× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka n’intego bya Nyarugenge Worship Team yo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel

Category: Choirs  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Amateka n'intego bya Nyarugenge Worship Team yo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel

Mu rugendo rwatangiye mu mwaka wa 2009, Nyarugenge Worship Team ikorera umurimo w’imana muri ADEPR Nyarugenge, yubatse amateka akomeye mu bwitange budasanzwe yakoze mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.

Iri tsinda ryatangijwe nk’igice cyihariye cyo gufasha Itorero rya Nyarugenge mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana, rigizwe n’abaririmbyi bafasha abandi kwinjira mu busabane bwo mu Mwuka n’ukuri nk’uko Bibiliya ibisaba. Kugeza ubu, abarigize bamaze kugera kuri 76, bose bahurijwe hamwe n’icyerekezo kimwe: gufasha abandi kwegera Imana binyuze mu ndirimbo.

Imizi ya Nyarugenge Worship Team ishingiye ku rukundo Imana yakunze abantu, ari na rwo baheraho bayikunda bakanarukundisha abandi. Babarizwa kuri iri jambo ribumbatiye icyerekezo cyabo: “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose… ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” (Mariko 12:30–31)

Biyemeje gukomeza kuba igikoresho cy’ingirakamaro mu Itorero. Icyo bazirikana nk’ingingo shingiro y’akazi kabo ni uko umuramyi ubwa mbere agomba kuba mu mubano w’ukuri n’Imana, kugira ngo ibyo atanga bibe ibyuzuye, bitari gusa ubuhanga mu muziki.

Ibyo bagezeho mu myaka ishize ntibisanzwe:

1. Ubwiyunge bw’Itorero binyuze mu kuramya: Worship Team yateye intambwe ikomeye mu gufasha Itorero ryabo gukorera hamwe binyuze mu kuramya Imana, haba mu ndirimbo, amasengesho n’ubundi buryo bw’umwuka.

2. Gutoza abaririmbyi bafite ireme: Bashyizeho gahunda ihoraho yo kwigisha Bibiliya (Bible Studies), aho buri muririmbyi atozwa kugira umutima wuzuye ubumenyi bwa gikirisitu. Bafite icyifuzo ko buri wese muri bo yaba umuramyi wavutse ubwa kabiri, wuzuye Umwuka Wera, ushikamye ku kuri kutajegajega. Ibi babishyira mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2014, kandi bikomeje gutanga umusaruro.

3. Iterambere mu myandikire n’imyigishirize y’indirimbo: Nyarugenge Worship Team ifite icyerekezo cyo kuzajya ikora ibitaramo bishingiye ku gufata amashusho n’amajwi (Audio-Video Recording), ku buryo ubutumwa butangwa bugera ku bantu benshi kandi mu buryo buhebuje. Babifashwamo n’amahugurwa yihariye ndetse na Music Classes zibafasha kunoza ubuhanga mu kuririmba no gucuranga.

4. Kurema umuramyi w’icyitegererezo mu buzima bwe bwa buri munsi: Ntibahugira gusa mu ndirimbo, ahubwo bafite icyifuzo cyo kubaka abantu bazima ku mutima no ku mubiri – batitaye ku bintu by’isi ahubwo baharanira guhinduka umugisha aho bari hose. Hari gahunda z’amahugurwa yihariye agamije gufasha abaririmbyi gucengera indangagaciro z’ubuzima buhamye n’imyitwarire ikwiriye umukristo.

Mu byifuzo by’ahazaza, iyi Worship Team irateganya gukomeza kwagura ibikorwa byayo, kunoza ubuhanga mu muziki, gushyira hanze indirimbo nyinshi zabo bwite, no kugera ku rwego mpuzamahanga mu kuramya Imana. Uburyo bwabo bwo gukora bushingiye ku gukorera hamwe, gutegura gahunda ndende zifite ireme, no kugira ihuriro rihuza ubuhanzi n’iyobokamana ku rwego rwo hejuru.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Perezida wa Nyarugenge Worship Team, Ndayisenga Aaron, yanahishuye ko bafite igitaramo cy’ivugabutumwa bise Hymnos 4, giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025 guhera saa 3:00 z’amanywa (3PM) kuri ADEPR Nyarugenge.

Avuga ku ntego y’iki gitaramo yagize ati: “Ni iyo guhuriza hamwe abantu bose bakeneye guhemburwa mu buryo bw’umwuka, kuramya Imana no guhindurirwa ubuzima.”

Nyuma y’imyaka ikabakaba 16 batanga umusanzu mu kuramya Imana, Nyarugenge Worship Team, igiye no gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Zaburi 100”, ikaba ishingiye ku butumwa burarikira abantu bose kuza imbere y’Uwiteka bafite imitima inezerewe.

Uyu ni umusingi utajegajega, akaba ari n’igihamya ko umurimo ukorewe mu Mwuka no mu kuri ushobora gutanga umusaruro ushimishije.

Iki gitaramo cy’ivugabutumwa bise Hymnos 4, giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025 guhera saa 3:00 z’amanywa (3PM)

Nyarugenge Worship Team ikomeje kuba igicumbi cy’ibyiringiro, n’umurimo wuzuye ubwitange mu Itorero rya Kristo
Umva imwe mu ndirimbo zikoranywe ubuhanga zabashije kujya hanze "Nta Cyambuza" kuri YouTube:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.