× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka ya Apôtre Masasu, Umushumba Mukuru wa Restoration Church ku Isi

Category: Biography  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amateka ya Apôtre Masasu, Umushumba Mukuru wa Restoration Church ku Isi

Mu buzima bwa muntu, hari igihe umuntu yisanga mu nzira runaka bidaturutse mu byifuzo bye, agacibwa intege n’amateka atari meza yanyuzemo, ariko agasanga aho Imana imujyanye ari kure y’aho yumvaga ko ashoboye kugera. Ibi ni byo byabaye kuri Apôtre Yoshuwa Ndagijimana Masasu.

Kunyura mu mateka akomeye nyuma akagendana n’Imana, ni byo bigaragara mu rugendo rw’umuvugabutumwa n’intumwa y’Imana, Apôtre Yoshuwa Ndagijimana Masasu, umuyobozi mukuru w’itorero Evangelical Restoration Church (ERC) ku isi hose.

Avuka mu muryango wabayeho utorohewe n’ubuzima, akaba yaragize uruhare rukomeye mu kubaka itorero rikomeye mu Rwanda no mu mahanga, atanga icyizere mu bihe abantu bari bafite ubwoba, anagira uruhare rukomeye mu gusana imitima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubukene n’ibibazo by’inzitane

Yavutse mu mwaka wa 1960 mu cyahoze ari Cyangugu (ubu ni Akarere ka Rusizi). Ubwana bwe bwari bumeze nk’ibigeragezo bihoraho: yari umwana w’impunzi, yakuriye mu buzima bwuzuye ivumbi n’amavunja, akabona ibyo kurya bigoranye.

Mu bintu yagiye avuga kenshi, harimo uko yajyaga kuragira ihene, akarwara amavunja, ndetse akanafungwa. Yaravuze ati: “Naragiye ihene, narafunzwe, narwaye amavunja, nabanye n’umugore wanjye yambara igitenge kimwe”.

Ibi byose yabinyuzemo ari umusore wakundaga Imana, ariko wari wugarijwe n’ibibazo mu buzima. Icyakora ntabwo yigeze yicuza cyangwa ngo asuzugure Umwuka Wera wamuhamagaraga.

Yari umusore wiga Kaminuza i Kinshasa, aho yakiriye Yesu Kristu mu buryo budasanzwe, ari mu kabyiniro! Aho ni ho yakiriye ubutumwa bwiza bwa Yesu atari mu rusengero, ahubwo ari mu birori, aho umubwiriza yamusanze arimo kunywa inzoga, akamubwira amagambo y’ukuri.

Apôtre Masasu yashakanye na Lydia Masasu mu mwaka wa 1989.

Bamaranye imyaka irenga 35 mu rugendo rwuzuye amasengesho, kugeragezwa, gukomera no gutsinda. Babyaranye abana batanu ari bo: Deborah Uwamahoro Masasu (imfura), Joshua Masasu, Caleb Masasu, Esther Masasu na Yedidiah Masasu.

Abo bana bose barakuze, bamwe barangije kaminuza hanze y’u Rwanda, abandi bakorera mu mishinga y’itorero no mu bikorwa by’iterambere. Deborah ni umuyobozi wa “Deborah Masasu Collection” ndetse ni we washinze itsinda ryamamaye mu muziki wa Gospel mu Rwanda ryitwa Shining Stars.

Impinduka zabayeho nyuma yo kwiyegurira Imana

Apôtre Masasu ashimangira ko kwiyegurira Imana byamugiriye akamaro atabasha gupima. Ubwo yari amaze kwemera Yesu, yashinze umuryango witwaga Jerusalem Ministry i Kinshasa, wari ugamije kwegera impunzi z’Abanyarwanda zabaga muri Zaïre.

Yagiye yumva ko afite inshingano ikomeye yo gutanga icyizere mu bantu batari bafite icyerekezo. Iyi nshingano yaje gukura kugeza abaye intumwa y’Imana igera no mu mahanga.

Kugaruka mu Rwanda no gutangiza Itorero

Mu mwaka wa 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yagarutse mu Rwanda nyuma yo kumva ijwi ry’Imana. Kuva icyo gihe, yatangije itorero Evangelical Restoration Church, rifite intego yo gusana imitima y’Abanyarwanda, kubahumuriza no kubagarurira icyizere. Ubu itorero rifite amashami arenga 60 ku isi hose, ribarurwamo Abakristo barenga 30,000.

Ubuyobozi n’imyitwarire isobanutse bya Masasu

Apôtre Masasu ashimangira ko afite imyitwarire ishingiye ku ndangagaciro nziza gusa. Mu matorero ye, ashyira imbere isuku, imyambarire iboneye, no kuba intangarugero mu mibereho. Yibanda ku gutegura abayobozi bitorero bafite ubuzima buzima, imyemerere isobanutse, n’ubushobozi bwo kuyobora neza mu gihe cyacu cyuzuye ihindagurika.

Ubuhunzi bwatumye yiga Karate, Ijambo ry’Imana no gusenga

Apôtre Masasu afite umwihariko udasanzwe, kuko yakinnye umukino wa Karate akiri muto, akaba afite umukandara w’umukara. Yawukoresheje mu rwego rwo kwiyubakamo icyizere igihe yari impunzi. Kugeza n’ubu iyo ari kubwiriza, akunze kubihuza n’inyigisho kugira ngo yegere urubyiruko mu buryo bushimishije.

Yiyiriza ubusa, akamarana iminsi mu butayu asengera Igihugu n’itorero. Anafatanya n’Abakristo be mu yindi minsi, aho biyiriza ubusa, bagasaba imbabazi kandi bagasabira Igihugu ubugingo.

Amateka ya Apôtre Yoshuwa Ndagijimana Masasu ni urwibutso rw’uko Imana ishobora guhindura amateka y’umuntu, aturutse mu bukene no guhabwa akato, akagera ku rwego rwo kuba intumwa ihindura isi yose. Ibyo yanyuzemo ni isomo rikomeye ku rubyiruko, abashakanye n’abayobozi b’itorero.

Uyu mukozi w’Imana, watangiye ubuzima nk’umusore ukennye, yambika umugore we igitenge kimwe mu mwaka wose, ubu agendera mu modoka ihenze ya V8, yahawe n’Abakristo be nk’ikirango cy’icyubahiro n’urukundo bamukunda. Nubwo hari abamushidikanyaho, amateka ye agaragaza neza ko Imana iyo yamaze kukureba, haba hatakiri icyatuma uhindukira.

Apôtre Masasu ni igihamya y’uko abantu bashobora kuvukira mu bigeragezo bimeze nk’imvura, ariko bakota izuba ry’icyubahiro ribatungukira imbere, bitewe no kudahemuka, kwizera no kwiyegurira Imana.

Iyo umuntu amenye neza inzira y’uyu mugabo, asigara yizeye ko Imana igira gahunda, ko nubwo yatinda igera aho igahindura amateka y’abayiringiye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.