× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Australia: Umupadiri wari ubimazemo imyaka 45 yahinduye ukwemera ajya mu idini ya Islam

Category: Pastors  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Australia: Umupadiri wari ubimazemo imyaka 45 yahinduye ukwemera ajya mu idini ya Islam

I Canberra muri Australia hari kuvugwa inkuru yateje impaka ndetse ikanashishikaza abantu benshi ku isi, cyane cyane abakurikira ibijyanye n’imyemerere n’ukwemera ku giti cy’umuntu, aho umupadiri yahindutse Umuyisilamu!

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Brics News yatangaje inkuru idasanzwe ivuga ko Gould David, umupadiri wo muri Australia wamaze imyaka 45 ari muri izo nshingano, yahinduye ukwemera akajya mu idini ya Islam, agahindura izina rye rikaba Abdul Rahman.

Gould David, wamamaye mu butumwa bwe bwo gusangiza Abakirisitu ivanjili, yamenyekanye mu muryango we no muri Kiliziya kubera ubwitange bwe mu bikorwa by’ubukirisitu, cyane cyane mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no kwita ku barwaye.

Nyamara, nk’uko amakuru abivuga, mu myaka yashize yagiye atangira kwibaza ku nkingi z’ukwemera kwe, aganisha ku gusoma no kwiga ibitabo bitandukanye by’imyemerere n’amasomo y’iyobokamana ku rwego mpuzamahanga.

Muri izi mpinduka ze, Gould David yavuze ko yamenye ko akwiriye gushaka umutekano w’ukuri kuzuye, bikamuyobora mu kwinjira mu idini ya Islam. Yahise ahindura izina rye riba Abdul Rahman, risobanura “Umunyembabazi w’Imana” mu rurimi rw’Abasilamu.

Abasilamu bo mu karere ka Canberra bamwakiriye neza, bavuga ko azakomeza kuba umuyoboke w’intangarugero mu idini rya Islam, ashishikariza abandi gukurikiza amahame y’ubutabera.

I Canberra muri Australia ni ho Gould David yari abereye umupadiri, ubu akaba yitwa Abdul Rahman. Imyaka 45 ari umupadiri ikuriwe n’umwanzuro ukomeye wo kujya muri Islam

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.