× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amashimwe 5 yavumbutsemo indirimbo "Shimwa Mana" ya Sion Choir ya ADEPR Jenda

Category: Choirs  »  12 January »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amashimwe 5 yavumbutsemo indirimbo "Shimwa Mana" ya Sion Choir ya ADEPR Jenda

Umwami Hezekiya yagize ati: "Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane ni ukugira ngo mbone amahoro! Kandi urukundo wakunze ubugingo bwanjye rwatumye ubukiza urwobo rw’iborero, ibyaha byanjye byose warabyirengeje." Yesaya 38:17.

Ishimwe rijya ryuzura Indiba y’umutima amashimwe agakusanyirizwa Hamwe,indirimbo zikamanuka ubudacika,inanga zigacurangwa,ibitaramo bikaremwa. Iyi niyo ntebe kuri ubu Sion Choir yicayemo.

Umwaka wa 2024 ni umwaka w’amashimwe muri uyu muryango warenze kwitwa umutwe w’abaririmbyi,doreko buri wese yiyumva muri mugenzi we nk’uko byari bimeze igihe cy’intumwa.Ibi byatumye Paradise iganira n’ubuyobozi bw’iyi korali binyuze muri bwana Turatsinze Jado ushinzwe itangazamakuru muri Sion Choir.

Yagize ati: "Ubutumwa twashaga gutanga bukubiye mu bintu 3 by ingenzi:

1 -Gushima Imana ko yaturinze twese abanyarwanda muri uyu mwaka ushize wa 2024 no kuyiragiza umwaka wa 2025.

2 - Kubwira abantu ko bari ku mugoroba w isi kandi amajwi menshi abaca intege ahari, arko ko badakwiye gucika intege ko Kristo abarangaje imbere,

3 - Guhumiriza abantu tubabwira ko Imana igikora kdi inzira z Imana nubwo zitangaje inyuramo itabara abayo, ko bakomeza kuyiringira no kuyitegereza, bakabikora matabaza yabo yaka.

Yaboneyeho gusangiza abanyarwanda amashimwe atanu aremereye Imana yabagabije mu myaka bamaze mu rugendo rw’ivugabutumwa Aho bakorera Imana badakebakeba I buryo cyangwa I bumoso.

Bwana Turatsinze yagize ati" Nka Sion choir natwe dufite amashimwe atanu (5) dusangiye na bandi bantu,

01 - Dushimira Imana yabanye natwe ikadushoboza umurimo w’ivugabutumwa twakoze hirya no hino mu gihugu mu ngendo z’ivugabutumwa.

02- Ni ishimwe ryo kwaguka ku murimo tukabona abaririmbyi bashya baje batugana ngo dufatanye umurimo.

03- Turashima ko twese uko twatangiye umurimo muri uyu mwaka turiho, keretse Umugeni watashye nkuko Imana yari yabitubwiye ko hari umugeni uri muri twe. Turashimira Imana ko yabisohoje, arko twihanganisha umuryago yasize.

04- Turashimira Imana ko igenda isohoza amasezerano muri twe, muri ayo harimo ko bamwe mu baririmbyi bacu bimuka bakajya gukorera hirya no hino mu gihugu, muri choir tubita abadiyasipora, bamaze kuba benshi.

05 Turashimira Imana ko intego twari twihaye ko ivugabutumwa ryacu twarigeza no ku ishyanga tutazi riri hirya no hino mw isi, Uwiteka yaradushoboje dusohora izi ndirimbo nshyashya, twizere ko ubutumwa buzirimo buzakora imirimo mu mitima ya bantu bikozwe n’ umwuka wera.

Korali Siyoni ibarizwa mu itorerorya Pentecote mu Rwanda (ADEPR) Ururembo rw’Iburengerazuba, mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda Paruwasiya ADEPR JENDA, Itorero rya Jenda,Akagari ka Bukinanyana, Umudugudu wa Nsakira.Sion choir.

Yatangiye mu mwaka 1995 ahagana mu kwezi kwa 6. Batangiye bagera kuri 30. Bagendeye kuri ZABURI 85:6, ubwo hari mu mwaka wa 1996. Mu mwaka wa 2004 Nibwo bamuritse Album y’indirimbo za Audio 10, (Album yitwaga URUGANDA). Mu mwaka 2014 hamuritswe indi album y’amajwi n’amashusho, (Album INEZA Y’UWITEKA).

Iriho indirimbo yakunzwe cyane yitwa BALAMU: Ubwiza bw’Imana, yaheshesheje iyi korali ibihembo 2 ari byo: REMO AWARD ndetse na SIFA AWARD nk’indirimbo ya Audio ikozeneza kadi ikunzwe. Sion Choir yakoze ivugabutumwa mu mpande zitandukanye z’igihugu ndetse no hanze y’igihugu nka (UGANDA)

Kuri ubu ni korali ijyendanye n’icyerekezo doreko bakoresha imbuga nkoranya mbaga nka YOUTUBE: kuri ubu iriho VIDEO 29, Ndetse na LIVE STREAMING 14.

Mu mwaka wa 2025 iyi korali iteganya gukora izindi ndirimbo no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Imaze mu murimo w’Imana, kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga hagamijwe gushyiraho uburyo bw’amateraniro yera mu buryo bwa Live.

Ubuyobozi bw’iyi korali bwatangaje ko bateganya Ingendo 5 z’ivugabutumwa ahantu hatandukanye. Ibikorwa by’umusamariya mwiza nabyo birakomeje dore ko bateganya no kurihira abantu 50 ubwishingizi bwo kwivuza, gusura abarwayi mu bitaro n’ibindi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA SION CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Igitekerezo cyanjye Sion choir yamaze kumenyekana nabonye mwigenamigambi harimo gukora indirimbo iki gitekerezo numvaga twagishyiramo imbaraga kurushaho kuko nagiye numva ibitekerezo byabakunzi bacu bambwira ngo nta ndirimbo nshya babona ubwo rero tubishyiremo imbaraga.

Cyanditswe na: Tugirimana Olivier   »   Kuwa 12/01/2025 15:49

Igitekerezo cyanjye Sion choir yamaze kumenyekana nabonye mwigenamigambi harimo gukora indirimbo iki gitekerezo numvaga twagishyiramo imbaraga kurushaho kuko nagiye numva ibitekerezo byabakunzi bacu bambwira ngo nta ndirimbo nshya babona ubwo rero tubishyiremo imbaraga.

Cyanditswe na: Tugirimana Olivier   »   Kuwa 12/01/2025 15:47