× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Antoinette Rehema uherutse kwiyambazwa na Alpha Rwirangira agiye gusohora indirimbo yise "Ubibuke

Category: Artists  »  May 2025 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Antoinette Rehema uherutse kwiyambazwa na Alpha Rwirangira agiye gusohora indirimbo yise "Ubibuke

Byemejwe ko tariki ya 17 Gicurasi 2025 ari bwo Antoinette Rehema asohora indirimbo nshya yise "Ubibuke".

Iyo uvuze Antoinette Rehema, abakunzi ba Gospel benshi bahita batekereza "igihe cyo kuborogera itorero, kwinjiza abantu mu mwuka w’Ibinezaneza ndetse n’inkuru y’agaherezo".

"Ubibuke" ni indirimbo izasohoka kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025 nk’uko yabitangarije Paradise.

Abantu benshi usanga bakunda indirimbo ze bitewe n’ubutumwa bw’umwimerere atambutsa akaba afite imyandikire yihariye igaragaramo ubuhanga, gusa benshi bahuriza ku kuba afata igihe cyo gusengera ibigangano, ibi bituma Mwuka wera amusenderezaho igikundiro.

Antoinette Rehema ni umwe mu baramyi baririmbye mu bitaramo byiswe "Amashimwe Live concert", byateguwe na Alpha Rwirangira muri Canada aho yifatanyije na Antoinette Rehema, Richard Nic Ngendahayo ndetse na Miss Dussa.

Igitaramo cya mbere cyabaye tariki 13 Ukwakira 2024 mu Mujyi wa Edmonton muri Canada, mu gihe icya 2 mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, ku wa 23 Ukwakira 2024.

Antoinette Rehema ari mu baramyi bandika indirimbo zuje ubutumwa bukomeye

RYOHERWA N’INDIRIMBO "AGAHEREZO" YA ANTOINETTE REHEMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.