× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika: Felix Muragwa yavuze ku gaseke gapfundikiye abikiye abakunzi b’umuziki wa Gospel

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Pacifique Iraguha

Amerika: Felix Muragwa yavuze ku gaseke gapfundikiye abikiye abakunzi b'umuziki wa Gospel

Umuhanzi w’umuramyi Felix Muragwa, umwe mu baramyi bari kwigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, yashyize ahabona inkuru nziza y’album ye ya mbere yise "Uduhembure" – igizwe n’indirimbo umunani zuzuye ubutumwa bw’ihumure n’icyizere gishingiye ku ijambo ry’Imana.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ducyesha iyi nkuru, Felix Muragwa yasobanuye impamvu yise iyi album Uduhembure, ati: “Ni ikimenyetso gikomeye cyane ku buzima bwanjye n’uruhare Imana ifite mu mpano yanjye. Ni inzozi zanjye zari zimaze igihe. Iyi album ije mu gihe nyacyo cyo kwibutsa abantu ko Imana igihembura abayizera.”

Album ya "Uduhembure" irimo indirimbo zamamaye nka Inshuti, Dushobozwa, Isohoza, Umusaraba, na Amahoro Masa yakoranye na Diane Nyirashimwe. Hari n’izindi zitezwe gusohoka vuba zizaba ziri kuri iyi album.

Muragwa yemeje ko hari ibihangano byinshi bikiri mu nzira, ati: “Mwitege izindi album nyinshi n’ibihangano bitandukanye harimo na collabo zitangaje. Ni agaseke mbabikiye.”

Urugendo rw’Album – Imbogamizi n’intsinzi

Muragwa ashimangira ko gukusanya izi ndirimbo byamusabye igihe kirekire kubera imbogamizi z’umwanya n’ibibazo bya production. Nubwo byari inzira igoye, icyerekezo n’icyifuzo cye cyo kumenyekanisha ubutumwa bwa Kristo cyatumye adacogora.

Ubutumwa bufite uburemere n’icyerekezo

Felix avuga ko umunezero we mu muziki ari ukubona ubutumwa aririmba bugira impinduka mu buzima bw’ababwumva. Ati: “Ndumva ko mpagaze mu muhamagaro Imana yampamagariye. Intego si ugushaka izina, ahubwo ni ugufasha abantu kwegera Imana.”

Avuga ko kimwe mu bimubabaza ari igihe n’uruhurirane rw’imbogamizi mu gutunganya umushinga nka album, ariko akemeza ko ibyo bitamuca intege.

Ubuzima n’umurage – Uko yakuriye n’aho ageze

Felix Muragwa yakuriye mu Rwanda mu muryango wubaha Imana, atangira umurimo wo kuririmba akiri muto mu matsinda y’itorero. Nyuma yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakomeje umurimo w’Imana abinyujije mu muziki. Kuri ubu asengera muri El-Shaddai International Church.

Yamenyekanye cyane kubera uburyo aririmbamo butuma umuntu yumva yegeranye n’ijambo ry’Imana. Arangwa no guca bugufi, gukoresha impano ye mu gusana imitima no kutarambirwa mu murimo.

Mu bihangano bye, yibanda ku busabane n’Imana, kwihangana, imbabazi, n’icyizere mu bihe bigoye, anashimangira ko ushobora gukora umuziki ukomeye utagombye guhindura ubutumwa bw’ukuri.

Ibitaramo n’ibyo abakunzi be biteze muri 2025

Muragwa yavuze ko mu 2025 ateganya: Gushyira hanze iyi album “Uduhembure”, gukora ibitaramo bikomeye, gutangiza imishinga mishya y’indirimbo n’ubutumwa bwiza.

Mu 2022, yakoze igitaramo gikomeye yise ’Uduhembure Live Concert’, cyabereye mu Mujyi wa Austin, Texas (USA), aho yari ari kumwe na Rev. Cyungura Prosper, Diane Nyirashimwe, Eric Nkuru, Naboth Kalembire, Abayumbe na Insense of Praise and Worship Team.

Muragwa yashimangiye ko 2025 ari umwaka w’ibikomeye mu muziki we: “Yesu ni we twiringira. Tuzakomeza kwamamaza izina rye no gutanga ihumure mu mitima.”

Felix Muragwa yakomoje ku mpano afitiye abakunzi be

RYOHERWA N’INDIRIMBO "AMAHORO MASA" YA FELIX FT DIANE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.