Appolinaire Nshuti, ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu mpera za Werurwe 2024 araba pasiteri. Yatangaje bimwe mu byo ingaragu (single) itazigera ibona itarashaka.
Ibintu yavuze bigera muri bitatu kandi birumvikana cyane, dore ko na we amaze igihe gihagije ari umugabo. Ibyo yungutse mu mwaka amaze ashyingiranywe na Jenny Umurerwa, yabonye bitari gushoboka iyo akomeza kuba ingaragu.
Mu mwaka urengaho iminsi umunani (kuva 04 Werurwe 2023 ashyingirwa, kugera 12 Werurwe 2024 avugana n’itangazamakuru) ashyingiwe, yungutse ibi bikurikira:
Icya mbere ni ukugira umufasha. Iyo uri umusore cyangwa inkumi ukora ibintu uko ubyumva. Kubera ukudatungana, bimwe bishobora kuba bidahuje n’ubwenge. Iyo ushatse, uba ukoresha ubwenge bubiri. Bimwe byiza wakoraga uri wenyine, aragufasha bikaba byiza cyane, ibidakwiriye akagukebura.
Appolinaire Nshuti yabivuzeho agira ati: “Iyo uri wenyine utekereza wenyine, ariko iyo ushatse murafatanya, ibyo wakoraga birikuba.” Yakomeje agira ati: “Ibyo nishimira mu rushako, icya mbere ni iterambere. Kuva nshatse, ibyo nakoraga byateye imbere. Nta bwo ngifata umwanzuro ngenyine. Buriya, umugore ni ikintu gikomeye, hari ibyo nakoraga nzi ngo ni byiza, aho nshakiye umugore wange yongeramo ubwenge, biba byiza kurushaho.”
Icya kabiri, gushaka ni icyubahiro kitagirwa n’ingaragu. Iyo ushatse ujya mu kiciro cy’abantu bakuru. Umugabo n’umugore, iryo zina ubwaryo ririyubashye. Appolinaire Nshuti yagize ati: “Iyo ushatse, byonyine ni icyubahiro kuri wowe, umuryango n’Igihugu.”
Icya gatatu yungutse ingaragu itapfa kubona itarashaka, ni indi miryango. Appolinaire avuga ko yungutse umuryango, ni ukuvuga uwo umugore we avukamo. Yagize ati: “Nari mfite umuryango mvukamo gusa n’inshuti, ubu mfite imiryango ibiri, hiyongereyemo n’uwa madamu turushaho kwaguka.”
Akimara gushaka, umugore we Jenny Umurerwa yahise asubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari atuye na mbere yuko babana, Appolinaire aguma mu Rwanda. Ni ibintu byamugoye nk’uko abivuga, ariko yavuze ko ibiganiro bihoraho bagirana bimufasha kumva bari kumwe.
Yagize ati: “Ikidufasha gukomeza twishimye, nta kindi ni communication cyane, turayubaha, no gusenga dushyiraho uburyo buhoraho bwo gusenga hagati yange na we, gusa biradufasha cyane.”
Uyu mugabo uzwi mu ndirimbo nka Warabikoze, Shama n’izindi, ni we watangije umuryango w’ivugabutumwa yise Rejoice Room Ministry. Ku itariki 31 Werurwe 2024, hazaba ibirori yatumiyemo buri wese ubyifuza, byo kwizihiza imyaka ibiri umaze ushinzwe, ari na bwo azasukwaho amavuta, akaba umushumba wawo.
Yabisobanuye agira ati: “Mboneyeho no gutumira inshuti n’abavandimwe mu gikorwa kizaba 31/03/2024 cya celebration y’imyaka 2 ishize Rejoice Room Ministry ikora umurimo w’ivugabutumwa mbereye Umuyobozi Mukuru, hakazabamo n’igikorwa cyo kwimikwa kwange nka Pasiteri wa Rejoice Room Ministry.”
Appolinaire araba Pasiteri mu mpera za Werurwe 2024
Umwaka urashize Appolinaire ashyingiranywe na Jenny
Jenny aba muri USA
Bari kwizihiza umwaka umwe bamaze bakoze ubukwe