× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alicia na Germaine bishimiwe muri “Ndahiriwe” batangaje igihe bazatangira gukorana n’abandi bahanzi

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alicia na Germaine bishimiwe muri “Ndahiriwe” batangaje igihe bazatangira gukorana n'abandi bahanzi

Mu gihe benshi mu bahanzi bakunze kwihutira gushaka imikoranire n’abandi bakomeye kugira ngo biyubakire izina, Alicia na Germaine bakunzwe mu ndirimbo nshya bise “Ndahiriwe” bo bafite gahunda zitandukanye n’iz’abandi.

Nk’uko byemezwa na Papa wabo akaba n’umujyanama wabo muri Label ya ABA Music, Ufitimana Innocent ukoresha amazina ya Papa Innocent, ngo n’ubwo gukorana n’abandi bahanzi ari ngombwa, nta gahunda ya vuba babifitiye kugeza bamuritse umuzingo wabo wa mbere:

Uku ni ko Innocent yabwiye Paradise mu kiganiro kuri uyu wa 30 Kanama 2025: “Gukorana n’abandi bahanzi birakenewe, ariko nta gahunda ya vuba dufite.

Twifuza kuzabitangira tumaze kumurika umuzingo wa mbere w’indirimbo. Gukorana n’abandi mbere yaho ntibyakunda, ariko nyuma yo gushyira hanze umuzingo w’indirimbo, tuzareba ko na byo twabikora.”

Indirimbo yabo nshya “Ndahiriwe” yamuritswe ku wa 27 Kanama 2025, ikomeje gushimisha abakunzi babo mu buryo bukomeye. Ni igihangano cyanditswe na bo ubwabo ku bufatanye na Papa wabo, kikaba cyarakozwe mu gihe bari mu biruhuko by’amashuri.

Ubutumwa buyikubiyemo ni amashimwe no gushimangira ibyiringiro, bikaba ari na byo bituma benshi bumva indirimbo yabo nk’irimo ubushobozi bwo guhumuriza no guha abantu imbaraga nshya.

Uko iminsi igenda ishira ni ko bagenda banahabwa ubutumwa bwo gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga, kuko abakunzi babo batangiye kubasaba gukora indirimbo mu zindi ndimi. Ibi byose babibona nk’ahazaza heza h’ivugabutumwa ryabo binyuze mu muziki.

Uretse “Ndahiriwe” bamaze gushyira hanze, Alicia na Germaine bafite n’izindi ndirimbo zakunzwe cyane mu bihe bitandukanye. Mu mwaka wa 2024, bashyize hanze “Rugaba” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 678, ndetse n’“Urufatiro” yakurikiyeho mu kurebwa cyane, aho ubu imaze kugera ku bihumbi 518.

Muri 2025, aba bakobwa bongeye kugarukana indirimbo nshya zifite ubutumwa bukomeye burimo “Ihumure” (yasohotse mu mezi atandatu ashize) ndetse na “Wa Mugabo” (yamuritswe mu mezi umunani ashize).

Nyuma yaho, mu mezi abiri ashize, bakoze indirimbo “Uriyo” imaze kugera ku bayirebye hafi ibihumbi 463, ikaba yarabaye kimwe mu bihangano byabo byakunzwe cyane.

Ubu noneho, mu minsi mike ishize, bamuritse “Ndahiriwe”, indirimbo iri gukomeza kugaragaza ko aba bana bafite umurongo uhamye mu muziki wa Gospel nyarwanda. Inyota y’abakunzi babo iri ku ndirimbo zindi zishobora gukurikira “Ndahiriwe”, ariko cyane cyane bategereje kuzakira umuzingo wa mbere.

Kuri Alicia na Germaine, ibi ni intambwe ikomeye izafungura amarembo mashya—ari na bwo bazatangira gukorana n’abandi bahanzi bakomeye mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwiza bw’indirimbo zabo.

Ndahiriwe” yamaze kuba igihangano kigaragaza ko aba bana b’i Rubavu bafite intego nini kurusha izo kwitwa abahanzi. Iyo ntego, ni uguhindura imitima y’abantu no gushyira Imana imbere muri byose.

Ngaho ba umuhamya w’uko iyi ndirimbo ari nziza uyireba kuri YouTube:

Ufitimana Germaine, ni murumuna wa Ufitimana Alicia

Ufitimana Alicia, umwe muri Alicia and Germaine, ni we mukuru

Nk’uk byatangajwe n’umubyeyi wabo, nyuma yo gusohora album bazatangira no gukorana n’abandi bahanzi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mugihe muzakora collaboration muzakorane n’abaramyi
Urugero: James & Daniella
Turabakunda,Imana ikomeze kwatsa itabaza ryanyu🙏

Cyanditswe na: Ritha RERA  »   Kuwa 30/08/2025 12:16