× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amadini n’amatorero n’imiryango itegamiye kuri Leta bahuriye mu nama yiswe "Empowerment Summit 2024"

Category: Ministry  »  2 months ago »  Nelson Mucyo

Amadini n'amatorero n'imiryango itegamiye kuri Leta bahuriye mu nama yiswe "Empowerment Summit 2024"

Muri Kigali-Serena Hotel hasojwe inama y’iminsi ibiri kuwa 05-06 Ugushyingo 2024, akaba ari inama “Empowerment Summit 2024” yahuje Leta, Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ndetse n’Amatorero ya Gikristo ari mu bufatanye na Compassion International (Rwanda).

Ibiganiro byabereye muri iyi nama byibanze ku nsanganyamatsiko igira iti "URUHARE RW’ITORERO MU ITERAMBERE RY’IMIRYANGO" (Church-led Household Transformation).

Iyi nama yiswe “Empowerment Summit 2024" yibanze ku bufatanye bwa Leta, Amatorero ya Gikristo ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta mu bikorwa bigamije gushakira umuti w’ikibazo cy’ubukene mu miryango ndetse n’uburyo iyi miryango yahuriza hamwe imbaraga ngo umusaruro wiyongere hagamijwe iterambere rirambye mu Rwanda.

Muri iyi nama haganiriwe uburyo Itorero ry’u Rwanda rishobora kugira uruhare mu guhindura imiryango nyarwanda, gushimangira ubufatanye mu kuzamura imiryango itishoboye no guhangana n’ibibazo byinshi byugarije imiryango bidindiza iterambere.

Pastor John Nkubana uhagarariye Compassion International mu Rwanda yagarutse ku mbaraga zavuye mu bufatanye hagati ya Compassion International n’amatorero ya Gikristu agera kuri 444 akorera mu turere twose tugize u Rwanda aho ifasha abana ndetse n’imiryango yabo igera kuri 117,211.

Umushyitsi Mukuru muri iyi nama yari Umuyobozi Mukuru w’Urwego w’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) Dr. Doris Picard Uwicyeza, akaba yijeje ubufatanye, imbaraga n’ubushake mu gufatanya n’imiryango ishingiye ku myemerere.

Yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe na RGB abanyarwanda bashima uruhare rukomeye imiryango ishingiye ku myemerere igira ku kigero cya 83,7% mu bikorwa by’iterambere by’amatorero ndetse n’imiryango ishingiye ku myemerere. Mu burezi yavuze ko imiryango ishingiye ku myemerere yihariye 54% b’amashuri yubatswe mu Rwanda.

Mu buzima, yagarutse ku bitaro 14 byubatswe hirya no hino mu Rwanda ari ibyabihaye Imana ndetse n’ibigo nderabuzima byinshi. Mu Bwishingizi, Imiryango ishingiye ku myemerere, amadini n’amatorero yishyurira Mutuelle de Santé abatishoboye benshi mu Rwanda.

Umushyitsi Mukuru muri iyi nama yari Umuyobozi Mukuru w’Urwego w’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) Dr. Doris Picard Uwicyeza

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Esaie Ndayizeye yavuze ku mpamvu ari ngombwa ko Itorere ryita ku Iterambere ry’umuryango. Yatangiye avuga ko nta muryango wagira ikibazo ngo ingaruka ntizigere ku yindi miryango.

Yavuze ko impamvu nyamukuru Itorero rikwiriye kwita ku miryango ari uko "Umuryango ari umushinga w’Imana bwite yatangiye". Yagarutse ku kuba Itegeko Nshinga ry’Igihugu cy’u Rwanda ryita ku muryango ndetse ko n’Itegeko ry’umuryango riharanira ko abanyarwanda batura mu miryango iguwe neza inezerewe.

Yavuze ko Itorero rifite inshingano mu kubaka umuryango wishimye ufite Iterambere ryuzuye. Yagarutse ku buhamya bw’abantu bagiye biteza Imbere babifashijwemo n’itorero. Yavuze ko ahanini Itorero ryabashishikarije kubanza kwiga gusoma no kwandika nk’urufunguzo rwo kujijuka.

Avuga ko imiryango ibihumbi bigera kuri 984 yigishijwe. Itorero kandi ryabashije gufungura ibitaro hirya no hino mu gufasha sector y’ubuzima ndetse rishinga amashuri hirya no hino kugira ngo rya reme ry’uburezi rigere kuri bose.

Agaruka ku ntego y’iyi nama yavuze ko ubu bibanda ku guhangana no gukemura: Amakimbirane mu miryango aho itorero rishishikariza ko ababana batarasezeranye mu buryo bw’amategeko babikora kugira ngo bubakire ku muryango ubana mu mahoro. Bafasha Alabakobwa baterwa inda zitateganyijwe ndetse bakarwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

EAR Karuganda yo mu ntara y’Amajyaruguru, Umurenge wa kinoni yagarutse ku bikorwa byiza bishingiye ku bufatanye bw’Itorero na Compassion International Rwanda yabashije kubashyigikira muri gahunda zitandukanye zirimo kwita ku bagore batwite n‘abana babo;

Kubafashiriza mu rugo, porogaramu yo kwita ku bana bari mu mashuri abanza, ayisumbuye, kaminuza kugeza ku myaka 22 aho umwana aba atandukaniye n’umushinga kugera agarutse gutanga ubuhamya bw’aho umushinga wamumariye.

Uyu mushinga wa Compassion International ya Karuganda umaze kwiga ku bibazo byugarije umurenge wabo wafashe iya mbere mu gufasha abafatanyabikorwa bawo mu guhindura imibereho no kwiteza imbere hakorwa imishinga yo kwiteza imbere aho ubu imiryango myinshi yazamutse muri yo.

Yavuze ko abagenerwabikorwa 253 bisunze ibigo by’Imari n’amabanki ku buryo bose bafite amakonti muri banki. Mu miryango 56, harimo imiryango 17 yari ikennye ubu imaze kwiteza imbere aho yinjiza 6,500 Frw ku munsi. Indi miryango 75 yinjiza 3,000 Frw ku munsi iri mu nzira yo kwivana ku bukene.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine yavuze ko hagati ya miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni zikabakaba 14 z’abaturiye u Rwanda, imiryango ibihumbi 800 birengaho gato biri munsi y’umurongo w’Ubukene, ni ukuvuga ko bakoresha munsi y’amadolari 3,65 $.

Nyinawagaga Claudine yagarutse ku kibazo gikomeye cyugarije ya miryango, avuga ko atari ubukene cyane ahubwo ko ari ikibazo cy’imyumvire. Ati "Harimo aho usanga umuryango waratakaje icyizere mbese nta byiringiro by’ejo hazaza. "

Hari kandi amakimbirane mu miryango no kubura urukundo ari nayo nyirabayazana w’ingaruka zivamo n’ubwicanyi aho usanga umugabo yivugana umugore, umwana yivugana se, umugore yivugana umugabo, abana bifuriza ba nyirakuru gupfa vuba ngo basigarane imitungo.

Avuga ko umuryango watakaje ubunyangamugayo aho usanga rimwe na rimwe abakabaye bagenerwa amahirwe muri gahunda zitandukanye za Leta, usanga habamo uburiganya mu gutoranya abakene bityo ubufasha bukajya mu bandi bishoboye kubera batanze ruswa, cyenewabo nibindi.

Yasoje asaba abantu bose kuba hafi y’iyo miryango ndetse yizeza imiryango yose izakenera amakuru kuri iriya miryango ko yabafasha kuyabaha ndetse banabishatse yayabagereza no ku byicaro byabo.

Umuyobozi ushinzwe sosiyete sivile ndetse n’Imiryango ishingiye ku myemerere Kanzayire Judith, washimye Imirimo y’iyi nama ndetse anasaba ko yazaba ngaruka mwaka we.

Yagarutse kuri gahunda za Leta zo kuvana imiryango mu ngoyi y’ubukene ashimangira nka gahunda ya VUP isanzwe irimo ibyiciro byinshi birimo ingoboka ku baturage bari mu bukene cyane. Yavuze kandi kuri Gira inka Munyarwanda aho abanyarwanda borozwa, nabo bakaba bashobora koroza abandi Inka cyangwa amatungo magufi nk’ihene, ingurube.

Yavuze ko intumbero ya buri wese ifite aho ihurira na Compassion International ndetse anahishura ko Compassion International iri mu miryango izana imitungo myinshi mu Rwanda.

RGB ivuga ko itanga raporo buri mwaka muri MINECOFIN z’uburyo iyi miryango itegamiye kuri Leta izana imitungo myinshi mu Rwanda. Yavuze ko icyo bitaho ni ukureba niba icyo uwo mutungo waje gukora ari cyo ukoreshwa .

Umuyobozi Mukuru wa Urwego Finance, Christine Bayingana, yavuze ku banyarwanda babaho badafite amakuru ku byiza byo gukorana na Banki aho bamwe badafite inguzanyo, abandi badafite konti.

Yatanze amakuru ko buriya nta hantu haba ubutunzi nko mu byaro, avuga ko imbogamizi ahubwo bagira ari ubukangurambaga budahagije. Yavuze ko Urwego Finance rugira uburyo rugira gahunda yo gufasha amatsinda y’abantu 5 guhabwa inguzanyo buri wese akishingira mugenzi we.

Muri aya matsinda yo kwishingirana bahabwa inguzanyo bayishyura neza bagahabwa indi ari ko nabo bunguka. Yamenyesheje abitabiriye inama ko Urwego Finance rufite inguzanyo yihariye ihabwa abantu bifuza kwiteza imbere mu buhinzi aho ku bufatanye na Mastercard bahereza abasore cyane cyane abari n’abategarugori inguzanyo ku nyungu ya 7%.

Umuyobozi w’Imiryango itabogamiye kuri Leta muri RGB, Kanzayire Judith, yashishikarije izi nzego zose z’imiryango ishingiye ku myemerere n’indi itari iya Leta gukorana n’Akarere na DJAF kugira ngo bafashwe kumenya ishusho y’ubukene mu duce kugira ngo hirindwe gufasha abantu bamwe ’nyamara muri amatorero cyangwa imiryango myinshi ya gikristu’.

Yasabye iyi miryango itari iya Leta ndetse n’amatorero kuzirikana ko ari abantu bunganira inshingano za Leta zo kwita ku baturage bazirikana ko izi nshingano zikwiriye gushyirwamo imbaraga ndetse yasabye amatorero kubahiriza amabwiriza ya buri rwego (standards).

Pastor John Nkubana uhagarariye Compassion International mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine

Pasto Flory Nzabakira umukozi wa Compassion International Rwanda

RGB yavuze ko abanyarwanda bashima uruhare rukomeye imiryango ishingiye ku myemerere igira ku kigero cya 83,7% mu bikorwa by’iterambere

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Esaie Ndayizeye

Umuyobozi w’Imiryango itabogamiye kuri Leta muri RGB, Kanzayire Judith

Hasabwe ko Inama ya "Empowerment Summit 2024" yajya iba buri mwaka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.