× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Gahongayire ni ku gipfunsi! Yamaze kugaragaza uwo azatora ndetse n’impamvu ari we yahisemo

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Aline Gahongayire ni ku gipfunsi! Yamaze kugaragaza uwo azatora ndetse n'impamvu ari we yahisemo

Mu gihe amatora yegereje, abantu batandukanye barimo n’abahanzi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, bakomeje kugaragaza umukandida bazaha amajwi yabo, Aline Gahongayire na we akaba yahishuye uwo azatora.

Aline Gahongayire ni umwe mu Banyarwanda babonye ubudashyikirwa bwa Perezida Paul Kagane kuva akiri umwana, kandi birumvikanba ko ari mu bo yakuye mu kaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mu Cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Aline Gahongayire yatanze ubutumwa bugira buti: “Imyaka 30; ndashima Imana, ngashima ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu.

U Rwanda, umutima wa buri Munyarwanda wese uzirikana kandi wuzuye ubupfura, si uko ibyaturizaga bitari bihari, ariko imbaraga z’Ubumwe n’Icyizere byadushoboje kubaka u Rwanda rwari rwarabaye icuraburindi.” Umukuru w’ubu buyobozi yavugaga ni Paul Kagame.

Mu buryo bwo kumwitura, iki ni cyo gihe kugira ngo amuhe ijwi rye. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, uyu muhanzi yagize ati: “Nge nzatora Paul Kagame ku wa 15 Nyakanga 2024, duhitemo abashoboye.”

Uretse kuba yagarukaga ku kuba gahunda yo kumutora ari ku wa 15 Nyakanga 2024, Aline Gahongayire yavuze muri make impamvu z’ingenzi ashingiraho avuga ko azitorera Kagame usanzwe ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva mu myaka ishize. Yagize ati: “Ni we nta wundi, ni we twahawe n’Imana. Ni we mahitamo yanjye, twese ni ku gipfunsi.”

Ibi abivuze mu gihe Paul Kagame ari umwe mu bakandida batatu bari kwiyamamariza kuzaba umukuru w’Igihugu, mu matora azaba ku wa 14 Nyakanga 2024 ku bari hanze y’u Rwanda, no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku bari mu Gihugu.

Uyu mukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangiye kujya hirya no hino mu Gihugu, akaba yahereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aho ari kugaragariza abaturage ibyoabateganyiriza imbonankubone.

Aline Gahongayire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.