Kumenyekana si ikintu cyoroshye bagenzi! Iyo uganiriye n’abarokore by’umwihariko ba bandi basengera kuri bwa butaka butagatifu kuri ubu bwamaze guterwaho icyapa kigira kiti: "Ntibyemewe gusengera hano hantu" [ubwo ndavuga Kanyarira], usanga abenshi babitse isezerano rigira riti "Nzakwicaranya n’abakomeye, cyangwa se nzakugira ikirangirire"!
Ubwo abasengeye kwa Manivuga, Kizabonwa, Giharamagara, Saruheshyi, Kanyarira, Rutembahene, Rwabudigu, Kadeshi, Ku Mana, Kaminuza n’ahandi babitaye mu gutwi! Aha ntimugirengo Paradise yatangiye urugamba rwo kurwanya ibyamamare, ntiyabikora dore ko ntawayirusha kwamamara n’ikimenyimenyi ifasha benshi kwamamara no kwamaza Umwami no kwamamaza ibicuruzwa kuko Imana yayihaye umugisha nka wa mugabo wo muri Bibilia.
Icyo navugaga, benshi basaba Imana kwamamara ariko bakibagirwa kuyisaba umwifato nyuma yo kwamamara. Hari umunsi Imana yigeze kubwira Umwami Dawidi iti: "Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimburira abanzi bawe imbere yawe, kandi nzaguha izina rikomeye nk’amazina y’abakomeye bo mu isi". 2 Samweli 7:9
Si ibyo gusa kuko ibyanditswe byera muri 2 Ibyo ku Ngoma 32:27, bigira biti "Kandi Hezekiya yari atunze cyane ari umunyacyubahiro cyinshi, yiyubakira ububiko bw’ifeza n’ubw’izahabu, n’ubw’amabuye y’igiciro cyinshi, n’ubw’ibihumura neza n’ubw’ingabo n’ubw’ibintu byiza by’uburyo bwose".
Ariko nanone kwitonda bishobora kugira umuntu ikirangirire. Twifashishije ibyanditswe, 1 Samweli 18:30 haranditse hati: "Bukeye abatware b’Abafilisitiya baratabara, kandi iyo batabaraga Dawidi yaritondaga akarusha abagaragu ba Sawuli bose, bituma izina rye riba ikirangirire."
Ijambo "Ikirangirire" ni ijambo rihuje inyito n’ijambo "icyamamare". Niyo mpamvu twahisemo kwifashisha aya majambo yombi.
Mu kibuga cya Gospel nituvuga ibyamamare tuzasangamo abashumba, abanyamakuru, abahanzi, abayobozi b’amakorali na bamwe mu baririmbyi b’abahanga bayobora indirimbo, aba producers n’abavugabutumwa.
Iyo ukurikiranye ubuzima ibyo byamamare byanyuzemo kugira ngo bamamare uzasanga abenshi byarabasabye kwiyuha akuya. Uzasanga gukora cyane, gusenga, kwiga, amanyanga, ruswa y’igitsina batanze (biravugwa ko nayo hari abo igeza ku gasongero n’amafaranga ari byo byabafashije kugera ku bwamamare).
Uzasanga rero buri wese agira inyogo ye n’umwifato wihariye nyuma yo kwamamara hagamijwe kurinda ibyagezweho. Gusa igitangaje uzasanga mu kurinda icyubahiro hari abirengagiza inzira yabarengeje impinga ikabageza ku gasongero.
Paradise yabateguriye amwe mu mayeri ibyamamare bikoresha kugira ngo bigundire ubwamamare bwabyo:
1.Gusenga: Mariko 13:33
Mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo. Bamwe mu bahanzi b’ibyamamare bahitamo kuyoboka inzira yo gusenga kuko baba batazi ibibategereje imbere. Gusenga ni imwe mu nzira bimwe mu byamamare cyane ibyo muri Gospel bikoresha bisaba Imana kugira ngo bizagume ku gasongero.
Hari abajya bavuga ngo uwakuzamuye burya yanakunanura, wakwicara ku cyavu ariko ejo ukicarana n’ibikangoma, rero hari n’uwicarana n’ibikomangoma ejo akisanga ku cyavu. Hari bimwe mu byamamare muri Gospel bikunze gufata akanya bakihererana n’Imana kugira ngo ikomeze kubambika Imbaraga n’amavuta.
Abazi umuramyi Jado Sinza ni umwe mu byamamare bikunze kumara igihe kinini mu masengesho aho aba asaba Imana kurushaho kumukomeza no kumuha Imbaraga. Byagiye bivugwa kenshi ko Ngabo Medald (Meddy) akunze gufata amasengesho y’Iminsi 3. Nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we Cyabugombe Alphonsine, Meddy yatangaje ko umubyeyi we yamusigiye umurage wo gukunda gusenga.
Ibindi byamamare muri Gospel bivugwa ko bakunda kwibera ku karago harimo Israel Mbonyi, Tonzi, Gaby Kamanzi, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti, Papi Clever na Dorcas, Dominic Ashimwe, James &Daniela, Vumiliya Mfitimana n’abandi. Ibi bamwe babikora bifuza kugira ngo Imana ikomeze kubagumisha ku gasongero kuko buri wese atinya gusubira aho yahoze.
2.Kwigira Busy, kuryana Seen no kutitaba telephoni:
Hagamijwe kuguma ku itara aka ya mvugo yo ku muhanda, bamwe mu bahanzi b’ibyamamare bahitamo kwigira Busy hagamijwe ko abantu batabamenyera cyangwa se kugira ngo bafatwe nk’abantu badasanzwe.
Ibi bituma bamwe ubandikira ntibagusubize, wabahamagara ntibagufate, wamwandikira kuri WhatsApp ntagusubize, yanagusubiza akagusubiza nk’utagufitiye umwanya. Hari ubwo wowe ubifata nk’urwango ariko si ko bimeze kuko baba bafite icyo barinze "Kurinda ibyagezweho"! N’ubwo abenshi iyo bageze mu itangazamakuru bitwaza ko biterwa n’ubutumwa bwinshi baba bafite, yego birashoboka, ariko siyo mpamvu nyamukuru.
Nigeze kugirirwa umugisha wo kuganira n’umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Gospel ntari buvuge izina, ubwo twasangiraga ka cyayi, mubajije kuri iyi ngingo yagize ati: "Mu kuri kwanjye, buriya akenshi twigira busy ariko tutari busy ahubwo ni ibanga ry’akazi".
Yarakomeje ati: "Rwose hari n’ubwo uba uryamye umuntu yakwandikira cyangwa yaguhamagara ukamubwira ko uhuze, ariko uba ugira ngo abantu batakumenyera cyangwa se bakagukuramo amakuru atari ngombwa, ukisanga warangiye".
Ibi usanga abenshi mu bahanzi bafite ababarebera inyungu zabo babibasaba. Amakuru dukura mu bwami bwa MIE avuga ko ibi kuri ubu byabaye itegeko kuri Vestine na Dorcas aho batagisubiza ubutumwa bw’umuntu wese, nyuma yo kubisabwa n’umujyanama wabo Murindahabi Irene. Gusa ariko hari n’ubwo uzasanga abakora ibi baba birinda ko hari abantu baganira bagashyira hanze amabanga y’ibiganiro hakoreshejwe ’Screen shoot’.
3.Kuvuga ko nta bakunzi bafite
Hari abantu benshi bibaza bati "ese kuki runaka yatangaje kuri radio runaka ko nta mukunzi agira, kandi tuzi neza ko amufite? Ese ntiyaba ari uko atari proud ye (atamwishimiye)?" Dore igisubizo cya nyacyo!!
Usanga umuririmbyi runaka ukiri mu buzima bwo kwipapa akanimama, mu bamukunda higanjemo abo badahuje igitsina, ibi bituma hari n’abamukundira ubwiza bwe, yewe hari n’ababa batekereza ko bishoboka cyane ko igihe kimwe bazisanga mu rukundo ndetse bakabana.
Hagamijwe kudatakaza abakunzi, ibyamamare byo muri Gospel bikunze gukwepa ikibazo kibabaza ku bakunzi n’iyo bakibajijwe ugasanga bavuga ko ntabo bafite hagamijwe kudatakaza abakunzi bahuje nabo irangamimerere (Status).
Nkunze gusoma ubutumwa buherekeza indirimbo z’abahanzi cyane cyane batarubaka, usanga hari abakobwaba badatinya kuvuga bati: "runaka aririmba neza, icyampa tukazibanira".
Nyuma yo gusohora "Nina Sri", abakobwa bo muri Tanzania na Kenya ntibatinye kujya ku rubuga rwa YouTube na Instagram ahatangirwa ibitekerezo, bakavuga ko bakunda byimazeyo Israel Mbonyi, hari n’abataratinyaga kuvuga ko bifuza ko yababera umugabo!!
Ntekereza ko uyu muramyi byagorana kumva ashyize hanze amabanga y’urukundo rwe nyamara ntibivuze ko atazi ubusobanuro bw’inyanja y’urukundo.
Tukiri kuri iyi ngingo, umuramyi Vumiliya Mfitimana nyuma yo gushyira hanze amafoto yambitswe Impeta y’urukundo, yakoze ’Screen shoot’ yerekana amagambo yabwiye n’umwe mu bakunzi be wavuze ko atazongera kureba indirimbo ze!
Aha yagaragazaga ko uwo musore yibwiraga ko wenda bashobora kuzisanga mu rukundo! N’ubwo nka Paradise nta bushakashatsi bwimbitse twabikozeho, ariko uwacyeka ko abahanzi iyo bamaze kubaka ingo hari abakunzi batakaza ntiyaba abeshye. Ingaramakirambi tuzishyize i Gorora! Urwitwazo rwo kuguma mu buseribateri rurabonetse!
4.Kutagaragara mu ruhame:
Iyi ni indi turufu ibyamamare bikoresha hagamijwe ko ubwamamare bwabo bukomeza gutumbagira!! Wajyaga wibaza uti: "Ese runaka kuki atumirwa mu birori ibi n’ibi ntabyitabire"? Abandi bati no muri famille ntakiza, asigaye yirata, arasuzugura! Ariko si ko bimeze nshuti zanjye! Usanga agamije kurinda izina rye rimutungiye umuryango.
Ukuri ko muri iki kibuga ari na ko kwatuzinduye, uko abantu turemye, niba umuntu afite izina riremereye ariko agakunda kugaragara mu ruhame, usanga abantu badafite amatsiko yo kumva ibyo avuga cyangwa aririmba! Yasohora indirimbo bati "Si kanaka se twiriranwa i Gikondo kuri mukaru shop? Si runaka dusangira capati"! Yakoresha igitaramo ukabona abuze abantu, nyamara bitewe n’uko aho bamushakiye bamubona.
Ibi rero bituma abisobabukiwe bahitamo kubaho mu buzima bwo kwihisha nyamara nta cyaha bakoze, ndetse usanga no mu nsengero badapfa kubonekamo!! Ubuse ko Vestine na Dorcas basigaye basengera ADEPR i Gikondo SGEEM wapfa kubasanga mu rusengero?
Uheruka guhurira na Israel Mbonyi kwa Masasu ryari? (Gusa we mushyiriremo imiyaga asigaye yibera mu ndege) Niba hari umuramyi mwaririmbanaga muri Worship Team cyangwa muri korali Imana ikamwicaza ku ngoma ese uramuheruka? Wimucira urubanza, ari mu kazi!.
5. Kujya mu bapfumu no kujya gushaka imbaraga z’umwijima
N’ubwo nta gihamya, byakunze kuvugwa ko hari bamwe mu bahanzi n’abashumba bajya gushaka imbaraga z’umwijima mu bihugu birimo Nigeria n’ahandi bivugwa ko haba hari amavuta y’igikundiro basigwa kugira ngo ubwamamare bwabo bugume ku gasongero!
Ibi byagiye bivugwa kuri bamwe mu bashumba bazwiho kubwiriza abantu bakitura hasi. Hari n’uwavugwaga kuri ubu utakibarizwa mu gihugu cy’u Rwanda dore ko kuri ubu yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nka Paradise uretse ko ntawe tuzi, tukaba tutarahamagariwe no guca imanza dore ko twe twamamaza ingoma ya Kristo ntihagire utubwira gukora urwo rutonde! Abandi bazarukora.
Gusa kuri iyi ngingo, hari n’ubwo umuntu runaka avugwaho gukorana n’imbaraga z’umwijima, nyamara arengana ahubwo ari ishyari afitiwe dore ko na Kristo yavuzweho gukorana na berizeburi.
Ngayo nguko! Bene amaguru, ngurwo urukwavu.