× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apostle Dr. M. Rueal McCoy yashimangiye urukundo afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda - VIDEO

Category: Pastors  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Apostle Dr. M. Rueal McCoy yashimangiye urukundo afitiye u Rwanda n'Abanyarwanda - VIDEO

Apostle Dr. M. Rueal McCoy wo muri Amerika waje mu giterane cya “ThanksGiving Conference” kuri Revival Palace Community Church Bugesera, yashimangiye urukundo bafitiye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Mu giterane ngaruka mwaka cya “ThanksGiving Conference” cyabereye kuri Revival Palace Community Church Bugesera kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 17 Kanama 2025, Apostle Dr. M. Rueal McCoy yagiranye ikiganiro kiryoshye n’abanyamakuru, aho yashimangiye urukundo afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Apôtre Dr. M. Rueal McCoy, ukomoka muri Floride, yavuze ko iyo ageze mu Rwanda yumva ari mu rugo koko: “Iyo ngeze mu Rwanda mba numva ndi mu muryango. Nsa nk’aho mpakomoka, mfitanye isano n’Abanyarwanda.

Ni yo mpamvu nagarutse ndi kumwe n’umuryango wanjye. Nifuza gukomeza umubano na Revival Palace Community Church n’u Rwanda muri rusange. U Rwanda ni ubwami bw’Imana, ni igihugu cy’imisozi igihumbi cyuzuye amahoro n’urukundo.”

Yongeyeho ko ibyo bigishwa muri Amerika ku bijyanye n’u Rwanda biba bitajyanye n’ukuri: “U Rwanda turuziho byinshi ariko bitari byo. Ibyo batwigisha muri Amerika biba ari ibyarangiye mu hahise, ariko iyo ugeze mu Rwanda ukabona uko ruyobowe n’uko abaturage babayeho, ubonamo itandukaniro ry’ibyiza n’iterambere ryigaragaza.”

Apostle Dr. M. Rueal McCoy na Bishop Dr. Daryl Forehand bitabiriye iki giterane ku nshuro ya kabiri kuko n’umwaka ushize baracyitabiriye. Kuri iyi nshuro byari umwihariko kuko bazanye n’abagore babo. Bavuze ko bazanye n’abagore babo mu Rwanda kugira ngo na bo bige ku Rwanda nk’igihugu cyihariye gifite Imana.

Apostle Dr. M. Rueal McCoy yagize ati: “Twazanye n’abagore bacu kuko na bo bakeneye kubona ukuri ku Rwanda, kwiga uko ari igihugu cyiza. Twishimiye kubana namwe no kugirira ibihe byiza hano mu Bugesera no mu giterane cyo gushima Imana.”

Pastor Dr. Ian Tumusiime, umushumba mukuru wa Revival Palace Community Church Bugesera, yashimangiye ko uyu mwaka ari umwihariko kuko ari uwa 11 iri torero rimaze rikorera mu Rwanda.

Yagize ati: “Turashima Imana imyaka tumaze dukorera mu Gihugu, kuba yarabohoye u Rwanda, no kuba yaraduhaye kubaho kugeza ubu. Gushima si igiterane gusa cyangwa umunsi umwe, ahubwo ni ubuzima.

Turashima Imana ku bw’ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Paul Kagame, kuko Imana yamuhaye ubwenge bwo kurebera igihugu gito ariko cyuzuye ubuhanga n’icyerekezo. Kuba tumaze imyaka 11, twe turabizi ba Goliyati twarwanye na bo.

Hari abakoze impanuka, abandi bararwara, ariko Imana ikomeza kuturinda. Ubu turi mu giterane cyo gushima, kugira ngo dushyiremo abantu icyizere.”

Iki giterane cyaranzwe n’indirimbo, ubuhamya, amasengesho n’ijambo ry’Imana ryibanze ku nsanganyamatsiko ivuga ngo: “Uwiteka yadukoreye ibikomeye” (Zaburi 126:3).

Abari aho batashye bishimye, bafite umutima wo gukomeza gushimira Imana ku byo yabakoreye, ndetse bashimangira ko gusenga no gushima Imana ari byo bituma u Rwanda rugira amahoro n’iterambere.

Apostle Dr. M. Rueal McCoy na Bishop Dr. Daryl Forehand bashimangiye urukundo bafitiye u Rwanda n’Abanyarwanda ubwo bari baje mu biterane bya “ThanksGiving Conference” kuri Revival Palace Community Church mu Bugesera [RPCC Bugesera]

Bishop Dr. Daryl Forehand ni ubwa kabiri yitabiriye iki giterane

Apostle Dr. M. Rueal McCoy yatangaje ko yakunze cyane u Rwanda

Pastor Dr. Ian Tumusiime, umushumba mukuru wa RPCC Bugesera

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.