× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apôtre Dr. Paul Gitwaza yagaragaje ahantu 8 washora imari utazigera wicuza

Category: Pastors  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Apôtre Dr. Paul Gitwaza yagaragaje ahantu 8 washora imari utazigera wicuza

Apôtre Dr. Paul Gitwaza, umuyobozi w’Itorero Zion Temple n’Inama Nkuru y’Abashumba yitwa Authentic Word Ministries (AWM), yagaragaje ahantu 8 hakomeye umuntu ashobora gushora imari ye mu buryo bw’umwuka, ubw’umubiri no mu bwenge, ahantu atazigera yicuza.

Ubutumwa bwe yabutangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, X (Twitter), YouTube, na TikTok, aho yashishikarije abantu kurushaho gusobanukirwa agaciro k’ubuzima bwabo no kubukoresha mu buryo bufite intego. Ubu butumwa bugufi ariko bukubiyemo igisobanuro kinini, ni isomo rikomeye ku buzima bw’uyu munsi wa none.

Apôtre Gitwaza yagaragaje ibi bice 8 by’ingenzi byashorwamo igihe, imbaraga, umutungo, n’ubwenge:
1. Ukwemera (Faith):
Kunga ubumwe n’Imana, kubaka umubano ukomeye n’Umwuka Wera, gusenga no gusoma Bibiliya. Ni ishoramari ryo mu buryo bw’umwuka ryubaka umuntu imbere n’inyuma.

2. Ubuzima bwiza (Good Health):
Kurya neza, gukora siporo, kwita ku buzima bwo mu mutwe n’ubwo mu mubiri. Kubaho neza ni intangiriro yo gukora ibyo Imana yakuremeye.
3. Ubwami bw’Imana (God’s Kingdom):
Gushyigikira umurimo w’Imana, kuba umugiraneza, gufasha abakene no gutanga umusanzu mu iterambere ry’itorero. Iyi ni yo mishinga idahomba.

4. Indangagaciro (Values):
Kuba inyangamugayo, kubaha abandi, kubaho ubuzima bufite umurongo n’icyerekezo. Indangagaciro ni urufunguzo rwo kugira ejo heza.
5. Umuryango (Family):
Kwita ku mugabo cyangwa ku mugore, abana, ababyeyi n’abavandimwe. Umuryango ni umusingi w’ubuzima bwawe n’umusingi w’icyizere cy’abandi.

6. Ubucuti (Friendship):
Gushora igihe mu mubano mwiza n’inshuti nziza. Inshuti nziza ni nk’inkunga mu bihe bikomeye.
7. Ubumenyi (Knowledge):
Kwiga, gusoma, kugisha inama no gukura mu bitekerezo. Ubumenyi bugufungurira amarembo y’iterambere.

8. Ubutunzi (Wealth):

Gushora imari mu bikorwa bifatika: ubucuruzi, ubutaka, amahugurwa, ariko byose bigakorwa mu buryo buhesha Imana ikuzo.

Mu gihe abantu benshi batekereza ko gushora imari bivuga gusa amafaranga cyangwa ubucuruzi, Apôtre Gitwaza yatanze ishusho itandukanye na byo, agaragaza ko ishoramari rishingiye ku gaciro k’ubuzima, ku mibanire, no ku mubano mwiza hagati y’umuntu n’Imana.

Yibukije ko igihe cyose n’imbaraga umuntu ashyira mu bintu birimo ukwizera, mu muryango, no mu kwiyubaka, bitazigera bipfa ubusa. Ni ubutumwa buhamagarira abantu bose gutekereza ku buzima bwabo ku rundi rwego, bugaragaza ko ejo heza hatubakwa n’ibintu bifatika gusa, ahubwo ko hanubakwa n’ibyo mu buryo bw’umwuka.

"Isoko nyayo y’ubutunzi si amafaranga, ni ukumenya ibyo Imana yaguhamagariye no kubishyiramo umutima wawe wose," — Dr. Paul Gitwaza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.