× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Gahongayire yakoreye igitaramo cya mbere mu Bubiligi

Category: Artists  »  October 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Aline Gahongayire yakoreye igitaramo cya mbere mu Bubiligi

Umuhanzikazi Aline Gahongayire wamamaye mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza yakoreye igitaramo cya mbere mu Bubiligi.

Aline Gahongayire yari yaratangaje ko agiye gukorera igitaramo cya mbere mu Bubiligi tariki ya 5 Ukwakira 2024, mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki no gutaramira abakunzi be babarizwayo. Uko ni ko byagenze kuri uyu wa Gatandatu, yataramiye i Buruseli mu murwa mukuru.

Iki gitaramo cyaturutse ku rugendo yagiriyeyo ubwo yahuriraga Israel Mbonyi ku rubyiniro, mu gitaramo yahakoreye tariki 8 Kamena 2024 cyari kimaze igihe kinini gitegerejwe biturutse mu kuba Israel Mbonyi yarabihuje no kumurika Album ye yise ‘Nk’umusirikare’. Aline Gahongayire na we yari amaze igihe abitangarije abakunzi be.

Aline Gahongayire wazamuriye izina mu ndirimbo zirimo ‘Ndanyuzwe’, Ibanga, Zahabu n’izindi nyinshi zitandukanye, icyo gihe ubwo yajyaga mu Bubiligi yatangaje ko yagiyeyo mu rwego rwo gushyigikira Israel Mbonyi mu gitaramo cye, no gushyira ku murongo ibisabwa kugira ngo na we azahakorere igitaramo cye cya mbere.

Ni igitaramo cyateguwe na Team Production, ari na yo yateguye igitaramo cya kabiri Israel Mbonyi yahakoreye. Abivugaho yagize ati: “Team Production ni yo yabiteguye, ni mu rwego rwo kwegera abakunzi b’ibihangano byange no kwagura imbago z’umuziki wange.”

Igitaramo cye cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2024, kibera ahitwa ‘Thon Hotel Bristol Stephanie’ aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe ndetse na zimwe ziri kuri EP aherutse gushyira hanze iriho indirimbo esheshatu.

Yatangiye kuririmba no kubyina mu itorero ryabyinaga Kinyarwanda aho ryatozwaga na Nyirakuru ubyara mama we. Yaje gukomereza muri korali Asaph yo mu itorero rya Zion Temple Gatenga ari na ho yatangiriye umuhamagaro we wo kuba umuhanzi.

Kuri ubu ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umuvugizi akabifatanya no gukora ibikorwa by’urukundo. Ni we washinze umuryango udaharanira inyungu "Ndineza Organization" mu rwego rwo gufasha abatishoboye cyane cyane abana n’abagore, ukaba warakootse ku rupfu rw’umwana we wapfuye akivuka (Yari yaramwise Ineza).

Aline Gahongayire ari kumwe n’Umuhanzikazi Peace Hozy na Justin washinze Team Production yamutumiye mu Bubiligi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.