Mu giterane gikomeye cyateguwe na Beacon of Hope Christ Ministries iyoborwa na Pastor Odeth Mutoni, Apostle Gasabira Emmanuel yahishuye impamvu ikomeye atatangiriye Itorero muri Kigali.
Ni igiterane cyiswe "His Last Command Our First Concern" cyari gifite intego yo kogeza ubutumwa bwiza no kurwanya ibiyobyabwenge. Cyateguwe na Beacon of Hope Christ Ministries ku bufatanye n’Igicaniro cy’Ububyutse ndetse n’Umurenge wa Kigarama wo muri Kicukiro.
Bagiteguye bisunze icyanditswe cyo muri Matayo 11:28 havuga ngo "Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura". Ni giterane cyatumiwemo kandi abakozi b’Imana bakunzwe cyane barimo Apostle Gasabira Emmanuel na Apostle Serukiza Sosthene.
Hari kandi abaramyi barangajwe imbere na Gaby Irene Kamanzi, Danny Mutabazi, True Promies Ministry, Born to worship na Geurison worship team. Cyabereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, kuva tariki 18-19 Werurwe 2023.
Muri iki giterane, Apostle Gasabira Emmanuel washinze Itorero ryitwa Revelation Church riza ku isonga mu Ntara y’Iburasirazuba mu kumenyekana cyane no kugira abakristo benshi, yahishuye impamvu atatangiriye iri torero muri Kigali, ahubwo akaritangirira mu cyaro.
Revelation Church ikorera hirya no hino mu gihugu, ariko yatangirijwe i Burasirazuba mu Karere ka Gatsibo mu Mujyi wa Kabarore ari na ho hari icyicaro gikuru cy’iri torero. Apostle Gasabira watangije iri torero, akorera muri Kigali ariko atuye i Kabarore hamwe n’umuryango we.
Ubwo yari imbere y’abitabiriye igiterane cya Beacon of Hop Christ Ministries yatangijwe na Pastor Odeth Mutoni wakuriye ku birenge bye, Apostle Gasabira Emmanuel yavuze impamvu yahisemo gutangirira itorero mu cyaro.
Yahishuye ko yabitewe n’umuntu wamubwiye itandukaniro riri hagati yo gutangirira itorero mu cyaro no mu mujyi. Ati "Yarambwiye ati ’Rero kuva utangiriye mu cyaro, nta kintu uzageraho’".
Yakomeje avuga ko uwo muntu yamuhaye urugero amubwira ko "abakristo bo mu cyaro ngo bameze nk’indagara, ngo ariko bo mu mujyi bameze nk’ibifi binini, ubwo rero indagara ntabwo wayasamura ngo uyikuremo urufaranga, ngo ariko urufi runini rubamo inote".
Nyuma yo kumva ibyo yabwiwe n’uwo muntu, Gasabira yahise yanzura muri we ko atazatangiriza Itorero rye i Kigali ahubwo ko azajyo ari uko Imana ibimubwiye.
Ati "Ndavuga nti ’nzjya mu mujyi ari uko Mana umbwiye. Ariko utarambwira, ntabwo nzajyayo, kubera ko ninjyayo nzaba nshaka ibyo njya kwasamira. Niba udatunga abakozi bawe nzaguma inaha (Gatsibo) mpfe’,.."
Uyu mukozi w’Imana yakomeje avuga ko ibyo yabwiwe bitamuciye intege, ndetse nyuma yaje kubona umugisha w’Imana kuko ntacyo yayiburanye kabone n’ubwo yahisemo gukorera mu cyaro. Aragira ati "Ariko nguwe neza. Imana ikorera mu mujyi yakorera no mu cyaro".
Apostle Gasabira azwiho guca bugufi cyane ndetse ntakunda kurwanira icyubahiro nka bamwe mu bapasiteri batangiza amatorero, bagashaka gukomeza kuyayobora kugeza umunsi Imana izabahamagarira, ahubwo we yahisemo gusaranganya ubuyobozi b’abakristo be, yiheraho ava ku buyobozi bukuru bwa Revelation Church.
Apotre Gasabira witegura kuzuza imyaka 60 y’amavuko, aherutse guha inshingano umwe mu bakozi b’Imana bakorana, Pastor Ruzindana Godfrey, amugira Umuvugizi wa Revelation Church mu Rwanda. Revelation Church yatangijwe mu 1995 na Apostle Gasabira Emmanuel afatanyije na nyakwigendera Apotre Sadiki Zakariya. Igizwe n’abakristo barenga ibihumbi 10.
RYOHERWA N’INYIGISHO Y’ABAKOZI B’IMANA APOTRE GASABIRA NA APOTRE SOSTHENE
Umubyeyi wacu turamukunda cyane Kandi Turashima Imana Yamuduhaye kuko yatubereye urugero Muri byose Tumwifuriza Ibintu byinshi Mugakiza N’Iterambere Muri byose ashaka kugeraho Bityo Rero Imana Yonyine Imuhe Umugisha Kandi izamuhe Ijuru.