× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Augustin Bella yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya “Utetse Ijabiro”, yakorewe i Bwami mu Rukari

Category: Artists  »  7 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Augustin Bella yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya “Utetse Ijabiro”, yakorewe i Bwami mu Rukari

Nyanza – Umuhanzi w’Umunyarwanda M. Augustin Bella, uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamuritse amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Utetse Ijabiro” ku itariki ya 19 Kamena 2025.

“Utetse Ijabiro” ni indirimbo yuje ubutumwa bukomeye bwo gushima Imana hamwe n’amashusho ateguye neza, afite umwihariko ugaragara.

Iyi ndirimbo ije nyuma y’amezi atatu gusa ashyize hanze “Nzagusingiza Nyagasani”, indirimbo yakunzwe cyane n’abakunzi b’injyana ya gospel bitewe n’amagambo yayo yubaka no kuramya ku rwego rwo hejuru.

Indirimbo irimo udushya

“Utetse Ijabiro” ifite amashusho y’indashyikirwa yakorewe i Bwami mu Rukari i Nyanza, ahantu hafite amateka yihariye y’ubwami bw’u Rwanda, ibyatumye ubutumwa buyirimo bujyana no kwiyumvamo imbaraga z’Imana n’umuco.

Amashusho agaragaramo ababyinnyi b’injana zigezweho (drama team) ndetse n’abanyamideri bambaye mu buryo bujyanye n’icyubahiro n’ubuhanzi, bikaba byaratumye indirimbo iba umwihariko ku isoko rya muzika yo kuramya.

Uyu muhanzi arimo kubaka izina mu gukora indirimbo zifite udushya, zinoze mu myandikire no mu mashusho, kandi bijyanye n’igihe tugezemo, bityo akabasha kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi mu buryo bugezweho kandi burimo ubuhanzi bwimbitse.

Ubutumwa buhamye wabusanga mu ndirimbo ze

Augustin Bella azwi mu ndirimbo zishingiye ku gushima Imana, ukwicisha bugufi, no gukangurira abantu gusubiza amaso ku Mana. Amwe mu mazina y’indirimbo ze amaze kwamamara ni:
1. Shimwa Mwami w’Amahoro
2. Utukuzwe Ewe Baba Mwema
3. Usifiwe Mfalme Yesu
4. Nzagusingiza Iteka
5. Muhimpundu
6. Nzakomeza Ngukunde
7. Je vais t’exalter
8. Nzagusingiza Nyagasani

Kora hano urebe amashusho y’indirimbo “Utetse Ijabiro” kuri YouTube:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Najye ejuru!

Cyanditswe na: x  »   Kuwa 29/06/2025 14:08