× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amashyi dukomerwa n’abafana ntakatubere inzitizi mu gushaka amavuta y’Imana - Healing Worship Team Rwanda

Category: Artists  »  2 months ago »  Pacifique Iraguha

Amashyi dukomerwa n'abafana ntakatubere inzitizi mu gushaka amavuta y'Imana - Healing Worship Team Rwanda

Healing Worship Team uyibuke mu ndirimbo zirimo "Calvary", "Nta misozi", "Icyo Wavuze", "Mbali na Kelele", "Nguwe neza", "Amba Hafi", "Atatimiza" "Shikilia Pindo", "Jina Hilo ni Uzima" na "Tuliza nguvu za Shetani".

Ni itsinda ryakunzwe mu muziki wa Gospel ndetse n’ubu, rikaba rizwiho kugira indirimbo zanditse neza ndetse amajwi y’abaririmbyi bayo akaryohera benshi. Kuri ubu aba baririmbyi bashyize hanze indirimbo nshya bise "Udufitiye byose" yasohokanye n’amashusho yayo.

Muhoza Kibonke Perezida wa Healing Worship Team Rwanda yabwiye Paradise ko iyi ndirimbo yabo nshya irimo ubutumwa buhumuriza abantu bagendana ubwoba mu buzima "kandi dufite Yesu udufitiye byose".

"Indirimbo yitwa Adufitiye Byose. Turasabwa kwizera Imana". Yakomeje ati: "Abakunzi bacu bitegure ibihe byiza bidasanzwe turi gukora indirimbo nyinshi cyane kandi zisengeye ziteguwe neza ibihe byacu byiza birimbere pe ndabibijeje."

Yatanze ubutumwa bukomeye ku bahanzi ndetse n’abaririmbyi abasaba kutikomanga mu gatuza igihe bari kwerekwa urukundo ahubwo abasaba gushaka amavuta n’imbaraga biva ku Mana. Ati: "Gospel ya none irimo akazi kenshi gasaba kutarangara".

Muhoza Kibonke yunzemo ati: "Ntiturangazwe n’abafana bacu, amashyi badukomera ntakatubere inzitizi mu gushaka amavuta n’imbaraga zizatuma tunesha byinshi tukagera ku butsinzi."

REBA INDIRIMBO NSHYA YA HEALING WORSHIP TEAM RWANDA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.