× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bahavu Jeannette yateye ikirenge mu cya Apostle Mignonne Kabera na Pastor Julienne Kabanda

Category: Ministry  »  January 2024 »  Alice Uwiduhaye

Bahavu Jeannette yateye ikirenge mu cya Apostle Mignonne Kabera na Pastor Julienne Kabanda

Bahavu Jeannette usanzwe ari umukinnyi wa sinema ufite izina rikomeye mu Rwanda wamenyekanye muri filime yise "lmpanga" ndetse no muri "City maid", yinjiye mu ivugabutumwa ku mugaragaro.

Tariki 18 Mutarama 2024 nibwo Bahavu yabwirije ku nshuro ye ya mbere mu itorero rya ‘Shiloh Prayer Mountain Church’ riyoborwa n’umukozi w’Imana Bishop Olive Murekatete.

Bahavu yabwirije mu giterane cy’amasengesho yo ku wa Kane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaho ubuzima bw’ibyo twizera” cyari kiyobowe na Bishop Olive Murekatete. Abavugabutumwa batumiwe muri iki giterane ni Bahavu Jeannette na Pastor Jean de Dieu Kuradusenge.

Nyuma y’iki giterane, Bahavu yatangaje ko yari inshuro ye ya mbere muri uyu murimo w’Imana ndetse ko atari ibintu akora bya buri munsi ahubwo ivugabutumwa rye arikora binyuze mu kazi ke ko gukina filime.

Ati “Ntabwo ari ibintu nkora bya buri munsi, ndi umuvugabutumwa mbinyujije mu byo nkora mu kazi kanjye, hariya mwambonye ni uko bansabye ko nagira icyo mbwira aba Kristu nanjye mpitamo kubikora.”

Uyu mubyeyi yabyirutse mama we yizera lmana ayisenga mu kuri no mu mwuka ndetse biza kugera aho abanyetorero bagenzi be bamwanze bagira bati "lbintu lmana imubwiye birasohora byose cyangwa afite n’izindi Mana kuruhande".

Bahavu yatanze ubuhamya bw’uko bari abakene bakajya kureba televiziyo mu baturanyi bakabirukana babaziza ko basa nabi ndetso ko bananuka.

Kwinjira mu ivugabutumwa kwa Bahavu icyamamare muri sinema, ni intambwe ateye asanga bagenzi be b’ababyeyi bamaze kwigwizaho igikundiro mu ivugabutumwa ku bw’amagambo y’Imana bageza ku batuye Isi.

Abo bakozi b’Imana twavugamo Bishop Olive Murekatete, Pastor Julienne Kabanda washinze Grace Room Ministry na Apostle Mignonne Kabera washinze itorero Noble Family church n’umuryango Women Foundation Ministries.

Bahavu asanzwe ari umukristo kandi ufite amavuta. Yashakanye na Fleury Legend umuproducer w’izina riremereye mu gukora amashusho y’indirimbo za Gospel. Aba bombi baherutse no kwinjira mu gutegura ibitaramo aho bahereye ku cya Gisubizo Ministries- kimwe Israel Mbonyi yangiwe kwinjiramo cyabereye kuri CLA Nyarutarama.

Mu mpera za 2023 Bahavu yahawe umwanya wo gusuhuza abakristo ba Revival Palace Church mu Bugesera kwa Pastor Dr. Ian Tumusime, aratungurana arabwiriza, benshi barafashwa. Yabemereye kuzagaruka akabwiriza umwanya munini mu giterane cy’Abamama ateganya kuhakorera.

Bahavu aritegura gushyira hanze filime nshya yateye benshi amatsiko

Bahavu yinjiye mu ivugabutumwa arabwiriza benshi barafashwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.