× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Gahongayire yahumurijwe mu bihe byo kwibuka umwana we amarira y’ibyishimo aragwa

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Aline Gahongayire yahumurijwe mu bihe byo kwibuka umwana we amarira y'ibyishimo aragwa

Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Aline Gahongayire, yishimiye cyane abagize umuyoboro wa YouTube wa Mubwire Tv wamusuye ukamuhumuriza, bakagirana ibihe byiza mu gihe aba yibuka umwana we wabuze ubuzima akivuka.

Sylvie uhagarariye uyu muyoboro wa Mubwire TV, akaba yariyemeje gusura abantu abatunguye akabaha impano kandi akababwira ko abakunda, yishimiye kuba yaratumwe kujya kubikorera Aline Gahongayire. Nubwo izindi nshuro ari we wihitiramo abo asura, ariko mu gusura Aline Gahongayire byaturutse ku nshuti ya Aline Gahongayire yitwa Furaha, bihurirana no kuba Sylvie yarifuzaga kumusura akabura umwanya.

Yagize ati: “Uwadutumye yadusabye kumusura kuko Aline arangwa n’urukundo, arangwa n’amagambo meza yo kubaka abandi, ntagira amagambo yo guca abandi intege. Ni amagambo afite ibyiringiro gusa yigirira. Turamutunguye, ariko natwe twatumwe n’inshuti ye yatubwiye ngo tumubwire ko amukunda cyane.”

Bamuhaye indabo, bamuririmbira indirimbo irimo amagambo meza amubwira ko ari mwiza imbere n’inyuma kandi ko iyo bibutse ko ari inshuti yabo bamwenyura, bagira bati: “Uri igisobanuro cy’ubwiza. Iyo twibutse ko tugufite turamwenyura.”

Baririmbye indirimbo ze zrimo Ndanyuzwe aho aririmba ko yishima kandi agashima Imana atari uko ibibazo byashize, ahubwo abiterwa no kuba anyuzwe. Ayo magambo ari mu ndirimbo ye yitwa Ndanyuzwe yakunzwe na benshi kurusha izindi mu zo Aline Gahongayire yakoze ugendeye ku mibare igaragara kuri YouTube kuko ubu imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 3.8.

Sylvie yagize ati: “Ali, uri umugisha, uri mwiza, ufite amagambo meza kandi y’ibyiringiro. Sindumva wavuze uti ibi ntibishoboka ngo ucike intege. Inshuti yawe yadutumye nkatwe Mubwire TV, ngo tugutungure, ngo tukubwire ko agukunda. Yadusabye kukuzanira inanga tukagucurangira, tukagutura indirimbo. Ni yo mpamvu twaje kugira ngo tukuririmbire kugira ngo tukubwire ko tugukunda.”

Aline Gahongayire bamusuye mu bihe aba ababaye, nubwo we agahinda katajya kamuherana kuko ubu afite abana aba ari kwitaho yahyize mu muryango yise Ineza abafashirizamo, akaba yarawushinze biturutse ku kuba yari yizeye kubyara umwana yaranamwise Ineza, bikarangira avutse agahita apfa.

Hari ahagana ku wa 6 Nzeri 2014, kuri iyi tariki buri mwaka akaba agira igihe cyo kumwibuka. Yasohoye n’indirimbo yitiriye iyo tariki ya 6 Nzeri, ayita September 6 mu buryo bwo kubika amateka y’ibyamubayeho mu ndirimbo.

Yishimiye ko Mubwire TV bamusuye, na we agaragaza ibyishimo bye muri aya magambo: “Ndashima Imana. Nishimiye mwebwe mwese yaba uwadufashe amashusho, uwandirimbiye, n’uwabatumye ari we Furaha. Kubwira umuntu akiriho ni byiza. Ndumva nezerewe cyane, kandi ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana.”

Abana ba Aline Gahongayire batangiye ishuri. Na we yavuze ko ahora ababwira ko abakunda kuko ari cyo kintu cyonyine waha umuntu ukiri muri iyi si. Bamuhaye impano zirimo igikapa kiri mu ibara akunda. Byari ibihe byiza, baririmba indirimbo ze nyinshi zirimo Ndanyuzwe, Hari Izindi Mbaraga n’izindi.
Indirimbo September 6

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.