Mu gihe benshi mu bakunzi ba Gospel bakomeje kwibaza aho Aline Gahongayire aherereye, yahishuye ko kuri ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ndetse anatangaza imishinga ahugiyemo.
Hari uwaririmbye ati: "Iyo udahari turasuhererwa, waba utashye tugasusuruka." Ibaze uko byakugendekera uramutse uvuye ku ishuri, wagera mu rugo ugasanga wa mukuru wawe cyangwa umubyeyi wakwishyuriraga amafaranga y’ishuri yaraburiwe irengero (abiga n’abize muri ’boarding’ barabyumva neza).
Wakumva umeze ute ku Cyumweru ugiye ku rusengero ugasanga wa mushumba mukuru w’itorero wakugaburiraga amata y’umwuka adafunguye atitabiriye amateraniro, ibi bikaba ubugira inkubwe icumi? Ndagira ngo wumve agahinda k’abakunzi ba Aline Gahongayire baheruka kumuca iryera mu mwaka wa 2024.
Dr Alga uvugwa hano ni umwe watanze ihumure mu ndirimbo "Ndanyuzwe", akaba ari na wa wundi waramije abatentebutse ubutumwa bwiza mu ndirimbo "Izindi mbaraga", yomoye ibikomere by’abakomerekejwe no kubitsa ibanga abana b’abantu bakabavamo, yifashishije indirimbo "Nta banga" ibibutsa kubitsa ibanga Kristo, we utumvira abantu ubusa.
Uyu kandi ni wa muramyi ufatwa nk’inkoramutima y’imfubyi ndetse n’abapfakazi, bafataga nka wa muboshyi wababoheraga imyenda y’imihemba abapfakazi b’i Yerusalemu (Dorcas Tabitha).
Twibukiranye ko ari na we watanze inkunga y’amagare 70 afite agaciro ka 31,500,000 Frw, agahabwa abafite ubumuga bw’amaguru binyuze mu muryango yashinze witwa Ndineza Organization. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gasabo tariki 23 Nzeri 2022 ku bufatanye n’umuryango wa Gikristo Food for Hungry, usanzwe ufasha abababaye.
Aline Gahongayire yageneye abakunzi be ubutumwa bw’ihumure ahishura imishinga ahugiyemo
Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, Aline Gahongayire yakunze kubarizwa ku mugabane w’u Burayi, aho yari mu myiteguro y’ibitaramo byabimburiwe na Ndashima Live Concert. Iki gitaramo cyabaye ku wa 7 Kamena 2025, aho yataramanye n’abatuye i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubirigi, afatanyije na Josh Ishimwe, Peace Hozian na Emmy Vox.
Aganira na Paradise, yatangaje ko arimo kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2025. Aline Gahongayire yagize ati: "Kuva ku wa Mbere ndimo kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nzahava mpita nkomereza ku mugabane w’u Burayi gukomeza gutegura ibitaramo nteganya umwaka utaha wa 2026."
Aline Gahongayire aritegura kumurika Alga Magazine
Avuga ku mishinga ahugiyemo, yavuze ko ateganya kumurika Alga Magazine. Yagize ati: "Alga Magazine izajya isohoka kenshi gashoboka, hagamijwe kwamamaza no kumenyekanisha ‘African Success Stories’—amateka y’intsinzi ya Afurika."
Urugendo rw’imyaka itatu yo gutegura ibikorwa biremereye
Aline Gahongayire, uzwiho gutegura ibikorwa biremereye, yatangaje ko kuva umwaka utaha wa 2026 yihaye imyaka itatu yo gutegura imishinga migari. Yagize ati: "Ubu ndi mu ngendo zo gutegura ibi bikorwa mfatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye hamwe n’ikipe isanzwe imfasha."
Arateganya gutaramira mu bihugu birenga 10
Aline Gahongayire yavuze ko ateganya gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo USA, Australia, Ghana, Tanzanie, Kenya, Uganda, Rwanda, Canada, ndetse no muri bimwe mu bihugu bibarizwa ku mugabane w’u Burayi.
Aline Gahongayire yatangaje ko yitegura kumurika Magazine yise "Alga Magazine"