Mu gihe u Rwanda rwinjiye mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Abaririmbyi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bakoze mu nganzo bifatanya n’abanyarwanda muri rusange babagezaho ibihangano bigembura imitima yabo.
Paradise.rw yagutoranirije indirimbo nshya eshanu zashyizwe hanze n’amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo zuje ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda bari kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye abreng Miliyoni mu minsi ijana.
Izo ndirimbo nshya zaguhumuriza ni izi zikurikira:
1. Baho - Ambassadors of Christ
Ni indirimbo yashyizwe ku rubuga rwa YouTube rw’iyi Korali ikunzwe cyane, kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023. Korali Ambassadors yatangaje ko iyi ndirimbo igaragaza ubuhamya nyakuri bw’umugore n’umwana we barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bavugamo inkuru y’uburyo barokotse mu buryo bw’ibitangaza, bagashima Imana kuko bariho kuko yavuze ngo “Baho”.
REBA INDIRIMBO ’BAHO’ YA AMBASSADORS OF CHRIST
2. Akira Ihumure - Jehovah Jireh Choir
’Akira ihumure’ ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu 07 Mata 2023, ikaba ari ya Koroli Jehovah Jireh yo muri ADEPR-ULK. Ivuga muri make uburyo Imana yahumurije impfubyi n’abapfakazi n’abandi basigiwe ibikomere na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi ndirimbo nayo igaragaza ubuhamya bukomeye bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo bitari byoroshye ko bongera gukomera ariko ko Imana yabahumurije bagakomera.
REBA INDIRIMBO "AKIRA IHUMURE" YA JEHOVAH JIREH CHOIR
3. Ibyiringiro bishya - Reverence Worship Team
Ni indirimbo yashyizwe hanze tariki 06 Mata 2023 ku rubuga rwa YouTube rw’iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikorera mu itorero Methodiste Libre mu Rwanda kuri Paruwasi ya Kicukiro. Iyi ndirimbo ikubiyemo utumuwa bushima Imana ko yaremeye Abanyarwanda ibyiringiro bishya, ibakaha ubuzima bushya n’amateka mashya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
REBA INDIRIMBO ’IBYIRINGIRO BISHYA’ YA REVERENCE WORSHIP TEAM
4. Humura Rwanda - Shalom Choir
Korali Shalom ikorera muri ADEPR Nyarugenge nayo yashyize hanze indirimbo yise “Humura Rwanda”, irimo ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda bushimangira ko amateka mabi asharira u Rwanda rwanyuzemo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atazongera.
REBA INDIRIMBO ’HUMURA RWANDA’ YA SHALOM CHOIR
5.Rwanda Turibuka - Korali Abagenzi
Iyi ndirimo ya Korali Abagenzi yo mu Itorero ry’Abadivantisi b’Umunsi wa 7 nayo yashyizwe hanze kuri uyu munsi tariki 07 Mata 2023, ivuga ko Abanyarwanda bibuka amakuba banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ikagakomeza ivuga ko Abanyarwanda bashima Imana ko yomoye ibikomere.
REBA INDIRIMBO ’RWANDA TURIBUKA’ YA KORALI ABAGENZI