× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iyo umuturanyi akeneye umwana asaba uruhushya: ADEPR isubiza ku kuba Shalom Choir yaririmba mu yandi matorero

Category: Choirs  »  September 2023 »  KEFA Jacques

Iyo umuturanyi akeneye umwana asaba uruhushya: ADEPR isubiza ku kuba Shalom Choir yaririmba mu yandi matorero

Mu kiganiro n’itangazamakuru bitegura igitaramo kizaba kuwa 17 Nzeri 2023 muri BK Arena, umwe mu banyamakuru yabajije ku bijyanye no kuba baratumiye Israel Mbonyi mu gitaramo kandi atari umukristo wo muri ADEPR kandi no mu bitaramo bye hajyamo abantu bose banambaye uko bashaka bitandukanye n’uko abakristo bo muri ADEPR bitwara.

Shalom choir hamwe n’ubuyobozi bwa ADEPR ndeste n’abaterankunga b’igitaramo cyabo baganiriye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane.

Umuyobozi wa ADPR ururembo rwa Kigali Rev. Past Rurangwa Valentin yahise anakomoza ku bijyanye nuko amakorari yo muri ADEPR yajya kuririmbira mu zindi nsengero.

Yavuze ko babyemera ariko anongeraho ko iyo umuturanyi ashaka umwana arabisaba, asobanura ko yagenda ariko babanjye kubivuganaho nk’idini kuko bategurira hamwe buri kimwe.

Ashimangira ibi yavuze ko amakorari ari imwe muri za minisiteri icumi zigize ADEPR bivuze ko na Shalom choir iri muri zo, bityo uwayikenera agomba kuyisaba itorero nayo yakenera kugenda ikabisaba itorero bagafatanya muri byose.

Mu basanzwe bamenyereye iby’imyidagaduro ubwo ADPER yaba ibaye ureberera inyungu z’a amakorari bayo, ibisanzwe bizwi nka Manager mu ndimi z’amahanga.

Umuyobozi wa ADEPR ururembo rwa Kigali Rev. Past Rurangwa Valentin

Umuyobozi w’ururembo rwa Kigali Rev. Past Rurangwa Valentin yagarutse ku bijyanye n’abazitabira afatanyije na Jean Luc Rukundo umuhuzabikorwa w’iki gitaramo, bahamije ko iki gitaramo cyateguwe na ADEPR ariko si icy’aba ADEPR gusa, ahubwo abantu bose barararitswe, umuntu wese washaka kuza yaza uko yaba yambaye kose nta kibazo.

Banahamije ko uwutazabasha kuza kwinjira gusa, ari umuntu uzasanga BK Arena yuzuye cyane ko hari abantu ntararengwa kandi igitaramo kizaba ari ubuntu, bivuze ko hashobora no kuza abantu benshi. Amarembo azaba afunguye guhera saa sita z’amanwa kugeza isaa munani, maze igitaramo gitangire.

Ndahimana Gaspard Perezida wa Shalom choir yagarutse ku bijyanye n’inyungu zo kuza muri iki gitaramo, yavuze ko yakirijwe mu bitaramo nk’ibi muri 1995. Bitewe n’ubutumwa bwiza yumviye aho, byatumye afata umwanzuro wo guhinduka akava mu byaha, akegurira ubuzima bwe Kristo, nk’uko yabyivugiye ati; “Nari narishwe n’ibitabi n’inzagwa none dore nsa neza, Yesu yangiriye neza.”

Nk’uko bigaragara iki gitaramo gifite imbaraga kuko gukorera muri BK arena si ibintu bisanzwe no gukorana na Israel Mbonyi nubwo Jean Luc yasobanuye yuko Israel Mbonyi atabishyuje ariko ni igitaramo gifite imabaraga, hakaba harimo abaterankunga benshi batumye iki gitaramo gikunda.

Abaterankunga bigitaramo ni benshi ndetse na Shyigikira Bibiliya yari ihabaye. Ubukangurambaga bwa Shyigikira Bibiliya nabwo ntibwahatanzwe bari bamanitse Pull up yabo, bashishikariza abaturarwanda gutera inkunga Bibiliya dore ko igendaihenda kw’isoka uko bwije nuko bukeye.

Mu gihe abaturaRwanda baramuka bitabiriye gutanga inkunga Bibiliya yakomeza ikaboneka mu Rwanda ndetse no ku giciro gike cyane.

Igitaramo cya Shalom choir kizaba gisoza ibikorwa bamazemo icyumweru byiswe "Shalom Gospel Festival". Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 muri BK Arena. Aba baririmbyi bazataramana na Israel Mbonyi na Ntora worship team.

Shalom choir igiye gutaramira muri BK Arena kuri iki cyumweru

Jean Luc Rukundo Visi Perezida wa mbere wa Shalom choir

Umuyobozi wa ADPR ururembo rwa Kigali Rev. Past Rurangwa Valentin

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.