× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka n’Impinduramatwara byaranze Itorero ADEPR - Gihundwe, Gisenyi na Gasave byarigengaga - PART 1

Category: Analysis  »  1 week ago »  Pastor Rugamba Erneste

Amateka n'Impinduramatwara byaranze Itorero ADEPR - Gihundwe, Gisenyi na Gasave byarigengaga - PART 1

Iyo uvuze Itorero rya ADEPR, benshi mu bakiri bato cyangwa abakijijwe batazi amavu n’amavuko y’iri torero, bumva ko ari iry’Umwuka Wera gusa, batabizi ko ryahuye n’ibizazane bitandukanye.

Muri ibyo harimo impinduka zagoye bamwe mu bayoboke baryo nk’imyambarire no kurimbisha umubiri, ndetse n’ibihe bidasanzwe bijyanye n’imyemerere cyangwa imyizerere y’abayoboke b’iri dini cyangwa iri torero.

Ni yo mpamvu ngira ngo mbasangize ku mpinduramatwara zaranze iri torero rya ADEPR, rimaze kuba ubukombe kuva nyuma ya 1940. Ndi mu babashije kugira amahirwe yo guhura no kwicarana nganira na bamwe mu bavugwamo nk’imbarutso y’ivugabutumwa bwiza, nk’umukecuru w’icyamamare witwa Rodiya na Pasiteri Kayihura, bari bataratabaruka.

Babwiye umunyamakuru wa Paradise uko abamisiyoneri bakomoka ku mugabane w’u Burayi, mu gihugu cya Suède, bazaga banyuze i Nyabyondo mu gace ka Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC, bahingukiye i Gihundwe na Gisenyi.

Impinduramatwara ya mbere yahuje ibice bitatu byatangijwemo ivugabutumwa n’abafite uruhu rwera, banyuze mu gace k’Iburengerazuba bw’u Rwanda, ari ho i Gihundwe na Gisenyi, nyuma bakinjira mu Murwa wa Kigali ahitwa i Gasave.

Gihundwe ifatwa nk’irasukiro ry’ivugabutumwa ry’abamisiyoneri bari bambukiye i Bukavu bakomotse i Masisi ahitwa i Nyabyondo. Bivugwa ko bahageze batitwa ADEPR nk’uko ubu tuyizi; batangiye bitwa Abaseriduwaze, kuko bakomokaga muri Suède cyangwa ’Ba Mungu Mwema’.

I Gihundwe bakiriwe n’uwitwa Pasiteri Sagatwa Ludovic, ari na we Mukirisitu wabatijwe bwa mbere mu 1943, hamwe na Kabutura n’umukecuru witwa Lodiya wakomokaga i Nyamirundi mu cyahoze ari Komini Gafunzo, waje kwimukira ku isoko ry’ivugabutumwa i Gihundwe, ari na ho yasaziye.

Nk’uko nabivuze haruguru, aba bamisiyoneri baturutse muri Suède ntibagarukiye i Gihundwe, ari na ho havutse korali ya mbere yitwa Bethania muri ADEPR. Baje kunyura i Goma, dore ko iherereye hafi ya Masisi, binjirira i Gisenyi bari kumwe na Pasiteri Kayihura wabaga i Goma.

Bakiriwe na Pasiteri Sebuturo Amieli hamwe na Pasiteri Twayigize Peter. Aho na ho hatangirijwe ivugabutumwa ryaje gushinga imizi. Babonye ko bafashe Iburengerazuba bwose, bifuje kugana hagati mu gihugu, cyane cyane mu Murwa Mukuru, ari wo Kigali.

Nyakwigendera Pasiteri Kayihura, aherekejwe na bagenzi be, baje i Kigali bagera i Gasave, ubu ni mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo. Aha hari hararambagijwe n’intumwa zabanje zaranahagurutse. Aha ni ho havuye korali Hoziyana y’ikirenga, ifite amateka akomeye muri ADEPR.

Reka twinjire nyir’izina mu mpinduramatwara ya mbere y’iri torero ry’Umwuka Wera. Mu mateka y’itorero mu Rwanda, bivugwa ko umuntu wa mbere wuzuye Umwuka Wera yaba yarawuzuriye mu gace kagezwemo n’abamisiyoneri bo muri Suède ahitwa mu Bigutu.

Abandi bo mu yandi matorero bemeza ko yaba ari i Rukara mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Icyo gihe “umubyeyi” yari umwe (Suède), ariko yari afite abana batatu yabyaje ubutumwa bwiza, bose bitwaga ADEPR. Ndavuga amatorero atatu: Gihundwe, Gisenyi na Gasave, buri rimwe ryari rfite ibyangombwa byaryo byigenga (ubuzima gatozi).

Ku bw’ibyo, umwe mu bayobozi wayoboraga Abaseriduwaze mu gice cya Gihundwe yatumiye uwari uyobora i Gisenyi ari we Pasiteri Amieli na Pasiteri Twayigize Peter na Pasiteri Kayihura. Baje i Gasave mu mwaka wa 1967, bahatangiza ivugabutumwa, bahasiga umwe ari we Kayihura.

Nyuma yo guhura, bashyize hamwe biyemeza guhuza imbaraga, bakuraho ibyangombwa byabo (ubuzima gatozi), kuko buri gace kigengaga. Bahisemo kwitwa Ishyirahamwe ry’Amatorero ya Pantekote mu Rwanda, mu mpine bandika ADEPR nk’uko tuyibona uyu munsi. N’ubwo iryo zina ari ryo rikoreshwa, hari amakuru ko ryamaze guhindurirwa izina rikitwa EDP, n’ubwo bitarandikwa ku byapa.

Kugira ngo ubyumve neza, buri gice cyari cyaragabanye aho bazavuga ubutumwa bwiza. Nka Gihundwe yari ifite icyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Kibuye, Gikongoro, Butare na Gitarama; Gisenyi ihabwa icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, Ruhengeri na Byumba; Gasave igabana icyahoze ari Perefegitura ya Kigali, Kigali Ngari na Kibungo.

Ni ibiki byaranze iyi mpinduramatwara ya mbere ya ADEPR?

Rugikubita, hari habaye imihini mishya mu kwakira imwe mu migirire y’abazanye ivugabutumwa, ari bo twise “umubyeyi” (Suède). Urugero ni nko kubona abagore b’Abazungu bajya kubwiriza ku ruhimbi bambaye amapantaro, amaherena hamwe n’imikufi—ibintu byari ibizira mu rusengero.

Bamwe mu bashumba b’amatorero n’abagore babo bigeze kujya mu mwiherero mu Kigo cy’Amahugurwa i Murambi (ubu ni mu Karere ka Muhanga), babonye abavugabutumwa b’abazungukazi bambaye amapantaro, amaherena n’imikufi mu ijosi, babona ishyano ryacitse umurizo! Mbega igikuba kiracika. Uko babwiriza abandi bari gucyaha kwa “Jina la Yesu, toka shitani, koma” n’ibindi.

Uwarebereraga aba bashumba (Umuvugizi wa ADEPR w’iyo mpinduramatwara) yahise asaba abo bazungukazi guhindura imyambarire, babatiza ibitenge by’abagore b’abashumba, bagatwikira za pantaro, bakuramo amaherena n’imikufi. Barabikoze, maze abacyahaga ba bazungu Buzura imbaraga z’Umwuka Wera, karahava!. Umuntu yakwibaza ati: “Kwambara ipantaro n’imikufi byirukanye Umwuka Wera?” Ibyo byarakumiriwe, n’uwabivugaga yararwanywaga.

Iyi mpinduramatwara igice cya mbere, yabaye nk’ikimungu muri ADEPR, kandi na bugingo n’ubu. Si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri habayeho gukomorerwa ku bijyanye n’imyambarire n’ibijyanye n’ubwiza. Ku bw’abayoboke bagitsimbaraye ku byiswe "igice cy’abakristo" bazwi nka ba "Bwere bw’itorero”, bashyigikiye Pastor Usabwimana Samuel na we utarumvaga iby’impinduramatwara, aho yanze ko hari icyahinduka. Ababyumvaga bahimbwe akazina ka “Ababeramana.”

Mu gihe cya Manda ya kabiri ya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana, bahuye n’akaga gakomeye. Mu gice kizakurikiraho, tuzavuga iby’induru zavuze ngo "ibi ni ibiki binjijwe muri ADEPR?", byanatumye ba bandi twavuze babanje kwakira abamisiyoneri bwa mbere bashaka kugarura ibya kera ’bakifuza gusubira mu Egiputa kurya amadegede, ubutunguru na tungurusumu (kugarura bwa buzima gatozi bwa mbere yimpinduramatwara yaje kubyara ADEPR).

Pastor Sagatwa Roudovic ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu gutangira kwa ADEPR mu Rwanda

Pastor Kayihura watangije ADEPR i Gasave

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Even I have started learning a lot about ADPR, which I didn’t know before.

This article has really helped me.
Now we are eagerly waiting for Part 2, which will explain many other different things.

I also take this opportunity to thank the author of this article because they wrote it with great care and deep insight.

So in conclusion, I would like to say that such great work should always continue🙏🙏🙏

Cyanditswe na: MWUNGERI EMMANUEL   »   Kuwa 31/05/2025 13:49

Even I have started learning a lot about ADPR, which I didn’t know before.

This article has really helped me.
Now we are eagerly waiting for Part 2, which will explain many other different things.

I also take this opportunity to thank the author of this article because they wrote it with great care and deep insight.

So in conclusion, I would like to say that such great work should always continue🙏🙏🙏

Cyanditswe na: MWUNGERI EMMANUEL   »   Kuwa 31/05/2025 12:23