× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Namukundiye ko akunda Imana kandi akayitinya - Hope Promise uri mu kibatsi cy’urukundo yateguje indirimbo

Category: Rwanda Diaspora  »  October 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Namukundiye ko akunda Imana kandi akayitinya - Hope Promise uri mu kibatsi cy'urukundo yateguje indirimbo

Umuramyi Hope Promise wamamye mu ndirimbo "Wastahili Bwana" kuri ubu agiye kurongorwa.

Umuhanzi witwa Makanyaga Abdul niwe wagize ati: "Burya bagenzi urukundo ni indwara, kandi itavuwe yakwica nk’izindi zose, uzagukunda nawe uzajye umukunda"!

Kuri ubu abasore barebaga icyoroshye Hope Promise bagiye gutangira kugendesha imigongo bitewe n’ibimenyetso simusiga by’uko uyu mukobwa wuje igikundiro n’ikimero yaba agiye gutura iteka mu gituza cya Levis Abikunda.

Nyuma y’uko aya makuru akomeje kunugwanugwa mu mihanda y’inyarugenge, Paradise yahisemo guca impaka yegera uyu mukobwa kuri ubu wibereye muri USA kwa Joe Biden.

Ikibazo cya mbere yabajijwe cyari kigiye kumunywesha amazi habura gato, gusa yagishubije nk’indemyabigwi. Yabajijwe imvano y’urukundo rwatumye yemera kuzabana ubuziraherezo n’umusore bivugwa ko bagiye kubana.

Mu gusubiza yagize ati: "Naramukunze kuko akunda Imana cyane kandi akayitinya.
Icya kabiri nkunda ko ari umusore wuzuye kwihangana"

Yakomereje ku myiteguro y’ubukwe hagamijwe kugira ngo abasore bafite ibitugu byiza biberwa n’amakoti batangire gutera ipasi.

Mu ijwi riteye ubwuzu, uyu mukobwa uvuga Ikinyarwanda, Ikiyanja, Icyongereza n’igiswahili yagize ati: "Ubu dufitse Engagement ceremeny (abana b’i Nyamirambo barahita bumva gutera ivi no kumwambika impeta), tariki ya 30/11/2024 irasiga intoki zanjye zambaye umwambaro wo kunesha. "

Yakomeje ati: "Turi kwitengura ubukwe mu mwaka uza Imana nibidushoboza ubukwe buzaba (mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2025) ariko tariki ntabwo turazimenya neza".

Yongeyeho ko ubu bukwe buzabera ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Zambia, aho uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yavukiye akaba ari ho uyu musore w’ibigango atuye.

Uyu mukobwa ufite ishimwe ry’imvaburaya mu mutima we kuri ubu akaba yateguje indirimbo nziza cyane hagamijwe kuvuga Imana yabonye mu bihe bitandukanye.

Yagize ati: "Indirimbo yitwa Ntakinanira Imana ni indirimbo nanditse ngamije gushishikariza abasenga Imana kandi bizeye Imana ku bisubizo byabo ariko nta kimenyetso babona. Ndashaka kubabwira ko nta kintu kidashoboka ku Mana. Mu gihe gikwiye, kandi no mu gihe cyashyizweho n’Uwiteka araza kuzuza ibyo wasengeraga."

Yaboneyeho guhumuriza ba bwihebe ati: "Abacitse intege nyamuneka mwihangane Imana izabigeza neza".

Mu gihe hari abakobwa bafite impano nyamara nyuma yo guhindurirwa inshingano ugasanga bacitse intege zo kuririmba, uyu we yabiteye utwatsi ahumuriza abakunzi be.

Hope yagize ati: "Nta kintu na kimwe kizambuza gukorera Imana kuri iyi si. Nzoyikorera gushika mpumeka". Yunzemo ko ahubwo iri ari intangiriro yo gukorera Imana.

Ati: "Aubwo fiyanse wanjye uwo agomba kuba umugabo wanjye azafatanya nanjye gukorera Imana kandi ni umuririmbyi mwiza cyane, umwanditsi w’indirimbo n’umubwirizabutumwa. Muri byose duteganya dushyira Imana imbere kuzakorera Imana no gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu mahanga yose."

Biteganyijwe ko Indirimbo "Ntakinanira Imana" izasohoka tariki ya 08/12/2024). Iyi ndirimbo ikaba isanze "Wastahili Bwana", "Amahoro" na "Holy Spirit". Uretse kuririmba, Hope ni umwe mu bavugabutumwa bwiza doreko Se umubyara ari Umushumba w’Itorero.

Hope Promise yamamye mu ndirimbo "Wastahili Bwana"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.