Itsinda rya Alicia na Germaine ryatangaje ko mu minsi mike rigiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Ndahiriwe”. Bavuze ko bizeye ko iyi ndirimbo izaba isoko y’ihumure n’ihumeka rishya ku mitima ya benshi.
Mu butumwa banyujije kuri Instagram ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, Alicia na Germaine banditse bati: "Shalom! Twishimiye kubatangariza ko mu minsi micye tubagezaho indirimbo yacu nshya yitwa "Ndahiriwe". Twizeye ko izahembura imitima ya benshi. Murakoze, turabakunda! #Ndahiriwe #ImanaIbirimo".
Alicia Ufitimana, umwe mu bagize iri tsinda, yifashishije Zaburi 105:8 agira ati: “Yibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi.” Yongeraho ati: “Ndahiriwe ni indirimbo yacu nshya, mukomeze mudutegereze.”
Indirimbo “Ndahiriwe” izaba ikurikiye “Uriyo”, imaze gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho ku rubuga rwa YouTube gusa imaze kurebwa inshuro zirenga 403,000 mu gihe kitarenze ukwezi n’igice.
Alicia na Germaine ni bamwe mu bahanzi ba Gospel bakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo, bazwi cyane mu ndirimbo nka "Urufatiro", "Rugaba", "Wa Mugabo" n’izindi nyinshi.
Ni abakobwa bavukana, bakaba bamaze umwaka umwe gusa mu muziki, ariko umunsi ku wundi bakomeje kugaragarizwa urukundo rwinshi n’abakunzi ba Gospel. Batuye mu Karere ka Rubavu, bakaba ari abakristo mu Itorero rya ADEPR.
Alicia na Germaine bagiye gushyira hanze indirimbo nshya bise “Ndahiriwe”
RYOHERWA N’INDIRIMBO "URI YO" YA ALCIA AND GERMAINE