× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ari muri mbarwa bafite indirimbo zarebwe na Miliyoni: Mabosi yageneye ubutumwa abanyamakuru ba Gospel

Category: Artists  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ari muri mbarwa bafite indirimbo zarebwe na Miliyoni: Mabosi yageneye ubutumwa abanyamakuru ba Gospel

Mabosi ukunzwe mu ndirimbo "Dufite Imana" imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1 n’ibihumbi 300 mu mwaka umwe gusa kandi hatarimo imbaraga z’itangazamakuru, yasabye abanyamakuru ba Gospel ikintu gikomeye mu rwego rwo guteza imbere uyu muziki.

Umuramyi Niyomukesha Christine uzwi Ku izina rya Mabosi, arasaba abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bya Gospel kudaha umwanya munini indirimbo z’abaririmbyi bo hanze y’u Rwanda kurusha iz’abanyarwanda kugira ngo impano zikomeze kuzamurwa.

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na Paradise.rw. Ati: "Turashimira abanyamakuru bamwe na bamwe bakomeje gushyigikira abahanzi bakizamuka kuko bituma twigirira icyizere, tukagaragaza ko Imana yaduhamagaye, kandi ko yeduhaye ubutumwa bukomeye bwo kubwiriza mu mahanga yose, nk’uko Umwami wacu Yesu Kristo yabidusabye".

Yakomeje agira ati "Niyo mpamvu nsaba abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye gukuraho inzitizi by’umwihariko ku abahanzi bato bari bafite amahirwe yo gukoreshwa ibikomeye mu murimo w’Imana".

Mabosi arasaba abanyamakuru kwita cyane ku mpano nshya

Zimwe mu nzitizi yagaragaje zikwiriye kuvaho harimo kudakina indirimbo zabo, kutabatumira mu biganiro no kutabaha inama zabafasha kuzamura ibendera rya Gospel nyarwanda. Yabasabye kandi kureka kwibanda ku ndirimbo z’abahanzi bubatse izina [Ibyamamare] ndetse n’indirimbo zo mu mahanga. Ibi yabivuganye agahinda gakomeye.

Mabosi usanzwe asengera mu itorero ryitwa Intumwa z’Ububyutse Masoro, yatangiye umurimo wo kuririmbira Imana mu mwaka wa 2020, akaba amaze gukora indirimbo 8 z’amajwi. Amaze gukora indirimbo ebyiri z’amashusho.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa Dufite Imana. Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Manzi ndetse na Elise, ubu ikomeje kugaragarizwa igikundiro. Ni imwe mu indirimbo nziza zituje kandi zumvikanamo ubutumwa buyunguruye.

Mabosi arasaba abakunzi be kumushyigikira kugira ngo arusheho gukora imishinga ye. Ibi aranabisaba abanyamakuru bakora Gospel.

Indirimbo ye "Urukundo wankunze" imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 129 mu mwaka umwe. "Dufite Imana" yo irayoboye aho imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1.3, iyo aba yarashyigikiwe cyane n’itangazamakuru, nta kabuza izi ndirimbo ziba zarageze kure cyane.

Mabosi yageneye abanyamakuru ubutumwa bukomeye

RYOHERWA N’INDIRIMBO "URUKUNDO WANKUNZE" YA MABOSI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.