× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Gahongayire yatangaje ko hari indirimbo nawe "aharaye" kuri EP ye nshya

Category: Artists  »  August 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Aline Gahongayire yatangaje ko hari indirimbo nawe "aharaye" kuri EP ye nshya

Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Aline Gahongayire, yatangaje ko mu ndirimbo ziri kuri Extended Play (EP) Album ye ya mbere aharayemo indirimbo imwe, ni ukuvuga iyitwa "C’est Ton Jour" (Aujourd’hui).

Uyu muhanzikazi w’indirimbo zo kwamamaza ubutumwa bwiza, Aline Gahongayire, yatangaje ko mu gihe akomeje gusohora indirimbo ku ziri kuri Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Sa Grâce” iriho indirimbo esheshatu ziri mu Gifaransa ahanini mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki, yatangaje ko iya kabiri yasohoye ari yo aharaye cyane.

Mu kiganiro yasubije umunyamakuru agira ati: “Nakoze indirimbo esheshatu zo mu Gifaransa kuri EP, ariko nyine harimo ivanzemo Igiswayire. Imana yaransubije. Ubwo wowe wabonye iyitwa Aujourd’hui, ndagaharaye nange. “

Muri iyo EP ya Aline Gahongayire hamaze gusohoka indirimbo eshatu. Iya mbere ni iyitwa Victorius (Umutsinzi) ysohotse ku wa 27 Kanama 2024, ikaba ikubiyemo ubutumwa bwo kwishimira ko Yesu yongeye kuba muzima nyuma y’imisni itatu ari mu rupfu.

Icyubahiro kibe icya yesu, ndi umutsinzi, yatumye mba umutsinzi. Nanone muri iyi ndirimbo aririmbamo ko Lazaro yongeye kuba muzima, akakira ubuzima ku bw’ubugiraneza bwa yesu.

Indirimbo ya kabiri imaze kujya hanze ni iyitwa C’est Ton Jour ari na yo yavuze ko aharaye nubwo mu kiganiro yayitaga Aujourd’hui nk’ijambo rigarukamo inshuro nyinshi, na yo yasohotse ku wa 27 Kanama 2024. Aba aririmba ko amasezerano y’Imana ahora ari Yego (ari ukuri).

Ati "Ni umushumba wange, nta kintu na kimwe nzigera mbura. Iyo ndi kumwe na we mba mfite umugisha, meze neza. Uyu munsi ni umunsi mwiza. Imana yampaye umunsi mwiza wo kwishimira icyubahiro cyayo.”

Iya gatatu imaze kujya hanze ni iyitwa Tu As Change Ma Vie (Wahinduye ubuzima bwange). Iyi ndirimbo ivanzemo Icyongereza yasohotse ku wa 29 Kanama 2024. Aba aririmbamo ko Imana ari buri kimwe kuri we, ko yahinduye ubuzima bwe. Urukundo rwawe rurampagije umunsi ku wundi. Urukundo rwawe rutagira akagero, rurampagije.”

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, ni bwo yagaragaje ko yarangije ikorwa ry’indirimbo zigize iyi EP ye yakoze mu bihe bitandukanye. Kandi yifashishijeho aba Producers batandukanye barangajwe imbere na Julesce Popiyeeh.

Bigaragara ko muri izi ndirimbo havuyemo izi eshatu zamaze kujya hanze hazumvikanamo amajwi y’abarimo Gaby Kamanzi, Elsie, Bolingo ndetse na Gad, kandi izi ebyiri zatanze icyizere cy’uko n’izindi zizakundwa bidasubirwaho kandi zikamwongerera abakunzi, kubera ko ubu abumva Igifaransa bakomeje gutanga ibitekerezo bagaragaza ibyishimo batewe n’izi ndirimbo.

Gahongayire witegura gukora igitaramo mu Bubiligi tariki 05 Ukwakira 2024, yavuze ko iyi EP ye idasanzwe mu rugendo rwe rw’ubuzima, kuko Imana iri kumukoresha ibikomeye. Ati “Yego ni EP idasanzwe kuri nge. Kuko nta na kimwe Imana inkorera mbona mu buryo busanzwe.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.