× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Uwitonze; amaraso mashya mu muziki wa Gospel nyarwanda yashyize hanze indirimbo nshya yise "Isezerano" - VIDEO

Category: Artists  »  September 2023 »  Alice Uwiduhaye

Aline Uwitonze; amaraso mashya mu muziki wa Gospel nyarwanda yashyize hanze indirimbo nshya yise "Isezerano" - VIDEO

Winny Aline Uwitonze ni umwana w’umukobwa w’imyaka 21, avuka mu karere ka Rubavu, mu ntara y’Iburengerazuba. Yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yitwa "Isezerano".

Aline ni umukobwa wabyirutse akunda kuririmba kandi abifite mu nzozi nk’uko yabitangarije Paradise ati "Kuririmba byanjemo kuva kera ndi umwana muto cyane kuko nabikundaga cyane kuva kera nkumva ko isaha iyo ariyo yose nzakora indirimbo kuko nabikundaga cyane.

Kandi nkaba narandikaga indirimbo nkazibika nkumva ko nibinkundira igihe icyo aricyo cyose bizankundira nzakora indirimbo".

Uyu muhanzikazi Aline Uwitonze yashyize hanze indirimbo ye ya mbere mu mpera z’umwaka ushize ku wa 28 Ukuboza 2022, akaba ari indirimbo yitwa "Amashimwe". Nyuma yahise akurikizaho indirimbo yitwa "Uri uwange".

Aline Uwitonze yashyize hanze indirimbo ya 3

Aline Uwitonze yabwiye Paradise.rw inzozi ze mu muziki wa Gospel. Yagize ati "Inzozi zanjye ni ugushyira itafatari ku rindi ndetse no gukora uko nshoboye mu kuzamura umuziki wa gospel mu Rwanda no hanze yarwo".

Uyu muhanzikazi Aline yabyukanye imbaraga nyinshi cyane ndetse yifuza kugira uruhare runini mu muziki nyarwanda kuko akarusho ni icyifuzo yagize kuva cyera akiri umwana muto.

lyi ndirimbo ye nshya "Isezerano" Irimo amagambo meza agira ati "Hirya no hino barananiwe imitima yabo iraremerewe basa nabarambiwe bamaze kwiheba ngwino utwongerere imbaraga ibiduca intege biraremereye. Ariko twizeye isezerano,..ko umukiranutsi atazarambarara,..."

lzi ndirimbo ze wazisanga kuri shene ye ya YouTube ku mazina ye Uwitonze Aline

Aline yifuza gukora uko ashoboye mu kuzamura umuziki wa gospel mu Rwanda no hanze yarwo

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "ISEZERANO" YA WINNY ALINE UWITONZE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Keep striving, tomorrow is better kd rwose na producer arabyumva

Cyanditswe na: Aimé Sibomana   »   Kuwa 26/09/2023 06:43

Uyu mwana w’umukobwa witwa Winny arashoboye kandi afite impano ikomeye, nakomereze aho tumuri inyuma🙏💪❤

Cyanditswe na: James  »   Kuwa 26/09/2023 04:16

Uyu mwana w’umukobwa witwa Winny arashoboye kandi afite impano ikomeye, nakomereze aho tumuri inyuma🙏💪❤

Cyanditswe na: James  »   Kuwa 26/09/2023 04:15