× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibigwi bya Diana Kamugisha wagize isabukuru: Yataramiye muri Amerika, asura Israel anakora ibitaramo byinshi

Category: Artists  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ibigwi bya Diana Kamugisha wagize isabukuru: Yataramiye muri Amerika, asura Israel anakora ibitaramo byinshi

Umuhanzikazi umaze imyaka 16 mu muziko wo kuramya no guhimbaza Imana, Diana Kamugisha yijihije isabukuru y’amavuko anatangaza imvamutima ze ku byerekeye umuziki.

Ni isabukuru yifurijwe n’abantu batandukanye barimo abahanzi, abavugabutumwa, abashumba ndetse n’abakunzi be bakomeje gufashwa n’indirimbo ze by’umwihariko abo babana mu itsinda rya All Gospel Today (AGT).

Isabukuru ye ayihuje n’ibindi byamamare nka Bishop Aime Uwimana na Israel Mbonyi. Isabukuru y’aba bakozi b’Imana iba buri tariki 20 Gicurasi. Mu nkuru yacu y’uyu munsi turibanda ku muramyi Diana Kamugisha, akaba yagarutse ku mashimwe aremereye afite ku munsi we w’amavuko.

Uyu mubyeyi uzwiho kubana neza na bagenzi be yahundagajweho urufaya rwa ’care’ zimushimira ishyaka n’umuhate adahwema kugaragaza mu murimo w’Imana dore ko arangwa no kwicisha bugufi ndetse no gufasha abamwifashishije.

Abarimo Jacky Flower, umuhanzikazi Ingabire Sabrina, Florent Ndutiye, Laetitia Mulumba, Pastor Pascal Habimana [Mwenenyirindekwe], Manzi Olivier, Esca Fifi wa Tv10, Niyifasha Esther, Kalimba Julius, Didace Niyifasha n’abandi, bari mu bifurije uyu muramyi isabukuru nziza.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Diana Kamugisha yagize ati: "Iyi sabukuru y’uyu munsi ifite ubusobanuro bukomeye. Ndashima Imana ko mpagaze mu buntu bwayo, ndashima Imana inyongereye iminsi yo kubaho kugira ngo nkomeze kwamamaza ineza yayo.

Hari abantu benshi baherutse guhitanwa n’ibiza, ariko kuba njye ndiho ni umugambi Imana imfiteho. Isabukuru y’amavuko kuri njye isobanuye ko Imana ikomeje kumpa ubwenge buva kuri yo, bisobanuye ko Imana ikomeje kungirira icyizere ngo nkomeze kuyihesha icyubahiro.

Yanakomoje ku cyerekezo cye mu muziki, aha yagize ati: "Ibyo Imana izanshyiramo ikananshoboza kubikora nzabikora kuko ndi igikoresho cy’Imana". Gusa yongeyeho ko ikirere kirimo gitutumba akaba ahishiye byinshi abakunzi be.

Nyuma yo guhundagazwaho care n’abantu batandukanye, twamubajije uko yumva amerewe. Yahise yinjira mu kirere cy’amashimwe ati:

"Kuri uyu munsi w’isabukuru y’amavuko, ndashimira cyane umuryango Imana yampaye, Ndashimira Itorero nteraniramo ndetse n’abashumba bacu beza, ndashimira abakozi b’Imana abavuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo ntibagiwe umuryango wa AGT bose.

Diana Kamugisha ni umuhanzi ubarizwa mu itorero RYA New life Bible Church. Uyu mubyeyi umaze gukorera ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataramiyemo mu mwaka wa 2016, azwi mu bikorwa bitandukanye bituma afatwa nk’inkingi ya mwamba muri Gospel y’aka karere dutuyemo.

Urugero, niwe bwite watangije itsinda rya Women of Faith ryafashije abahanzikazi benshi bo muri Gospel kwigirira icyizere, kwigiranaho ndetse no gukorera hamwe bagashyigikirana mu bikorwa bitandukanye bya Gospel.

Diana Kamugisha ni umwe mu bahanzi bamaze gukora alubumu nyinshi ndetse n’indirimbo nyinshi kandi zakuye ubugingo bwa benshi ikuzimu zibinjiza Ahera h’Uwiteka.

Album eshanu amaze gushyira ahagaragara ziriho indirimbo zirenga mirongo ine. Zimwe muri izi ndirimbo twavuga Haguruka, Ishimwe ni iryawe, Mwami Mana, Ibendera, Higher Higher, Reka Ingwe, Igitondo, Lord I come to you, Psalm 91,Party, Yahweh ndetse n’izindi.

Ikindi wamenya ni uko Album yitwa Prophetic Songs inabarizwaho indirimbo Yego Ni Yego ari imwe muri Album zishobora kuzaca agahigo muri Gospel nyarwanda.

Uyu muyobozi wa More Worship Ministry wafatanyije muzika n’amasomo yo kwiga Bibiliya aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishuri rya Africa College Of Theology ribarizwa mu muryango wa Africa New Life Ministries ukorera Kicukiro.

Mu bihe bitandukanye, uyu muramyi yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye, yaba ibyo we bwite yateguye ndetse n’ibyateguwe n’abandi.

Kuwa 29/05/2022 yateguye igitaramo cya karundura cyabereye kuri New Life Bible church yatumiyemo Alice Tony na Gasaro Tracy, kikaba cyariswe Make His Praise Glorious (Muririmbe Icyubahiro cy’izina Ry’uwiteka).

Iki gitaramo kikaba cyari kimwe mu bikorwa yateganyaga byo kuzenguruka igihugu kigamije kwamamaza ishimwe ry’Imana no kuyishimira uburinzi bwayo mu gihe cya za Guma mu rugo na Covid-19 muri rusange.

Ubwo yabazwaga niba atazishyuza muri iki gitaramo yarasubije ati "Ntabwo tuzishyuza. Kwinjira ni ubuntu, ugasohokana umunezero mwinshi"

Umuramyi Diana Kamugisha yizihiza isabukuru kuwa 20 Gicurasi

Mu mwaka wa 2019, Diana Kamugisha yakoze igitaramo gikomeye cyiswe "Prophetic Songs Album Launch. Intego y’Iki gitaramo cyabaye kuwa 16/06/2019 yari yari ukumurika Album ikubiyemo indirimbo z’ubuhanuzi "Prophetic Songs"

Mu mwaka wa 2016 yateguye igitaramo cyiswe "Refresh Worship and music concert" mu Kagarama kuri Kings Gardens kuva isaa kumi z’umugoroba.

Ubwo yabazwaga ku ntego y’iki gitaramo, yagize ati "Kuramya Imana n’umuziki bizana guhembuka mu buzima bw’umuntu wese mu buryo bw’Umwuka itorero rya Kristo rikeneye guhembuka n’ububyutse”.

Ikindi gitaramo twakwita karuhura bitewe n’Uruhare cyagize mu mitima ya benshi, ni igitaramo yakoranye na Pastor Rose Ngabo kuwa 26 Ugushyingo 2017. Iki gitaramo cyiswe ’Atmosphere of Healing Worship Concert’ cyabereye ku Kicukiro kuri New Life Bible church.

Igitaramo cya Diana Kamugisha na Rose Ngabo cyatangiye isaa kumi z’umugoroba, kwinjira byari ubuntu ku bantu bose. Muri iki gitaramo Diana Kamugisha na Pastor Rose Ngabo bafatanyije na Bosco Nshuti wari mubihe byiza, Healing worship team na Dinah Uwera.

Abaramyi barimo Tonzi, Aline Gahongayire, The Pink, Phanny Wibabara, Asoumpta Muganwa, Gaby Kamanzi, Kavutse Olivier n’abandi banyuranye, bari baje gushyigikira Diana Kamugisha na Pastor Rose Ngabo.

Ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa byamugize umwe mu bahanzi bafite icyicaro gihoraho mu mitima ya benshi, bimuha ijambo muri bagenzi be ndetse bimuhesha ibihembo bitandukanye.

Mu mwaka wa 2015 nyuma yo kugaruka mu muziki yari yarahagaritse imyaka 7 yose, yagarutse mu kibuga neza ahita atwara igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Award (Best Female artist of The Year).

Mu minsi micye ishize yasuye igihugu cya Israel mu rugendo shuri no mu biruhuko. Ni urugendo rwo kwitegamo byinshi mu muziki kuko asanzwe akunzwe cyane mu ndirimbo ze zibyinitse kandi zomora imitima ya benshi, ariko ubu agiye kujya azandika agendeye ku byo yiboneye n’amaso ye muri Israel - igihugu kibumbatiye amateka akomeye mu Iyobokamana.

Diana Kamugisha ni umubyeyi wubatse aho kuri ubu afite umutware ndetse n’abana bane.

Paradise.rw imwifurije isabukuru nziza y’amavuko

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.