× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika: Kadogo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere "Nimukomere" anateguza izindi nyinshi

Category: Artists  »  5 days ago »  Sarah Umutoni

Amerika: Kadogo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere "Nimukomere" anateguza izindi nyinshi

Umuramyi Kadogo wamenyekanye muri Healing Worship Team n Kingdom of God Ministries, yatangiye kuririmba ku giti cye, ahera ku ndirimbo yise "Nimukomere" yasohokanye n’amashusho yayo meza.

Abaririmbyi bamamariye cyane mu matsinda n’amakorali atandukanye bakomeje kwinjira mu rugendo rushya nk’abahanzi ku giti cyabo ariko bakabifatanya no gukomeza kurrimba mu matsinda yabubakiye izina. Bamwe muri bo twavugamo na Sarah Uwera uririmba ku giti cye akabifatanya no kuririmba muri Ambassadors of Christ;

Diane Nyirashimwe uririmba ku giti cye akabifatanya no kuririmba muri Azaph Dallas, Healing Ministry; Ben na Chance baririmba nka couple ariko bakanaririmba muri Alarm Ministries; Dorcas wo muri Papi Clever na Dorcas ubifatanya no kuririmba muri Korali Hoziyana, Bosco Nshuti uririmba ku giti cye akanaririmba muri New Melody choir, n’abandi benshi.

Ubu, hiyongereyeho na Kadogo wamamaye muri Healing Worship Team na Kingdom of God Ministries ariko akaba yatangiye kuririmba ku giti cye. Indirimbo imwinjije mu muziki nk’umuhanzi wigenga ni iyo yise "Nimukomere" yashyize hanze mu mpera za Kanama 2024. Yavuze ko nyuma yayo hari izindi nyinshi yiteguye gushyira hanze.

Eric Byiringiro wamamaye nka Kadodo akaba yari ishyiga ry’inyuma muri Healing Worship Team, asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango we. Yavuze ko ingano y’iyi ndirimbo inganzo ye yaje, ubwo yari kumwe n’abandi bavandimwe bo muri Healing Worship Team iherutse guhindura izina ikitwa Healing Ministry.

Mu Kiganiro yagiraye na InyaRwanda ducyesha iyi nkuru, Kadogo yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "Nimukomere" irimo ubutumwa bukomeza abakristo muri rusange, "ibabwira gukomera ko hariho ibyringiro ko uzabona Umwami Yesu, abarushye n’abaremeewe, ni indirimbo ihumuriza abantu."

Kadogo yavutse mu 1996, avukira muri DR Congo. Yarushize mu 2022 arushingana n’umugore mwiza cyane witwa Nsekonziza Laurienne [Melinda]. Yatangiye kuririmba ku giti cye "igihe navuye mu Rwanda ntakiri kumwe na Healing". Avuga ko Healing atazayivamo kuko "ni umuryango ukomeye kandi n’ubungubu umfasha muri byose."

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.