× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amasengesho yabaye menshi nyuma y’urupfu rwa Perezida wa Irani nubwo Amerika ikomeje kumugaragaza nk’umunyabyaha

Category: Leaders  »  May 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Amasengesho yabaye menshi nyuma y'urupfu rwa Perezida wa Irani nubwo Amerika ikomeje kumugaragaza nk'umunyabyaha

Ubwo abaturage ba Irani basezeraga kuri Perezida wabo Ebrahim Raisi waguye mu mpanuka y’indege, amasengesho yari menshi nubwo Umuvugizi wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Matthew Miller akomeje kumusiga icyasha.

Kuri Televiziyo y’igihugu ya Irani, amashusho y’abashakaga ibisigazwa by’indege yagaragazaga uko bageze aho yaguye, basanga nta numwe warokotse, yaba Perezida wa Irani Ebrahim Raisi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Hossein Amir-Abdollahian, n’abandi banyacyubahiro.

Indege yaguye mu mashyamba yo mu misozi miremire mu gace Qiz-Qalasi Dam, iri rikaba ari ishyamba rikunze kurangwa n’ikirere kibi cyane. Amatsinda y’abashinzwe umutekano ni bo boherejwe mu gushakisha imibiri nyuma y’igihe kinini cyari gishize baburiwe irengero, babageraho bagasanga nta numwe warokotse.

Abaturage ba Irani bizerera mu myemerere ya Kiyisilamu, kugeza ubu ntibarongera kuryama nyuma yo kumenya amakuru y’urupfu rw’umukuru w’igihugu, dore ko bahawe iminsi itanu yo kumwunamira.

Umwe mu baturage yagize ati: “Kuva ku munsi w’ejo ubwo twumvaga amakuru y’ihanuka ry’indege twari dufite ubwoba bwinshi bw’uko hari ibibi bigeye kutubaho ndetse n’igihugu cyose. Twakomeje gukurikirana amakuru kugeza mu gitondo, agahinda katwishe, dufite umubabaro ukomeye.”

Mu masengesho menshi yo kumusabira we n’abo bari kumwe, agahinda kabo kagaragarira buri wese. Undi muturage yagize ati: “Ni agahinda gakomeye cyane kubura umuntu nka we, igihangange cyatumye Irani yiyubaka bidasanzwe ndetse ikanagera ku rwego rwo hejuru. Yasebeje cyane abanzi bacu, cyane nko mu kwezi gushize ubwo yasebyaga Isirayeli na Amerika.”

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabaye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024. Abaturage mu masengesho menshi aherekejwe n’amarira basezeye ku murambo wa Perezida, ababishoboye bakora ku isanduku yarimo, abo binaniye bakajugunya imyenda yabo igakozwaho bakayisubizwa.

Kuva mu mwaka wa 1979, Amerika ntiyongeye kugira indege cyangwa ibikoresho by’indege yohereza muri Irani, ari yo mpamvu Matthew Miller yavuze ko indege yatwaye Perezida yari ishaje, ibyo bigatuma ingendo z’indege ziba zitizewe kubera muri Irani.

Umuvugizi wa Amerika yabishumangiye agira ati: “Indege Perezida wa Irani yagiyemo yari ishaje bikomeye. Ntitugiye gusaba imbabazi ku bw’ibihano twashyiriyeho Irani byo kutabona ibikoresho byiza mu bijyanye n’ubwikorezi, cyane cyane ubwo mu kirere, kuko Irani yabikoreshaga mu kwangiza ikirere cyacu, ndetse n’iterabwoba.

Ni umwanzuro wa Irani yo yahisemo kugurutsa indege yari imaze imyaka irenga 45, utibagiwe n’ikirere kibi cyari gihari. Gusa ntitwishimiye urupfu rwe, ariko ntibivanaho icyo yari cyo nk’umuntu wamennye amaraso menshi.”
Ebrahim Raisi hazatorwa Perezida wo kumusimbura muri Kanama 2021. Yayoboye Irani kuva mu wa 2021, apfuye afite imyaka 63.

Mu marira no mu masengesho menshi basezeye kuri Perezida wabo Ebrahim Raisi

Umuvugizi wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Matthew Miller akomeje kumusiga icyasha.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.