× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amabanga atumye hahagarikwa ingendo abakristo bo mu Rwanda bakoreraga mu gihugu cya Israel

Category: Ministry  »  November 2022 »  Nelson Mucyo

Amabanga atumye hahagarikwa ingendo abakristo bo mu Rwanda bakoreraga mu gihugu cya Israel

Bamwe mu basuye ubutaka Butagayifu bwa Isiraheli bakahamara agahe ndetse bagasura ibice bitandukanye by’amateka dusoma muri Bibiliya, bahamya ko Isiraheli ari igihugu cyiza kibereye ubukerarugendo ndetse kigisha amateka twiga.

Ingendo zimaze gukorwa n’abanyarwanda ntizibarika kuko bamwe mu bakozi b’Imana bakubwira ko buri uko bagiyeyo bagaruka bafite inyota yo kuhasura kandi hari n’abaguhamiriza ko bamaze kujyayo inshuro nyinshi.

Nubwo asanzwe afasha abashaka kwerekezayo, Pastor Ntambara Saturday akubwira ko amaze kujyayo inshuro 14 mu gihe ari mu ba mbere batangiye gahunda yo gufasha no kwerekera abantu inzira zo kubona impapuro zikwinjiza muri Isirahel.

Si Ntambara gusa usanzwe utegura ingendo zijyana abantu muri Isiraheli kuko hari n’abandi bakozi b’Imana batandukanye barimo Bishop Ntayomba Emmanuel, Pastor Janet Israel, Apostle Dr. Gitwaza Paul na Pastor Desiré Habyarimana (Agakiza.og).

Bitegurwa gute ?

Bamwe muri aba bakozi b’Imana bategura amatariki bakayumvikana na Isiraheli, ubundi agatangazwa hakiri kare kugira ngo babashe gushakira abakikiya babo impapuro ndetse bamenye iminsi bazamarayo kugira ngo babone aho bazacumbika (Hotel) ndetse n’ibizabatunga igihe giteganyijwe.

Bitangira, byarakunzwe birahararwa ndetse bamwe bakishimira kujya mu rugendo rutagatifu hamwe n’abashumba basanzwe bakunda kuko babaga bazi ko bazavanayo impamba y’ubumenyi ku byerekeye amateka ya Bibiliya.

Umwe mu bagiye Isiraheli inshuro ebyiri tutari butangaze amazina ye ku mpamvu z’umutekano we yabwiye Paradise.rw ko igitekerezo cyari cyiza kwigira amateka aho yabereye, usa n’usubiza inyuma filime igakinwa uhibereye, ariko biza kuzamo za kidobya ari na zo zigejeje ku ndunduro yo guhagarika ingendo abanyarwanda bakoreragayo.

Paradise.rw mu ibanga rikomeye yabatohoreje impamvu zatumye iki gikorwa gishobora guhagarara igihe kitazwi. Kandi gihagaritswe n’Igihugu cya Isiraheli. Amakuru twamenye ni uko magingo aya VISA zo kujya muri Israel zitari gutangwa ku barimo abakristo biteguraga kujyayo. Bamwe bari mu marira na cyane ko bari baramaze kwishyura amafaranga adasubizwa kugira ngo bajye muri Israel.

Dore impamvu zibyihishe inyuma:

1. Uburiganya bwa bamwe mu bategura izi ngendo ndetse bakambika isura mbi abanyarwanda muri rusange

Bamwe mu bategura izi ngendo tutaza kuvuga amazina yabo ariko bashobora kwimenya, bagaragaweho ubuhemu bwo kwaka abantu amafaranga, ingendo ntizibe kandi ntibasubize amafaranga y’abandi.

Ibi ntibyavuzwe inshuro imwe cyangwa ebyiri ahubwo ni inshuro zitabarika kuri bamwe mu bategura izi ngendo. Ikimenyimenyi ni uko bamwe bitabye inshuro zirenze imwe inzego z’iperereza ry’Igihugu abandi mu kujijisha bakandika amasheki atazigamiwe nayo akenda kubageza kure mu butabera.

Ibi byaje gufata indi ntera, kugera aho umwe muri aba bategura izi ngendo yje kubura, abantu bamwe bakamwandikira ku nkuta za Facebook bamuvuma, abandi bagashyiraho ingenza ngo naboneka azashyikirizwe ubutabera kubera uburiganya.

2.Guhindura iyi bizinesi kugera n’aho bamwe mu bajyayo batakigaruka ahubwo bagasigara bashakirayo imibereho (gutoroka)

Igihugu cya Isiraheli giherutse gukora imikwabo y’abadafite ibyangombwa byo kubayo kivumbura ko hari bamwe mu banyafurika bitwaza VISA yo gusura iki gihugu, bakanga gusubira iwabo ahubwo bakinjira muri buzinesi n’izindi gahunda zabo.

Mu gihe gishize na none hari inkuru yahwihwiswe ko hari abanyarwanda bagiye gusura Isiraheli bamwe banga kugaruka. Aha harimo na bamwe mu bayoboke b’Itorero rikomeye hano mu Rwanda riyoborwa n’umwe mu bantu twavuze haruguru bajyana abantu muri Israel. Ubu bamwe batangiye gukorerayo kuko bavuga ko no ku bijyanye na bizinesi muri Isiraheli bigenda neza.

Ibi nabyo byagarutse bibyara ikibazo ku mitangire y’ibyangombwa (VISA) ku bashaka kujya kuri Isiraheli, biza kugeza ku cyemezo cyo guhagarika ingendo zerekeza muri Isiraheli. 

Bamwe mu bari biteguye kujyayo baherekejwe n’umwe mu ba Pasitoro ukunzwe tutari buvuge izina rye magingo aya amaso yaheze mu kirere bategereje no gusubizwa utwabo batanze.

Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzakomeza kubagezaho uko ibintu bizarushaho kuba.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.