Umuramyi Gisubizo Parfaite ni umwe mu bakobwa bakomeje kuzamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nubwo ataratangira gusohora indirimbo ze bwite.
Azwi cyane mu kuririmba indirimbo z’abandi ndetse no gutanga amajwi y’inyongera (backing vocals), aho agaragaza impano n’umuhamagaro adashidikanyaho.
Parfaite usengera mu itorero rya ADEPR Ntora, yavukiye anakurira mu Karere ka Musanze, aho abantu benshi bamuzi nk’umuramyi waririmbaga mu rusengero no mu bikorwa bitandukanye by’itorero.
Ni na ho yakuriye muri Shiloh Choir, korali avuga ko yamubereye ishuri rikomeye mu kuririmba no gukura mu by’umwuka.
Nubwo iyi korali ibarizwa i Musanze, Parfaite n’abandi bayiririmbamo batuye i Kigali bakomeje kuyifatanyamo mu buryo buhoraho, cyane cyane mu bitaramo no mu bikorwa by’ivugabutumwa.
Yabisobanuye agira ati: “Nakuriye muri Shiloh Choir mba i Musanze. Ngeze i Kigali maze gukura, twagize abaririmbyi ba Shiloh inaha i Kigali. Iyo habaye uruzinduko runaka, tujya i Musanze tugakorana na bo. Turaboneka nk’abaririmbyi baba i Musanze.”
Avuga ko kuririmba atari impano gusa, ahubwo ko ari umuhamagaro udasanzwe, agira ati: “Nta kintu na kimwe kijya kimbangamira mu bijyanye no kuririmba, kuko ni ibintu nkunda, ni umuhamagaro wange.”
Nubwo aririmba indirimbo z’abandi, Parfaite afite inzozi zo kuzashyira hanze ize bwite, ariko akavuga ko akibishyira mu masengesho: “Ndacyari kubisengera, biracyari muri gahunda. Nibinkundira nzabikora.”
Mu buzima busanzwe, nk’uko yabitangarije Life Radio & TV ku wa 29 Mata 2026, Parfaite ni umukobwa wita cyane ku myiteguro n’isuku, aho asobanura ko ajya atangira kwitegura kare kugira ngo adatinda
Ati: “Iyo mfite akazi saa Tatu, ntangira kwitegura saa Mbili. Ni igihe mba nakerewe.” Anongeraho ko rimwe na rimwe iyo ari kwitegura ashobora kumara igihe kinini: “Iyo natinze cyane kwireba, mara iminota 30.” Ku bijyanye n’urukundo, afite icyerekezo gihamye, aho agira ati: “Ninkundana bwa mbere nzahita njya mu rugo. Ni ho tuba twerekeza.”
Mu miririmbire, avuga ko nta muhanzi wamugoye mu mico, ariko ku ndirimbo, hari izimusaba imbaraga nyinshi, cyane cyane iza Alex Dusabe: “Umuntu ugira indirimbo zigora cyane, no kuzifata mu mutwe bikagorana, ni Alex Dusabe. Biterwa n’uko haba harimo n’ibiswayile.”
Aha yagarutse ku byamubayeho mu gitaramo cyo muri Camp Kigali mu 2025, aho yagize ati: “Byarangoye, kuko nge sinzi Igiswayile.”
Inkuru idasanzwe mu buzima bwe ni uko ubwo yazaga i Kigali bwa mbere, yahuye n’ikibazo cyo kuyoba, agira ati: “Nari ngiye kugarukira kuri Arrete, kuri Tapis ya Nyamirambo, ariko bandengeje aho nagombaga kugera.” Yakomeje asobanura uko byamugoye: “Twaraharenze cyane, turazamuka turenga Noruveje. Byabaye ibibazo bikomeye rwose.”
Nubwo yahuye n’ibyo bibazo, Parfaite afite inzozi nini zo kuzagera kure mu muziki wa Gospel: “Mu izina rya Yesu, kandi Imana niba ikintije ubuzima, nange nzagera ku rubyiniro nk’urwa BK Arena, ndi umuhanzi wigenga.”
Mu myaka itanu iri imbere, yifuza gukomeza kugendera mu mugambi w’Imana, akora ibyo yamuhamagariye. Mu mibereho ye ya buri munsi, akunda ibijumba n’ifi, ndetse akanywa amazi cyane.
Gisubizo Parfaite, nubwo ataratangira gushyira hanze indirimbo ze, amagambo ye n’ubuzima bwe bigaragaza ukwizera n’intego ifatika, bitanga icyizere ko ashobora kuzaba umwe mu baramyi bakomeye mu gihe kiri imbere, cyane cyane naba akomeje kugendera mu mugambi w’Imana nk’uko abyifuza.
Umuramyi Gisubizo Parfaite ni umwe mu biteze ahazaza harangwamo Imana