× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amabuye 30 mu itopito irasa ntihushe ubuzima bwiza n’iterambere

Category: Words of Wisdom  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Amabuye 30 mu itopito irasa ntihushe ubuzima bwiza n'iterambere

Koresha aya mahame 30 ubuzima bwawe buzarushaho kumera neza ndetse buri wese azasobanukirwa ibanga ry’Iterambere.

Buri gihe iyo umuntu yerekeje ubuzima bwe ku ntego ngari asabwa gukora ikintu kigari.

Paradise.rw yaguhitiyemo izi nama 30 z’ingenzi zagufasha kubaho neza no gutera imbere. Nushobora kubahiriza buri ngingo uzaba umeze nk’umurashi ukoresha amabuye y’agaciro mu itopito ye kuko utazahusha iterambere.

1.Nuhura n’ikibazo jya ugerageza kwihangana wumve ko ibibi n’ibyiza bigomba gusimburana.

2.Jya ugerageza kubaho ufite intego mu buzima bwawe, uhore utekereza icyo wumva ugomba guharanira kugeraho kandi koko ukoreshe imbaraga n’umutima wawe wose ngo ubashe kukigeraho.

3.Jya wihutira kwemera ikosa igihe warikoze kandi uhite urisabira imbabazi bizagufasha mu mibanire yawe n’abandi kandi ntukumve ko gusaba imbabazi wakosheje bigusuzuguza ahubwo bikugaragaza nk’uwanga umugayo.

4.Umuntu nakugirira neza ntukabyibagirwe kandi kumushimira nabyo ni ingenzi. Jya umuzirikana kandi nubishobora umwiture inshuro nyinshi ibyo yagukoreye.

5.Icyo udafite ntukakibare mu byawe mu gihe utarakibona kandi n’icyo ufite intego yo kugeraho ntugacike intege kuko ntawe uvuma iritararenga.

6.Umuntu naguhemukira ntukigorere umutima umupangira kwihorera ahubwo ujye umwereka ko uri imfura we ahubwo bimutere kubona ububwa bwe no kwicuza, kuko umutima wuzuye uburakari no kwihorera wangiza nyirawo uwahemutse yiturije. 

7.Ikikubaho ukabona ntacyo wagihinduraho ujye utuza ukireke cye kugutera umwanya, wumve ko ugomba kucyakira ukikomereza ubuzima ugatekereza icyakugirira akamaro.

8.Jya ugerageza buri munsi ushire hari icyo ugusigiye ryaba isomo ry’ubuzima cyangwa mu mutungo usanzwe, nujya usoza umunsi jya wicara utekereze aho wakoze neza n’aho wagize imbaraga nke ushake n’ingamba z’umunsi ukurikiyeho.

9.Niwunguka inshuti ujye uyubaha kandi uyifate neza kuko hari igihe yakugirira akamaro mu buzima buri imbere, burya ngo inshuti nziza yakurutira feza na zahabu. 

10.Jya ushaka ubutunzi ariko ntubuhe agaciro kurusha inshuti n’abavandimwe kuko ni cyo kiruta byose, kuko abavandimwe n’inshuti ni umutungo uhenze amafaranga n’ibindi bintu bitabasha kugura.

11.Jya umenya ko umuryango wawe ari umugisha uwufate neza kuko hari benshi bawubuze kandi ntacyo wawunganya.

12.Umuntu naguhemukira ntukazuyaze kumubabarira kuko ari byo bizaguha amahoro n’umutuzo ku mutima kandi n’uwo ubabariye ukaba umubohoye.

13.Ntukiruke ku byagusize ahubwo ujye ugerageza gukora neza ibisigaye, umenye urwego urimo we kwirukira iby’abandi kandi mudahuje amateka n’ubushobozi.

14.Nujya usaba Imana ikintu ukakibona ujye wibuka kuyishima ariko n’unakibura wibuke byinshi yagukoreye wumve ko hari impamvu kuko nk’uko umubyeyi yima umwana urwembe n’urushinge ngo bitamukomeretsa, hari ibyo ushobora gusaba Imana ikabikwima kuko ibona atari byiza kuri wowe.

15.Jya ugerageza kugira gahunda kandi wite iteka ku bifite akamaro kurusha ibindi, we kuba nyamujya iyo bigiye ngo nibakubwira ibirori cyangwa ikindi kidasanzwe utapanze uhite ushiduka wice akazi n’izindi gahunda zari kukugirira akamaro.

16.Jya ugira neza utagamije kuziturwa ahubwo ubikorere ko ari byiza.

17.Jya wiyitaho umenye ibyo ukeneye n’ibyagirira ubuzima bwawe akamaro umenye ko nta muntu wundi wabikumenyera nkawe ubwawe.

18.Jya ugerageza kubera abo mubana urugero, abo mwigana cyangwa abo mukorana usange bose bakwita umwana mwiza kandi bagusabira umugisha.

19.Jya uvuga ukuri kukurimo igihe cyose ubona ko hari icyo kwakiza utitaye kuri bake bakureba nabi kuko n’ubwo kuryana kurakiza.

20.Jya ufata umwanya uri wenyine witekerezeho, urebe aho wavuye n’ibyo wanyuzemo, wibuke abo mwabinyuranyemo, urebe aho ugeze n’aho ugana maze bigufashe gutekereza ku hazaza hawe ndetse bigufashe no kuhategura.

21.Jya wihutira kumva ariko witondere kuvuga kuko akarimi burya kabamo uburozi buhumanya nyirabwo, kakanabamo ifunguro rigaburira imitima ishonzeye ibyiza. Jya ukunda kuvuga akenshi ibyagirira abandi akamaro wirinde kubakomerekesha amagambo.

22. Nujya utera intambwe ntukirengagize abo mwabanye, abo mwiganye, abo mwakoranye kuko burya ibihe birahinduka kandi ntibijya inama. Ikindi nawe ntuzakire ngo wibagirwe gukinga, amateka yawe azagufasha gukomeza gutera imbere.

23.Burya abatumva ibintu kimwe si abanzi, nujya ubona umuntu afite imyumvire idafututse ntukamwiceho ahubwo jya wihangana umube hafi akubonereho umugisha wo guhinduka.

24.Jya ugerageza gusoma no gushakisha amakuru n’ibitekerezo ahantu hatandukanye, umenye aho isi igeze ndetse unamenye ibyo abandi bakurusha ugerageze kubashyikira.

25.Jya uhora uharanira ko buri wese yakubera inshuti, ugerageze guha ikaze buri muntu kuri wowe, akwisangeho mufashanye kandi mwungurane ibitekerezo uzabona ko nta kiruta icyo mu buzima kuko aho ugiye hose ubona wisanga.

26.Jya ugerageza kwiyakira uko uri ariko uharanire kugera kure hashoboka, unyurwe n’urwego ugezeho ariko uhore unakora cyane ngo ubashe kugera ku rwisumbuyeho.

27.Ntugatinye gukora ikintu ngo ni uko kigoye kuko nta kizima wabona utiyushye akuya ndetse nta n’itwari ibaho itararwana urugamba, kuko intsinzi iboneka nyuma yo kwitanga no gushikama ku rugamba.

28.Mu byemezo bikomeye ujya ufata mu buzima, jya ufata umwanzuro ku giti cyawe ukurikire umutimanama wawe kuko ni wowe uzi ibyo ukeneye, intego ufite ndetse n’uwo wifuza kuzaba we.

29.Uwo waba uriwe wese ntukikanyize ngo urakomeye kuko ntawigira, ejo ushobora kwisanga wakeneye ubufasha bukomeye kuri umwe wajyaga usuzugura kandi iyo unicishije bugufi ni bwo wubahwa n’abakubona bose.

30.Jya uzirikana ko ubu buzima bufite iherezo, uharanire kuzasiga inkuru nziza imusozi.

Ntukumve ko kubaho ari ukuramuka kuko iyo ubayeho neza ubana n’abandi mu mahoro, na nyuma y’ubu buzima ukomeza kubaho no kujya uba urugero benshi bigiraho byinshi.

Itopito ni intwaro ikomeye abana bitorezaho inzozi zo kuzaba abarashi mu gisirikare kugira ngo bazarinde ubusuhire bw’Igihugu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.