× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Australia: JMV yifashishije indirimbo "Amaraso ya Yesu" mu kurundumurira abantu muri Kristo-VIDEO

Category: Artists  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Australia: JMV yifashishije indirimbo "Amaraso ya Yesu" mu kurundumurira abantu muri Kristo-VIDEO

Benshi baririmbye urukundo rw’Imana ariko kurusoza byarananiranye. Bageze ku musaraba bavuga no kumva nziza y’Umwami Yesu Kristo, ariko bageze ku mwami Yesu Kristo barahatinda ndetse baratsindagira.

Impamvu ni iyi "Ni uko Iyo Kristo atavuka mu ishusho y’umwana w’umuntu ngo ababazwe yicwe urupfu rubi ngo azuke, umusaraba ariwo Bendera ry’abakijijwe ntiwari kubaho, ya mva nziza turirimba nayo ntiyari kubaho ukundi".

Ariko kuko yabaye inshungu ku bw’amaraso ye y’igiciro byatumye abanditsi n’abahanga bandika indirimbo zitabarika.

Muri abo banditsi b’Imbere, Uwizeyimana Jean Marie ni umwe muri abo dore ko we atarabutswe amaraso ya Kristo ngo anezerwe nka wa wundi ahubwo yayinitswemo yozwa ibyaha ubundi bituma akura indirimbo ihebuje "Ku musaraba".

Amatsiko ni yose kuri JMV. Ubwo bamwe bagiye kubaza Paradise.rw byinshi kuri uyu muhungu wibarutswe na Gospel bati "Ese JMV ni uwuhe??" Tudatinze, amaso muyahange Paradise.rw kuko yaje ije!.

Zaburi 129:2 "Bambabaje kenshi, uhereye mu buto bwanjye, Ariko ntibanesheje". Zaburi 129:3 "Abahinzi bahinze ku mugongo wanjye, bahaciye impavu ndende". Zaburi 129:4 "Uwiteka ni umukiranutsi, Yaciye ingoyi abanyabyaha banshyizeho".

Kuri ubu JMV ubarizwa muri Australia nawe afite ubuhamya bugeretseho ibihamya nyuma yo kubonekerwa n’umucyo nk’uko na Sawuli yabonekewe n’umucyo, ibyo byatumye yirundumurira mu kuririmbira Imana.

Uyu JMV wavukiye mu karere ka Bugesera yatangiriye kuririmba mu itorero ry’Abadivantisiti aho yaririmbye muri korali guhera mu bwana bwe aza kuhakura impano yo kuririmba.

Kuri ubu afite amakuru meza yo gutangariza isi nyuma yo gusohora indirimbo ya 10 yise "Amaraso ya Yesu" akaba ari nayo azitirira Album yitegura kumurika. Ni indirimbo ifite igisobanuro gikomeye muri career ye ya Gospel.

Abajijwe imvano y’iyi ndirimbo yatangarije Paradise.rw ati: "Ni indirimbo nakoze ngambiriye kwibutsa abantu iby’urugendo rw’umwami Yesu Kristo mu kuducungura".

Yongeyeho ati: "Nubwo yabayeho mu buzima bugoye kugeza abambwe, akanahambwa ariko yarazutse akaba aribyo byiringiro by’abakristo ko umwami wacu ariho kandi yanesheje urupfu".

Uyu muririmbyi wahoranye inyota yo guhagarara mu ruhame akavuga imyato Kristo yakabije inzozi ze mu mwaka wa 2022.

Muri uwo mwaka nibwo yabashije gutangira gushyira indirimbo ku mugaragaro aho kuri ubu umutima we unezerewe nyuma yo gusohora indirimbo zitandukanye zirimo Intsinzi, Umugabo Yesu, Abubaha uhoraho, Indirimbo yo gushima, Guca bugufi, Humura ndetse n’izindi.

JMV yasoje asaba abakunzi ba Gospel mu Rwanda kumukurikira bakareba n’indirimbo ze kuko zifitemo intwaro yo kurundumurira abantu muri Kristo Yesu.

JMV yasbye abakunzi ba Gospel kumushyigikira

RYOHERWA N’INDIRIMBO "AMARASO YA YESU" YA JMV

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.