti ni umwe mu bantu bakunzwe n’igitsina gore.
Umwe mu bakunzi be witwa "Tuyikorere Delphine’ aherutse kunyarukira ahatangirwa ibitekerezo kuri YouTube agira ati: "Bosco nkukunda cyane nkabura aho mpera, ntekereza ko umunsi umwe byibuze nzakora ku myenda yawe". Ni mu gihe uwitwa Liliane we yatangaje ko indirimbo "Yanyuzeho" imurara ku musego".
2.Serge Iyamuremye: Ntekereza ko umuntu wahereye hasi asoma iyo aburamo iri zina Serge Iyamuremye atari kuzongera gusoma inkuru za Paradise. Mu ijwi ryoroheje, mu gihagararo cy’abakinnyi (Taille Sportive) ikundwa n’igitsina gore kubi dore ko yanaconze ruhago kakahava, Serge Iyamuremye ni umwe mu baramyi badashidikanywaho mu kwigarurira amarangamutima y’igitsina gore.
Urukundo akundwa n’abiganjemo igitsinagore, rwanagaragaye mu gitaramo "One Spirit live recording concert" cyabaye kuwa 29/12/2024 muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko biganje mu bitabiriye iki gitaramo.
Benshi bahuriza ku kuba ari umwe mu bahanzi bambara neza kandi bakaberwa, bakiyogoshesha neza. Ikindi ni umwami wa stage dore ko iyo ageze ku ruhimbi ibintu bihindura isura ahari igihu kikibeyurura.
Indirimbo "Yesu agarutse" yasubiranyemo na James & Daniella ni imwe mu zamurengeje impinga. Ikindi gituma yigarurira amarangamutima y’igitsina gore ni uburyo aganiramo neza, mu ijwi rituje no kumenya gutebya. Serge ni umujyanama mwiza akaba n’umunyabwenge.
Aline Gahongayire ni umwe mu bantu b’igitsina gore badakunze guhisha amarangamutima y’urukundo bakunda Serge Iyamuremye.
1.Israel Mbonyi: Bamwe bamwita "Ikimanuka" abandi bakamwita "Ikivejuru", ariko umurperi Bushali we aherutse kumwita irindi zina rishya aho yamwise "Igisiga". Ibi bihurira ku kuba hari abamubona mu mboni y’uwavuye ku wundi mubumbe ku bw’amateka akomeye akomeje kwandika muri Gospel. Israel Mbonyi we akunze kwiyita "Icyambu".
Uyu muramyi uherutse gupfundikira BK ARENA mu gitaramo "Icyambu Live Concert" ubugira gatatu, ni umwe mu bamaze gufata ikibanza gihoraho mu biganjemo igitsina gore. Uyu muramyi ukiri umuseribateri, urukundo akundwa rumaze kurenga imbibi z’u Rwanda akaba akunzwe bikomeye mu bihugu nka Uganda, Tanzania, Kenya no hanze ya Afurika.
Iyo bigeze muri Kenya na Tanzania bo bifata indi ntera dore ko hari n’abadatinya gutangaza ko bifuza ko yazababera umugabo. Uyu muramyi ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 1.93 kuri YouTube, ibihumbi 902 kuri Instagram n’abarenga ibihumbi 200 kuri TikTok.
Indirimbo "Nina Siri" ikomeje gukuraho uduhigo dore ko imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 82 kuri YouTube ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo bisaga ibihumbi n’ibihumbi.
Kuvuga nabi Israel Mbonyi ku butaka bwa Kenya ubanza byakumerera nabi cyane cyangwa se ugahanishwa kunyagwa Inka zawe zose. Abanyakenya bazwiho kutihishira usanga badatinya kugaragaza ko bihebeye uyu muramyi wo mu Rwanda wavukiye muri DRC.
Mu minsi yashize ubwo yataramiraga muri Kenya, uwitwa Chirii Rono yagize ati: "Definitely our Kenyan Ladies u were the turn around for our son Israel Mbonyi It was accomplished and landed in Kenya, God bless you so much, he in now one of us in Jesus Christ name!"
Ushyize mu kinyarwanda, yashakaga kuvuga ko ubwo uyu muramyi yari muri kiriya gihugu, imitima y’abadamu baho yose bari bayerekeje kuri Israel Mbonyi!!
Susan we kwihangana byaramunaniye ati: "You are Handsome"! Ubwo abazi ikinyarwanda baranyunganira!! Ariko di sitwasoza tudasomye ubutumwa bwa Rebecca Mwangi uherutse kwandika ati: "Mbonyi, Could you marry me"? [Mbonyi wazambera umugabo?".
Nk’uko mu Itangiriro 39:6 havuga ko "Yosefu yari mwiza wese, afite mu maso heza", na Israel Mbonyi ni umusore ufite igikundiro cyane, ukongeraho kwiyoroshya kwe n’ijwi ry’ubugwaneza bimuranga, none bikaba ibindi bindi wongeyeho ubwamamare bwe.
Hari n’abasesenguzi bavuga ko biri mu bimwongerera umubare w’abakunda ibihangano bye. Mu bamukunda, usanga abakobwa ari benshi cyane nk’uko biri mu itohoza ryakozwe na Paradise. Aherutse no gushyirwa mu basore b’uburanga 100 mu Rwanda.
Ibyiza bikwiye abeza ni akagaruka, mukomeze gutuza imitima yanyu kuri Paradise! Intonde ni akagaruka.
Serge Iyamuremye kuva kera akundwa n’urubyiruko rwiganjemo igitsinagore
Israel Mbonyi mu bitaramo bye usanga abakobwa aba aribo biganje
Chryso Ndasingwa wegukanywe na Sharon nawe mu bakunzi be higanjemo abakobwa
Bosco Nshuti arakunzwe cyane kandi mu bakunzi be higanjemo ab’igitsinagore
Josh Ishimwe uherutse kurushinga ni umwe mu baramyi bakundwa cyane n’abiganjemo abakobwa