Umuhanzikazi w’ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel, Aline Gahongayire, yamaze yatumiye Josh Ishimwe mu gitaramo "Ndashima Live Concert" kizabera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ndetse Josh Ishimwe yamaze kwemeza ko azaboneka.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 7 Kamena 2025, kizabera ahitwa Proximus Lounge. Aline Gahongayire yagaragaje ibyishimo by’iki gitaramo, agaruka ku ndirimbo azaririmba hamwe na Josh Ishimwe.
Yagize ati: "Tugiye kongera gutaramira Umwami wacu Yesu mu Bubiligi. Uriya mugoroba ntusanzwe, Josh Ishimwe yararirimbye ati: ‘Sinogenda Ntashimye’ nanjye ndaririmba nti: ‘Ubu Ndashima’.”
Iki gitaramo cyitezweho guha abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ibihe byihariye byo kuramya.
Mu butumwa bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za Aline Gahongayire, yagize ati: "Umugoroba utazibagirana i Bruxelles! Nimuhurire na Aline Gahongayire na Josh Ishimwe mu gitaramo gikomeye cya ‘Ndashima’ ku wa 7 Kamena 2025 kuri Proximus Lounge. Ntuzacikwe n’aya mahirwe adasanzwe! Muzaze tubane!"
("Une soirée inoubliable à Bruxelles! Rejoignez Aline Gahongayire et Josh Ishimwe pour un concert live exceptionnel ‘Ndashima’ le 7 juin 2025 au Proximus Lounge. Ne manquez pas ce moment unique! Soyez au rendez-vous!!)"
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye na Team Production iyobowe na Justin Karekezi, ndetse na Mme Natasha Haguma usanzwe ari umujyanama wa Aline Gahongayire.
Josh Ishimwe na Aline Gahongayire ni abahanzi bazwi mu Rwanda baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo gushima no kuramya, kikazahuza abakunzi b’iyi njyana mu Mujyi wa Bruxelles ho mu Bubiligi.
Josh Ishimwe azataramana na Aline Gahongayire mu bitaramo bya Ndashima Live Concert bizabera i Bruxelles mu Bubiligi