× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bakobwa b’i Yerusalemu nimuhaguruke mu gishakamba! Poly Turikumwe yagarukanye indirimbo "Urankunda"

Category: Artists  »  13 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bakobwa b'i Yerusalemu nimuhaguruke mu gishakamba! Poly Turikumwe yagarukanye indirimbo "Urankunda"

Mu minsi yashize, ikinyamakuru Paradise cyasangije abakunzi bacyo urutonde rw’abahanzi bamanitse inanga, kandi kuri urwo rutonde hagaragayemo umuramyi Poly Turikumwe.

Ibimenyetso byose byakusanyijwe byagaragazaga ko icyaha cyo gutera umugongo umuhamagaro gihama uyu mugabo. Birumvikana ko kabone n’ubwo yari gushakisha umu avocat wo kumuburanira atari kumubona.

Ibi byateye uyu muramyi Ishyaka ryo kwiyambura uyu mwambaro agaruka gitore mu ndirimbo nshya yise "Urankunda". Aganira na Paradise, Poly Turikumwe usanzwe akorera business mu mujyi wa Musanze na Rubavu yagize ati: "Nari maze imyaka ibiri ntakora indirimbo zanjye mpugiye mu bikorwa byo mu rusengero nsengeramo".

Avuga ku nkuru nziza agarukanye ku musozi wa musanze, yagize ati: "Indirimbo ngarukanye yitwa URANKUNDA...ari nayo mfura ya Album yanjye ya kabiri ivuga ku rukundo rw’Imana rutagira ikiguzi, urukundo ikunda abantu bose ititaye ku mirimo yabo, inkomoko yabo, narwita (Unconditional love)".

Yakomeje agira ati: "Album ntangiye gukoraho ndateganya ko mu mpeshyi ya 2025 nazayimurika ku mugaragaro."

Bakobwa bi Yerusalemu nimuhagurukane ingoga mwitwaze indabo zihumura neza, abari beza baberwa no gucyenyera bya kinyarwanda nimuhaguruke mutege amaboko mwishimire ko umuramyi mwiza wari waraburiwe irengero agarutse mu Irembo ryitwa "ryiza".

Kubura uyu muramyi ubanza twari kuzabigereranya no guhunika ikigega cyuzuye ibiharage, ugaterwa n’umwami w’imbeba ungana n’intamati n’abambari bazo n’ibibugu bikangiza umutiba ,iwawe hagasigara umusaka ukaririmba urwo ubonye.

Impamvu ingana ururo

Uretse kuba uyu muramyi afatwa nk’umwe mu bafite ukuboko guteye ipasi mu myandikire, ni umwe mu baramyi bazwiho kwigirira icyizere. Ibyo bituma ibyo atekereje gukora byose bimubera byiza.

Benshi bashize irungu n’agahinda mu ndirimbo "Ugiraneza" akumbuza ijuru abarimo n’ibisambo mu ndirimbo "Nzajyayo". Guhoza uwahogojwe n’amatage n’amatindi kuri we ni amahitamo meza ntibimusaba kugura agahanaguzamarira ahubwo hari indirimbo nziza yise "Wirira", urwibutso rwiza yasize nka ya myenda y’imihemba yo kurimbana ya zahabu Sauli yaboheraga abakobwa b’i Yerusalemu, ni indirimbo "Ugira neza".

Siwe ahubwo ni Kristo umurimo,niyo mpamvu iteka afashwa n’ijambo rigira riti: "Nshobozwa byose na Kristo umpa Imbaraga"!

Mu byo yashobojwe harimo igitaramo cy’akataraboneka yakoreye mu karere ka Musanze.
Ni igitaramo yise "Ugira neza Album Launch", kizaba tariki 04 Ukuboza 2022 kuri Zion Temple Musanze kuva saa munani z’amanywa.

Kwinjira byari Ubuntu bugeretse ku bundi ku bantu bose. Poly yari kumwe n’abaramyi b’ibyamamare barimo Dominic Ashimwe, Prosper Nkomezi, Vincent Hodali na Leo Touch.

Paradise tumwakiranye yombi mu kibuga!! Arabyumva cyane ko adateze kuzasubira inyuma agatatira igihango cy’umutanazi watanaze iyi nkuru akanayigeza mu mahanga.

Poly Turikumwe wari warashyizwe na Paradise ku rutonde rw’abahanzi bamanitse inanga, yagarukanye indirimbo nshya

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "URANKUNDA" YA POLY TURIKUMWE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.