"Gukorera Imana nta gihombo kirimo, ubikore neza maze wirebere." Ni amagambo agize korasi ikunze gukoreshwa mu nsengero nyinshi. Uyu munsi wa none iyi ndirimbo iri kuririmbwa na Theogene Uwiringiyimana.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2023 nibwo Paradise yamenye amakuru meza atariho ivumbi avuga ko Theogene Uwiringiyimana yahawe inshingano zo kuba Mwalimu mu Itorero rya ADEPR asanzwe akoreramo umurimo w’Imana.
Izi nshingano yahawe azazikorera kuri ADEPR Kimisange muri Paruwase ya Gatenga. Mu kiganiro kigufi yagiranye na Paradise.rw, Theogene Uwiringiyimana yemeje aya makuru, anashima Imana bikomeye, ati "Hashimwe Imana Nyirimbabazi itugirira Ubuntu bwayo".
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati "Umugambi w’Imana ni muremure! Nshimiye Imana ku cyizere ingiriye mu nshingano nshya nka Mwalimu. Niringiye imbaraga zawe Mwami. Hashimwe Uwiteka Nyirimbabazi".
Theogene Uwiringiyimana wagiriwe icyizere n’Imana ikamushinga Umurimo mu Itorero ADEPR, asanzwe ari umunyamakuru ukomeye mu gisata cy’Iyobokamana. Akorera Life Radio ya ADEPR ndetse anafite ikinyamakuru cye yise "Agape Tv" gikorera kuri internet.
Uretse kuba umunyamakuru, afite izindi mpano zirimo kuba umusangiza mwiza w’amagambo (Mc) mu birori binyuranye yaba ubukwe, ibitaramo n’ibindi. Ni umuvugabutumwa mwiza, byongeye akaba aca bugufi cyane mu buzima bwe bwa buri munsi. Ni umugabo wubatse, akaba azwi cyane ku izina rya Mc Theo.
Kuba Mwalimu ni inshingano ikomeye ndetse yubashywe mu Itorero rya ADEPR. Akenshi, mbere yo kuba Pasiteri uba ugomba kubanza kuba Mwalimu. Mu yandi magambo, birashoboka ko mu gihe runaka, tuzumva uyu mugabo uzwi cyane mu itangazamakuru, yabaye Pasiteri.
Uwiringiyimana Theogene yagizwe Mwalimu muri ADEPR
Mc Theo yamaze kuba Mwalimu muri ADEPR Kimisange
Paradise imwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya ahawe n’Imana