Urubuga “The Shade Room,” rwatangaje urutonde rw’abaririmbyi 11 b’indashyikirwa mu muziki wa Gospel muri Amerika mu mwaka wa 2025, by’umwihariko mu gice cy’umwaka.
Mu rwego rwo gushimira abaririmbyi ba gospel bagize uruhare rukomeye mu guhumuriza imitima no kubaka ukwizera kw’abantu barenga imbibi z’amadini n’imipaka, urubuga ruzwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The Shade Room, rwatangaje urutonde rw’abaririmbyi 11 b’indashyikirwa mu muziki wa gospel. Si igihembo basanze bagomba guhabwa, ni indabo ku babaye ku bahize abandi.
“Gospel music is more than a genre—it’s a lifeline. It’s the song that played when we had nothing left but faith,” ni yo magambo yatangirijweho ubutumwa bw’icyo gikorwa, bavuga ko gospel ari ijwi ryatabaye imbabare, indirimbo yakomeje imbaraga z’abatari bakigira icyo bafata n’icyo bareka, umuyoboro w’ihumure, kandi ikaba ururimi rwo kwihangana, ubwo amagambo y’isi atari akibasha gusobanura ububabare.
Abaririmbyi 11 bahawe icyubahiro
Dore urutonde rwatangajwe, rugizwe n’abaririmbyi 11, barimo abubatse amateka ya gospel ndetse n’abayigejeje ku rundi rwego:
1. Shirley Caesar
– Azwi nka First Lady of Gospel, indirimbo ze nka Hold My Mule zakomeje imitima y’abari bugarijwe n’ibihe bikomeye.
2. Fred Hammond
– Umwanditsi, umuririmbyi n’umuyobozi wa korali, wahimbye indirimbo nka We’re Blessed, No Weapon, n’izindi nyinshi.
3. Tasha Cobbs Leonard
– Indirimbo ye Break Every Chain yabaye ijwi ry’ihumure ku bantu bari baboshywe n’agahinda.
4. Tamela Mann
– Yamenyekanye mu ndirimbo Take Me to the King, yavugiye benshi bari bakeneye guhungira ku Mana mu magambo adafite ingano.
5. Richard Smallwood
– Umuhanga mu gucuranga piano no guhimba indirimbo z’ubukirisitu nka Total Praise, yasakaye mu matorero menshi ku isi.
6. The Clark Sisters
– Itsinda ry’abavandimwe b’abaririmbyi, bazamuye ijwi rya gospel y’abagore, bahimbye ibihangano nka Blessed and Highly Favored.
7. Marvin Sapp
– Never Would Have Made It yabaye indirimbo y’amarira n’ishimwe, yatumye benshi babona ko Imana itajya itererana abantu.
8. Yolanda Adams
– Umwamikazi wa contemporary gospel, yamenyekanye cyane mu ndirimbo Open My Heart.
9. Donnie McClurkin
– Azwi nka The Voice of Gospel (Ijwi ry’ubutumwa bwiza), indirimbo ze nka Stand na We Fall Down zarokoye imitima myinshi yacitse intege.
10. Tye Tribbett
– Azwi mu myitwarire yihariye ku rubyiniro, yamenyekanye cyane mu ndirimbo Victory.
11. Mary Mary
– Itsinda ry’abavukana ku maraso amwe ryamamaye mu ndirimbo Shackles (Praise You), yahuje gospel na urban music mu buryo bushya.
Uyu munsi ntiwari uwo gutanga ibihembo, wari umunsi wo kwibuka ko hari abahisemo gutanga ubuzima bwabo ku bw’amajwi y’ihumure muri gospel. Abari mu marira, mu gihe cy’akababaro, mu cyumweru cy’umwijima, bamaze imyaka bumva aya majwi abwira umutima wabo ngo “Joy comes in the morning.” “They gave language to our struggle, and harmony to our healing.”
Bishatse kuvuga ko Ibyishimo biza bukeye, kandi ko babaye ijwi rivuganira abari ku rugamba rw’ubuzima, kandi bashyira ubumwe mu gukira kwacu.
Bagize uruhare rukomeye muri uyu mwaka wa 2025 mu gusubizamo abantu intege binyuze muri Gospel