Itsinda Asaph DFW, rikorera umurimo w’Imana muri Zion Temple Dallas, ryashyize hanze indirimbo nshya bise Mana Yacu, ikubiyemo ubutumwa bwo guha Imana icyubahiro no kuyiramya nk’iyihariye.
Mu kiganiro Pastor Jacques Bagaza, perezida w’iri tsinda, yagiranye na Paradise, yavuze ko iyi ndirimbo igamije gukangurira abantu bose guha Imana icyubahiro, kuko ari yo yonyine ibikwiriye.
"Muri iyi si, ibihabwa icyubahiro ni byinshi. Hari abaramya ibigirwamana bitandukanye, imirimo bakora, akazi bafite, amafaranga, abagore, abana, imiryango myiza bafite, ariko twe twashatse kugira ngo tubwire buri wese ko Imana yacu nta wundi wasa na yo, ko ari yo dukwiriye guhimbaza yonyine. Irihariye. Ni Imana idasanzwe,"—Pastor Jacques Bagaza.
Ni indirimbo ya kabiri kuri album Dufite Ubutsinzi
Mana Yacu ni indirimbo ya kabiri kuri album yabo ya mbere bise Dufite Ubutsinzi, igizwe n’indirimbo icumi zizasohoka muri uyu mwaka. Indirimbo ya mbere y’iyi album, ikaba ari na yo yayitiriwe (Dufite Ubutsinzi), yasohotse mu mezi atatu ashize.
Pastor Jacques Bagaza yagaragaje ko iyi album izaba irimo indirimbo nziza zidasanzwe, kandi uko ukwezi gushira hazajya hasohoka indirimbo nshya kugeza album irangiye.
Avuga kuri iyi yasohotse yagize ati: "Twarayitondeye, amajwi ameze neza, abacuranze babikoze neza kugira ngo abazayumva bazanyurwe na yo. Umwuka w’Imana n’amavuta itanga biradufasha, natwe tukongeraho kubyitondera."
Ibitaramo biteganyijwe muri uyu mwaka
Asaph DFW ni itsinda rizwi ku ndirimbo zihimbaza Imana n’ibitaramo byaryo bikomeye. Bamaze gukora ibitaramo bitandukanye muri USA (Amerika) ndetse no mu Rwanda.
Uyu mwaka, bateganya ibitaramo bibiri bikomeye, ariko amatariki azatangazwa nyuma. Pastor Jacques Bagaza kandi yavuze ko bazakomeza gutaramira i Dallas aho batuye.
Indirimbo Mana Yacu iri mu murongo w’izo iri tsinda rikunze gukora, zihamagarira abantu guhimbaza Imana no kuyiramya.
Iyi ndirimbo nshya izongera gukomeza umurimo w’ivugabutumwa Asaph DFW bakora binyuze mu ndirimbo. Fata umwanya uyumve!
Asaph DFW barakataje mu ivugabutumwa mu ndirimbo
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "MANA YACU" YA ASAPH DFW