× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakunda indirimbo za kirokore n’umuziki mwiza bazahembukira mu gitaramo cya Papi Clever na Dorcas

Category: Artists  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Abakunda indirimbo za kirokore n'umuziki mwiza bazahembukira mu gitaramo cya Papi Clever na Dorcas

Mu kiganiro n’itangazamakuru ibyerekeranye na "Yavuze Yego Live Concert", Papi Clever na Dorcas babivuye imuzi byose. Ibyo batangaje biragaragaza ko abakunda indirimbo za kirokore n’umuziki mwiza w’umwimerere bazahembukira muri iki gitaramo.

Mu kiganiro cyabahuje n’Itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Papi Clever na Dorcas bagarutse ku rugendo rwabo muri muzika ndetse bagaragaza ko igitaramo cyabo cyateguwe mu gahe gato ariko imyiteguro irimbanyije kandi barimo kunoza ibintu bimwe na bimwe birimo imyitozo (Practice) n’ibiganiro ku bitangazamakuru bitandukanye basobanura ingingo zitandukanye zijyanye n’uko igitaramo kizakorwa.

Papi Clever na Dorcas mu myambaro myiza y’umweru hejuru (jump) imbere y’ibitangazamakuru bitandukanye, basobanuye muri make uko bifuza ko igitaramo cyabo kizaba. Bavuze ku Izina ry’igitaramo, aho kizabera n’abahanzi bazafatanya (featuring artists), bavuga no ku burambe (Experiences) iki gitaramo kizabasigira dore ko ari ubwa mbere bagiye gukora igitaramo (official Concert).

Papi Clever yagize ati: "Yavuze Yego Live concert ni concert twari dutegereje igihe kirekire. Imyiteguro iri kugenda neza nubwo ari ubwa mbere tugiye gukora igitaramo hari na experiences turi kugira".

Dorcas yagarutse ku ngingo zitandukanye zuzuza imigendekere myiza y’igitaramo cyabo ndetse avuga no ku rugendo rwabahuje uburyo ari Imana yabahuje na Papi, akamwigisha umuziki bakaba bakorera Imana hamwe ndetse bakaba babikora nk’umuryango umwe.

Abitegereza neza ndetse n’abasesengura urugendo rwa Couple yabo bavuga ko ari abakozi b’Imana yahagurukije mu gihe nk’iki ngo bayikorere.

Papi Clever na Dorcas bataramiye mu matorero atandukanye ya Gikristo mu Rwanda, baririmba mu bitaramo binyuranye mu Rwanda no hanze. Ndetse mu gihe gishize barenze imipaka aho babereye umugisha abatuye i Burayi mu bitaramo bitandukanye bari batumiwemo.

Umwimerere w’injyana n’umurishyo w’ingoma zabo byirahirwa na benshi kuko baririmba indirimbo z’ikirokore, indirimbo ziri mu bitabo by’indirimbo zo guhimbaza no gushimisha Imana (cantiques).

Papi Clever na Dorcas barahiriye kunezaza abakunzi babo bakabaririmbira mu buryo bwa Live ndetse bakaba bijeje agahe keza n’umugisha mu gitaramo cyabo.

Biteganyijwe ko muri iki gitaramo bazatamana n’abandi bahanzi barimo Ben na Chance, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe, Hirwaun Gilbert na Jonathan Nish.

Iki gitaramo kizaba kuwa 14 Mutarama 2023 Muri Camp Kigali. Imiryango izaba ikinguye saa cyenda z’amanywa. Kwinjira ni ubuntu ndetse na Invitation ziri gutangwa ku 30,000 Frw muri VIP na 50,000 Frw muri VVIP. Imyanya y’ubuntu igera ku 2,000 yo yamaze gushira.

Papi Clever na Dorcas mu kiganiro n’itangazamakuru
IKIGANIRO PAPI CLEVER NA DORCAS BAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.